Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 63


Igice cya 63

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 30 Kamena 1831. Umuhanuzi, Sidney Rigdon, na Oliver Cowdery bari barageze muri Kirtland ku itariki ya 27 Kanama bavuye gusura Missouri. Amateka ya Joseph Smith asobanura iri hishurirwa: “Muri iyi minsi y’amavuko y’Itorero, hariho igishyika gikomeye cyo kubona ijambo rya Nyagasani kuri buri ngingo irebana n’agakiza kacu mu buryo ubwo aribwo bwose; kandi nk’uko igihugu cya Siyoni icyo gihe aricyo cyari intego mu isi igamijwe irusha ibindi akamaro, nasabye Nyagasani amakuru y’inyongera ku kwikoranya kw’Abera, n’ukugura ubutaka, n’andi makuru yandi.”

1–6, Umunsi w’umujinya uzazira abagome; 7–12, Ibimenyetso bibaho kubw’ukwemera; 13–19, Abasambanyi mu mutima bazahakana ukwizera kandi bajugunywe mu nyanja y’umuriro; 20, Abakiranutsi bazahabwa umurage ku isi yahinduwe ukundi 21, Inkuru yuzuye y’ibyabereye ku Musozi w’Ukwihindura ukundi ntirahishurwa; 22–23, Abumvira bahabwa amayobera y’ubwami; 24–31, Imirage muri Siyoni igomba kugurwa; 32–35, Nyagasani ategeka intambara, kandi abagome bakica abagome; 36–48, Abera bagomba gukoranira muri Siyoni kandi bagatanga feza yo kuyubaka 49–54, Imigisha yizezwa abakiranutsi k’Ukuza kwa Kabiri, mu Muzuko, no mu gihe cy’Imyaka Igihumbi; 55–58, Uyu ni umunsi w’umuburo; 59–66, Izina rya Nyagasani rikoreshwa mu busa n’abarikoresha badafite ubushobozi.

1 Nimwumve, O mwebwe bantu, kandi mufungure imitima yanyu nuko mutegere ugutwi kure; kandi mwumve neza, mwebwe mwiyita abantu ba Nyagasani, maze mwumve ijambo rya Nyagasani n’ugushaka kwe kuri mwebwe.

2 Koko, ni ukuri, ndababwira, nimwumve ijambo ry’ufite uburakari bwakongerejwe abagome n’abigometse;

3 Ushaka gutwara ndetse abo ashaka gutwara, kandi akabungabungira mu buzima abo ashaka kubungabunga;

4 Uwubaka ku bushake bwe bwite n’uko abyifuza; kandi akarimbura uko abyifuza, kandi agashobora kujugunya roho hasi mu kuzimu.

5 Dore, njyewe, Nyagasani, mbivugishije ijwi ryanjye, kandi bizubahirizwa.

6 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira, abagome nibitonde, kandi abigometse batinye kandi bahinde umushyitsi; kandi abatemera bafate iminwa yabo, kuko umunsi w’umujinya uzaza kuri bo nka serwakira, kandi umubiri wose uzamenya ko ndi Imana.

7 Kandi usaba ibimenyetso azabona ibimenyetso, ariko si iby’agakiza.

8 Ni ukuri, ndababwira, harimo muri mwe abashaka ibimenyetso; kandi ndetse bahozeho uhereye mu ntangiriro;

9 Ariko, dore, ukwizera ntikuzanwa n’ibimenyetso, ahubwo ibimenyetso bikurikira abemera.

10 Koko, ibimenyetso bibaho kubw’ukwizera, atari kubw’ugushaka kw’abantu, cyangwa nk’uko babishaka, ahubwo kubw’ugushaka kw’Imana.

11 Koko, ibimenyetso bizanwa n’ukwizera, kubw’ibitangaza, kuko nta kwizera nta muntu ushimisha Imana; kandi uwo Imana irakariye ntiba imwishimiye; kubera iyo mpamvu, uwo ntimwereka ibimenyetso, keretse mu burakari bw’ugucirwaho iteka.

12 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, sinishimiye bamwe muri mwe basabye ibimenyetso n’ibitangaza ngo babone kwizera, kandi atari ukubera ineza y’abantu kubw’ikuzo ryanjye.

13 Nyamara, natanze amategeko, kandi benshi birengagije amategeko yanjye maze ntibayubahiriza.

14 Muri mwe harimo abasambanyi n’abasambanyikazi; bamwe muri bo babateye umugongo, naho abandi bahamanye namwe bazahishurwa nyuma y’aha.

15 Abo nibabe maso kandi bihane bwangu, hato urubanza rutazabazaho nk’umutego, n’ubupfapfa bwabo bukazagaragara, kandi imirimo yabo ikazabakurikira mu maso y’abantu.

16 Kandi ni ukuri ndababwira, nk’uko nabivuze mbere, ureba umugore akamurarikira, cyangwa niba abo aribo bose bakoze ubusambanyi mu mitima yabo, ntibazabona Roho, ahubwo bazahakana ukwizera kandi bazatinya.

17 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, navuze ko abanyabwoba, n’abatemera, n’ababeshyi bose, n’abakunda ikinyoma, n’umusambanyi, n’umupfumu, bazagira uruhare muri iyo nyanja yaka umuriro n’amazuku, arirwo rupfu rwa kabiri.

18 Ni ukuri, ndavuga ko batazagira uruhare mu muzuko wa mbere.

19 Kandi ubu dore, njyewe, Nyagasani, ndababwira ko mudatsindishirizwa, kubera ko ibi bintu biri muri mwe.

20 Nyamara, uwihanganira mu kwizera kandi agakora ugushaka kwanjye, uwo azatsinda, kandi azahabwa umurage ku isi ubwo umunsi w’ukwihindura ukundi uzaza.

21 Ubwo isi izahinduka ukundi, ndetse nk’uko n’ikigereranyo cyeretswe intumwa zanjye ku musozi, mukaba mutarahabwa iyo nkuru yuzuye.

22 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, ko nk’uko navuze ko nzabamenyesha ugushaka kwanjye, dore nzakubamenyesha, atari kubw’uburyo bw’amategeko, kuko hari benshi badaharanira kubahiriza amategeko yanjye.

23 Ariko uwubahiriza amategeko yanjye nzamuha amayobera y’ubwami bwanjye, kandi azamuhindukiramo isoko y’amazi y’ubugingo, adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.

24 Kandi ubu, dore, uku niko gushaka kwa Nyagasani Imana yanyu ku byerekeye abera bayo, ko baziteranyiriza hamwe mu gihugu cya Siyoni, atari huti huti, ngo hato hatazabaho umuvurungano, wabyara icyorezo.

25 Dore, igihugu cya Siyoni—Njyewe, Nyagasani, ngifite mu maboko yanjye;

26 Nyamara, njyewe, Nyagasani, mpa Kayizari ibya Kayizari.

27 Kubera iyo mpamvu, njyewe Nyagasani nshaka ko muzagura amasambu, kugira ngo mugire icyo mutsindisha isi, kugira ngo mugire uburenganzira bwanyu ku isi, kugira ngo batikongezamo uburakari.

28 Kuko Satani ashyira mu mitima yabo kubarakarira, no kumena amaraso.

29 Kubera iyo mpamvu, igihugu cya Siyoni ntikizaboneka keretse kubw’ukugurwa cyangwa kubw’amaraso, bitabaye ibyo nta murage wanyu uriho.

30 Kandi nibiba kubw’ukugurwa, dore murahirwa;

31 Kandi nibiba kubw’amaraso, nk’uko mubujijwe kumena amaraso, dore, abanzi banyu barabateye, kandi muzakubitwa ikiboko umurwa ku murwa, n’isinagogi ku isinagogi, kandi bakeya gusa bazasigara ngo bahabwe umurage.

32 Njyewe, Nyagasani, mbabajwe n’abagome; mbujije Roho wanjye abatuye isi.

33 Narahiriye mu mujinya wanjye, maze ntegeka intambara ku isi yose, kandi abagome bazica abagome, n’ubwoba buzaba kuri buru muntu;

34 Kandi abera nabo bazahunga bibagoye; nyamara, njyewe, Nyagasani, ndi kumwe nabo, kandi nzamanuka mu ijuru mu maso ya Data maze nkongoreshe abagome umuriro utazima.

35 Kandi dore, ntibirabaho, ariko biri hafi.

36 Kubera iyo mpamvu, kubera ko njyewe, Nyagasani, nategetse ibi bintu byose ku isi yose, ndashaka ko abera banjye bazateranira mu gihugu cya Siyoni;

37 Kandi ko buri muntu agomba gutwara ubukiranutsi mu maboko ye kandi agakenyera ubudahemuka, nuko akazamura ijwi riburira abatuye isi; maze agatangaza haba kubw’ijambo no kubw’uguhunga ko ishyano rizagwa ku bagome.

38 Kubera iyo mpamvu, abigishwa banjye b’i Kirtland batuye muri iki gikingi nibatunganye ibibazo byabo by’imibereho.

39 Umugaragu wanjye Titus Billings, ugishinzwe, akigurishe, kugira ngo ashobore kuba yiteguye mu muhindo uje kugira ngo afate urugendo rwe hamwe n’abagituyemo bajye mu gihugu cya Siyoni, uretse abo nzasigarana ubwanjye, batazagenda kugeza ubwo nzabibategeka.

40 Kandi feza yose ishobora kuzigamwa, yaba nkeya cyangwa nyinshi, yohererezwe abo nabishinze mu gihugu cya Siyoni.

41 Dore, njyewe, Nyagasani, nzaha umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, ububasha kugira ngo azashobozwe gutandukanya kubwa Roho abazazamukira mu gihugu cya Siyoni, n’abo mu bigishwa banjye bazasigara.

42 Umugaragu wanjye Newel K. Whitney ahamane iduka rye, cyangwa mu yandi magambo, iduka, arihamane mu gihe gitoya.

43 Icyakora, asaranganye feza yose ishobora gusaranganywa, kugira ngo yoherezwe mu gihugu cya Siyoni.

44 Dore, ibi bintu biri mu maboko ye bwite, abikore bijyanye n’ubushishozi bwe.

45 Ni ukuri ndavuga, yimikwe nk’umusimbura w’abigishwa bazasigara, kandi yimikirwe ubu bubasha;

46 None ubu nimwihutire gusura amatorero, muyasobanurire birambuye ibi bintu, hamwe n’umugaragu wanjye Oliver Cowdery. Dore, uku niko gushaka kwanjye, kandi mwakire feza ndetse nk’uko nababwirije.

47 Uwizera kandi akihangana azatsinda isi.

48 Uwohereza ubutunzi mu gihugu cya Siyoni azahabwa umurage muri iyi si, kandi imirimo ye izamukurikira, ndetse n’ingororano mu isi izaza.

49 Koko, kandi barahirwa abapfa bapfiriye muri Nyagasani, uhereye none, ubwo Nyagasani azaza, n’ibintu bya kera bikavaho, kandi ibintu byose bigahinduka bishya, bazazuka mu bapfuye kandi ntibazapfa nyuma y’aho, kandi bazahererwa umurage imbere ya Nyagasani, mu murwa mutagatifu.

50 Kandi arahirwa uzaba ariho ubwo Nyagasani azaza, kandi yarahamanye ukwizera, icyakora, yashyiriweho ko azapfa ku gihe cy’umuntu.

51 Kubera iyo mpamvu, abana bazakura kugeza babaye bakuru; abantu bashaje bazapfa; ariko ntibazasinzirira mu mukungugu, ahubwo bazahindurwa mu guhumbya kw’ijisho.

52 Kubera iyo mpamvu, kubw’iyi mpamvu intumwa zabwirije isi umuzuko w’abapfuye.

53 Ibi bintu ni ibintu mugomba gushakisha; kandi, bijyanye n’uko Nyagasani avuga, ubu biregereje, kandi biri mu gihe cyo kubaho, ndetse ku munsi w’ukuza kw’Umwana w’Umuntu.

54 Kandi kugeza kuri icyo gihe hazaba harimo abakobwa b’abapfapfa mu banyabwenge, kandi muri icyo gihe haje ugutandukanywa kuzuye kw’abakiranutsi n’abagome; kandi kuri uwo munsi nzoherereza abamarayika banjye kurobanura abagome maze mbajugunye mu muriro utazima.

55 Kandi ubu dore, ni ukuri ndababwira, njyewe, Nyagasani, sinishimiye umugaragu wanjye Sidney Rigdon, arikuza, kandi ntahabwa inama, ahubwo ababaza Roho.

56 Kubera iyo mpamvu inyandiko ye ntiyakiriwe na Nyagasani, kandi azakora indi; kandi Nyagasani natayakira, dore ntazahama ukundi mu murimo namutoranyirije.

57 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, abifuza mu mitima yabo, mu bugwaneza, kuburira abanyabyaha ngo bihane, bimikirwe ubu bubasha.

58 Kuko uyu ni umunsi w’umuburo, si umunsi w’amagambo menshi. Kuko njyewe, Nyagasani, si ndi uwo gukwenwa mu minsi ya nyuma.

59 Dore, naturutse hejuru, kandi ububasha bwanjye buri hasi. Ndi hejuru ya byose, no muri byose, binyuze muri byose, kandi nsuzuma ibintu byose, kandi umunsi uraje ngo ibintu byose bizagengwe nanjye.

60 Dore, ndi Alufa na Omega, ndetse Yesu Kristo.

61 Kubera iyo mpamvu, abantu bose nibitondere uko bakoresha izina ryanjye mu minwa yabo.

62 Kuko dore, ni ukuri ndavuga ko, hariho benshi baciriweho iri teka, bakoresha izina rya Nyagasani, kandi bakarikoresha mu busa, kubera ko batabifitiye ubushobozi.

63 Kubera iyo mpamvu, itorero niryihane ibyaha byabo, kandi njyewe, Nyagasani, nzabagira abanjye; naho ubundi bazacibwa.

64 Nimwibuke ko igituruka mu ijuru ari gitagatifu, kandi kigomba kuvuganwa ubwitonzi, no kubw’umuhate wa Roho; kandi muri ibi nta gucirwaho iteka kurimo, kandi muhabwa Roho binyuze mu isengesho; kubera iyo mpamvu, hatabayeho ibi hagumaho ugucirwaho iteka.

65 Abagaragu banjye, Joseph Smith Mutoya, na Sidney Rigdon, nibabasabe aho gutura, nk’uko babyigishijwe binyuze mu isengesho kubwa Roho.

66 Ibi bintu ni ibyo bisigaye gutsindwa binyuze mu kwihangana, kugira ngo abo bashobore guhabwa uburemere bw’ikuzo burushijeho guhebuza kandi buhoraho, ugucirwaho iteka gukomeye. Amena.