Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 126


Igice cya 126

Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari mu nzu ya Brigham Young, i Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 9 Nyakanga 1841. Muri iki gihe Brigham Young yari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri.

1–3, Brigham Young ashimwa kubw’imirimo ye kandi asonerwa urugendo rutaha rwo kujya hanze.

Muvandimwe nkunda kandi nubaha cyane, Brigham Young, ni ukuri ni uko Nyagasani akubwira: Mugaragu wanjye Brigham, ntibikiri ngombwa ko usiga umuryango wawe nko mu bihe byashize, kuko ituro ryawe ryemewe mu maso yanjye.

Nabonye umuhate n’umuruho byawe mu ngendo kubw’izina ryanjye.

Kubera iyo mpamvu, ngutegetse kohereza ijambo ryanjye hanze, no kwita byihariye ku muryango wawe uhereye ubu, uhereye none n’iteka ryose. Amena.