Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 2


Igice cya 2

Iki gice gikubiyemo agace kavanywe mu mateka ya Joseph Smith gasubiramo amagambo y’umumarayika Moroni yabwiye Umuhanuzi Joseph Smith, mu gihe yari iwabo mu nzu ya se i Machester, New York, mu mugoroba wo kuwa 21 Nzeri 1823. Moroni yari uwa nyuma ku rutonde rw’abanyamateka bari barakoze inyandiko iri isi ubu nk’Igitabo cya Morumoni. (GereranyaMalaki 4:5–6; ndetse n’ibice 27:9; 110:13–16; na 128:18.)

1, Eliya azahishura ubutambyi; 2–3, Amasezerano y’abasogokuruza ateye mu mitima y’abana.

1 Dore, nzabahishurira Ubutambyi, nkoresheje ukuboko kw’umuhanuzi Eliya, mbere y’uko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani ugera.

2 Kandi azatera mu mitima y’abana amasezerano yakorewe abasogokuruza, kandi imitima y’abana izahindukirire abasogokuruza babo.

3 Bitabaye bityo, isi uko yakabaye yazahinduka itongo aje.