Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 75


Igice cya 75

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Amherst, muri Ohio, ku itariki ya 25 Mutarama 1832. Iki gice gikubiyemo amahishurirwa abiri atandukanye (irya mbere mu murongo wa 1 kugeza kuwa 22 n’irya kabiri mu murongo wa 23 kugeza kuwa 36) yatanzwe umunsi umwe. Intandaro yabaye igiterane Joseph Smith yashyigikiwemo kandi yimikwa nk’Umuyobozi w’Ubutambyi Bukuru. Abakuru bamwe bifuje kumenya biruseho ibyerekeranye n’inshingano zabo z’ako kanya. Aya mahishurirwa yakurikiyeho.

1–5, Abakuru b’abakiranutsi babwiriza inkuru nziza bazaronka ubugingo buhoraho; 6–12, Nimusengere guhabwa Umuhoza, wigisha ibintu byose; 13–22, Abakuru bazicara bacire urubanza abahakana ubutumwa bwabo; 23–36, Imiryango y’abavugabutumwa igomba guhabwa inkunga mu Itorero.

1 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, njyewe uvuga kubw’ijwi rya Roho wanjye, ndetse Alufa na Omega, Nyagasani wanyu n’Imana yanyu—

2 Nimwumve, O mwebwe mwatanze amazina yanyu kugira ngo mujye gutangaza inkuru nziza yanjye, no kwicira uruzabibu rwanjye.

3 Dore, ndababwira ko icyifuzo cyanjye ari uko mugomba kugenda kandi mudatinze, kandi ntimube abanebwe ahubwo mukore n’imbaraga zanyu.

4 Murangurure amajwi yanyu nk’urusaku rw’impanda, mutangaze ukuri bijyanye n’amahishurirwa n’amategeko nabahaye.

5 Kandi bityo, niba muri abakiranutsi muzahabwa ingororano nyinshi, kandi mwambikwe ikamba ry’icyubahiro, n’ikuzo, n’ukudapfa, n’ubugingo buhoraho.

6 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndabwira umugaragu wanjye William E. McLellin, mvanyeho ubutumwa namuhaye bwo kujya mu bihugu by’iburasirazuba;

7 Kandi muhaye ubundi butumwa n’irindi tegeko, aho njyewe, Nyagasani, mucyaha kubw’ukwitotomba mu mutima we;

8 Kandi yakoze ibyaha, nyamara, ndamubabariye kandi nongeye kumubwira nti: Jya mu bihugu byo mu majyepfo.

9 Kandi umugaragu wanjye Luke Johnson najyane na we, kandi batangaze ibintu nabategetse—

10 Bahamagara izina rya Nyagasani kubw’Umuhoza, uzabigisha ibintu byose bikwiriye kuri bo—

11 Basengera iteka ko badacogora, kandi uko bakora ibi, nzabana nabo ndetse kugeza ku ndunduro.

12 Dore, ubu nibwo bushake bwa Nyagasani Imana yanyu kuri mwebwe. Bigende bityo. Amena.

13 Kandi byongeye, ni ukuri ni uko Nyagasani avuga, umugaragu wanjye Orson Hyde n’umugaragu wanjye Samuel H. Smith nibafate urugendo rwabo bajye mu bihugu by’iburasirazuba, maze batangaze ibintu nabategetse, kandi nibazaba abakiranutsi, dore, nzabana nabo ndetse kugeza ku ndunduro.

14 Kandi byongeye, ni ukuri ndabwira umugaragu wanjye Lyman Johnson, n’umugaragu wanjye Orson Pratt, ko nabo bafata urugendo rwabo bajye mu bihugu by’iburasirazuba, kandi nimurebe, kandi dore, nabo ndi kumwe nabo, ndetse kugeza ku ndunduro.

15 Kandi byongeye, ndabwira umugaragu wanjye Asa Dodds, n’umugaragu wanjye Calves Wilson, ko nabo bazafata urugendo rwabo bakajya mu bihugu by’iburengerazuba, maze bagatangaza inkuru nziza yanjye, ndetse nk’uko nabategetse.

16 Kandi umukiranutsi azatsinda ibintu byose, kandi azashyirwa hejuru ku munsi wa nyuma.

17 Kandi byongeye, ndabwira umugaragu wanjye Major N. Ashley, n’umugaragu wanjye Burr Riggs, nabo bafate urugendo rwabo bajye mu gihugu cyo mu majyepfo.

18 Koko, abo bose nibafate urugendo rwabo, nk’uko nabategetse, bagende inzu ku yindi, n’agasozi ku kandi, n’umurwa ku wundi.

19 Kandi inzu iyo ariyo yose mwinjiyemo, kandi bakabakira, muzasigire umugisha iyo nzu.

20 Kandi inzu iyo ariyo yose mwinjiyemo, maze ntibabakire, muzave bwangu muri iyo nzu, maze mukunkumure umukungugu w’ibirenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.

21 Kandi muzuzura umunezero n’ibyishimo; kandi nimumenye ibi, ko ku munsi w’urubanza muzaba abacamanza b’iyo nzu, kandi mubacire urubanza;

22 Kandi abapagani bazarushaho kwihanganirwa ku munsi w’urubanza, kurusha iyo nzu; kubera iyo mpamvu, nimukenyere kandi mube abakiranutsi, kandi muzatsinda ibintu byose, kandi mushyirwe hejuru ku munsi wa nyuma. Bigende bityo. Amena.

23 Kandi byongeye, ni uko Nyagasani ababwira, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, mwatanze amazina yanyu kugira ngo mushobore kumenya ugushaka kwe kuri mwe—

24 Dore, ndababwira, ko ari inshingano y’itorero yo gufasha mu gushyigikira imiryango yabo, ndetse no gushyigikira imiryango y’abahamagawe kandi bagomba koherezwa mu isi gutangariza inkuru nziza isi.

25 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, mbahaye iri tegeko, kugira ngo mubone imyanya y’imiryango yanyu, igihe abavandimwe bifuza gufungura imitima yabo.

26 Kandi abo bose bashobora kubona imyanya kubw’imiryango yabo, n’inkunga y’itorero kuri bo, ntibananirwe kujya mu isi, haba iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, cyangwa mu majyaruguru, cyangwa mu majyepfo.

27 Nibasabe kandi bazahabwa, bakomange kandi bazakingurirwa, maze bahishurirwe n’ijuru, ndetse kubw’Umuhoza, aho bazajya.

28 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ko buri muntu utegetswe gutunga umuryango we bwite, nawutunge, kandi nta buryo na bumwe azaburamo ikamba rye; kandi akore mu itorero.

29 Buri muntu nagire umwete mu bintu byose. Kandi umunebwe ntazagira umwanya mu itorero, keretse yihannye kandi ahinduye inzira ze.

30 Kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye Simeon Carter n’umugaragu wanjye Emer Harris nibifatanye mu murimo;

31 Ndetse n’umugaragu wanjye Ezra Thayre n’umugaragu wanjye Thomas B. Marsh;

32 N’umugaragu wanjye Hyrum Smith n’umugaragu wanjye Reynolds Cahoon;

33 Ndetse n’umugaragu wanjye Daniel Stanton n’umugaragu wanjye Seymour Brunson;

34 Ndetse n’umugaragu wanjye Sylvester Smith n’umugaragu wanjye Gideon Carter;

35 Ndetse n’umugaragu wanjye Ruggles Eames n’umugaragu wanjye Stephen Burnett;

36 Ndetse n’umugaragu wanjye Micah B. Welton ndetse n’umugaragu wanjye Eden Smith. Bigende bityo. Amena.