Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 3


Igice cya 3

Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Harmony, Pennsylvania, Nyakanga 1828, yerekeye ugutakara kw’impapuro 116 zandikishije intoki zasemuwe zo mu gice cya mbere cy’Igitabo cya Morumoni, kitwaga igitabo cya Lehi. Umuhanuzi yari yaremeye agononwa kuvana izi mpapuro mu bubiko bwe ngo zijyanwe mu bwa Martin Harris, wari waramufashije igihe gitoya nk’umwanditsi mu busemuzi bw’Igitabo cya Morumoni. Ihishurwa ryatanzwe binyujijwe muri Urimu na Tumimu. (reba Igice cya 10.)

1–4, Inzira ya Nyagasani ni uruhererekane rwisubiramo ruhoraho, 5–15, Joseph Smith agomba kwihana cyangwa agatakaza impano yo gusemura, 16–20, Igitabo cya Morumoni kiziye gukiza urubyaro rya Lehi.

1 Imirimo, n’imigambi, n’ingamba by’Imana ntibishobora gutambamirwa, nta nubwo bishobora kuburizwamo.

2 Kuko Imana ntigendera mu nzira zigoramye, nta n’ubwo yihindukiza iburyo n’ibumoso, cyangwa ngo ihindure icyo yavuze, kubera iyo mpamvu inzira zayo ziragororotse, kandi inzira zayo ni uruhererekane rwisubiramo ruhoraho.

3 Ibuka, ibuka ko atari umurimo w’Imana watambamiwe, ahubwo umurimo w’abantu;

4 Kuko nubwo umuntu yashobora kugira amahishurwa menshi, kandi akagira ububasha bwo gukora imirimo myinshi ikomeye cyane, ariko iyo yiratanye imbaraga ze bwite, kandi akaburizamo inama z’Imana, nuko agakurikira ibyo icyifuzo cye bwite n’amarari y’umubiri bimutegeka, agomba kugwa kandi akagerwaho n’ukwihorera kw’Imana y’intabera.

5 Dore, washinzwe ibi bintu, ariko amategeko yawe yari ntarengwa, kandi wibuke na none amasezerano wahawe, niba utarayarengereye.

6 Kandi dore, ni kangahe warengereye amategeko n’inama z’Imana, maze ugakurikira ibyo wemejwe n’abantu.

7 Kuko, dore, ntugomba gutinya umuntu kurusha Imana. Nyamara abantu baburizamo inama z’Imana, kandi bagasuzugura amagambo yayo—

8 Ariko washoboraga kwizera; kandi yari kurambura ukuboko kwayo maze ikakurinda imyambi yose y’ubumara y’umwanzi; kandi yari kubana nawe muri buri gihe cy’amage.

9 Dore, uri Joseph, kandi watoranyirijwe gukora umurimo wa Nyagasani, ariko kubera igicumuro, niba utabizi uzagwa.

10 Ariko ibuka, Imana ni inyampuhwe; kubera iyo mpamvu, ihane icyo wakoze kibusanye n’itegeko naguhaye, maze ugumye utoranywe, kandi wongere uhamagarirwe uwo murimo;

11 Keretse nukora ibi, naho ubundi uzarekurwa nuko uhinduke nk’abandi bantu, kandi ntuzagira iyo mpano ukundi.

12 Kandi ubwo warekuriraga icyo Imana yari yaraguhaye kubona n’ububasha bwo gusemura, warekuriye icyari gitagatifu mu maboko y’umuntu w’umugome,

13 Waburijemo inama z’Imana, kandi wishe amasezerano arushijeho kuba matagatifu yari yarakorewe imbere y’Imana, kandi yagengwaga n’ubushishozi bwayo bwite maze yiratana ubwenge bwe bwite.

14 None iyi niyo mpamvu watakaje ubutoni bwawe mu gihe gitoya—

15 Kuko wemeye inama y’umuyobozi wawe unyukanyukwa uhereye ku ntangiriro.

16 Nyamara, umurimo wanjye uzakomeza, kuko uko ubumenyi bw’Umukiza bwaje mu isi, binyuze mu buhamya bw’Abayuda, ndetse bityo ubumenyi bw’Umukiza buzaza ku bantu banjye—

17 No ku Banefi, n’Abayakobo, n’Abayozefu, n’Abazoramu, binyuze mu buhamya bw’abasogolkuruza—

18 Kandi ubu buhamya buzagera ku bumenyi bw’Abalamani, n’Abalemweli, n’Abashimayeli, bahenebereye mu kutemera kubera ubukozi bw’ibibi bw’abasogokuruza babo, Nyagasani yemeye kurimbura abavandimwe babo Abanefi, kubera ubukozi bw’ibibi n’amahano yabo.

19 Kandi kubera iyi ngamba ubwayo ibi bisate byarasigasiwe, bikaba aribyo bikubiyemo izi nyandiko—kugira ngo amasezerano ya Nyagasani ashobore kuzuzwa, ayo yagiranye n’abantu be;

20 Kandi kugira ngo Abalamani bashobore kugera ku bumenyi bw’abasogokuruza babo, no kugira ngo bashobore kumenya amasezerano ya Nyagasani, kandi kugira ngo bashobore kwemera inkuru nziza kandi bishingikirize ku bigwi bya Yesu Kristo, maze bakuzwe binyuze mu kwizera mu izina rye, no kugira ngo binyuze mu kwihana kwabo bashobore gukizwa. Amena.