Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 12


Igice cya 12

Ihishurirwa ryatanzwe rinyuze ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Joseph Knight Mukuru, i Harmony, Pennsylvania, Gicurasi 1829. Joseph Knight yemeraga amatangazo ya Joseph Smith arebana n’ugutungwa kw’ibisate by’Igitabo cya Morumoni n’umurimo w’ubusemuzi icyo gihe warimo gukorwa kandi ibihe byinshi yari yarahaye Joseph Smith imfashanyo ifatika n’umwanditsi we, yatumye bakomeza gusemura. Ku busabe bwa Joseph Knight, Umuhanuzi yasabye Nyagasani kandi yahawe ihishurirwa.

1–6, Abakozi mu ruzabibu bagomba kubona agakiza;7–9, Abifuza bose kandi babishoboye bashobora gufasha mu murimo wa Nyagasani.

1 Umurimo ukomeye kandi utangaje uri hafi yo kuza ku bana b’abantu.

2 Dore, ndi Imana, itondere ijambo ryanjye, rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkota y’amugi abiri, ryo kugabanyamo kabiri ingingo ebyiri n’umusokoro; kubera iyo mpamvu itondere amagambo yanjye.

3 Dore, umurima umaze kwera kugira ngo usarurwe; kubera iyo mpamvu, uwifuza gusarura, nimureke yahuremo umuhoro we n’imbaraga ze zose, maze asarure igihe umunsi ukomeje, kugira ngo ashobore kwihunikira kubw’agakiza karambye mu bwami bw’Imana.

4 Koko, uwo ari we wese wahuramo umuhoro we kandi agasarura, uwo niwe uhamagawe n’Imana.

5 Kubera iyo mpamvu, nimunsaba muzahabwa; nimukomanga muzakingurirwa.

6 Ubu, nk’uko wabisabye, dore, ndakubwira, uzubahirize amategeko yanjye, kandi usabe gutangiza no gushinga impamvu ya Siyoni;

7 Dore, ndakubwira, ndetse n’abafite ibyifuzo bose kuzana no gutangiza uyu murimo;

8 Kandi ntawe ushobora gufasha muri uyu murimo keretse yiyoroheje kandi akuzura urukundo, afite ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo rutizigama, aha agaciro ibintu byose, bizamushingwa.

9 Dore, ndi umucyo n’ubugingo by’isi, uvuga aya magambo, kubera iyo mpamvu uyiteho n’ubushobozi bwawe, maze noneho uhamagarwe. Amena.