Itangazo ry’Itorero rya 1
Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni byigisha ko kugira umugore umwe ariyo gahunda y’Imana y’ugushyingiranwa keretse ibivuze ukundi (reba 2 Samuel 12:7–8 na Yakobo 2:27–30 Hakurikijwe ihishurirwa ryahawe Joseph Smtih, umugenzo w’ugushyingiranwa n’abagore benshi waratangijwe mu banyamuryango b’Itorero mbere ya 1840 (reba igice cya 132 Uhereye mu 1860 kugeza mu 1880, guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe yatoye amategeko yemeza ko iyi mikorere inyuranyije n’amategeko. Aya mategeko yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe. Nyuma yo guhabwa ihishurirwa, Umuyobozi Wilford Woodruff yashyize ku mugaragaro Manifesito, yemewe n’Itorero nk’itegeko ry’ubuyobozi bwaryo kandi igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 6 Ukwakira 1890. Ibi byaciye umuco k’ugushyingiranwa na benshi mu Itorero.
Ku Bantu Barebwa n’iki kintu:
Kubera ko amakuru y’ibimyamakuru yoherejwe, aturutse Salt Lake City, kubw’imigambi ya politiki, akaba yarakwirakwijwe hose, avuga ko Komisiyo ya Utah, mu nyandiko yabo ya nyuma boherereje Umunyamabanga w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yemeza ko amashyingiranwa n’abagore benshi agumye gukorwa mu buryo bwemewe n’Itorero kandi ko amashyingiranwa mirongo ine cyangwa arenzeho yakorewe muri Utah uhereye mu kwezi kwa gatandatu gushize cyangwa mu mwaka ushize, ndetse ko ku mugaragaro abayobozi b’Itorero bigishije, bateje imbere kandi bashyigikiye ugukomeza kw’ugushyingiranwa n’abagore benshi—
Njyewe, kubera iyo mpamvu, nk’Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ntangaje, nshize amanga ko ibi birego ari ibinyoma. Ntitwigisha umuco wo kugira cyangwa gushyingiranwa n’abagore benshi, kandi ntitwemerera umuntu uwo ariwe wese kujya muri iyo mikorere, kandi ndahakana ko nta mashyingiranwa n’abagore mirongo ine cyangwa undi mubare uwo ari wo wose w’amashyingiranwa n’abagore benshi yabayeho ku mugaragaro muri icyo gihe mu Ngoro zacu cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose muri aka Karere.
Urugero rumwe nirwo rwavuzwe, aho ababivuga bemeza ko ishyingiranwa ryakorewe mu Nzu y’Ingabire, muri Salt Lake City, mu rugaryi rwa 1889, ariko sinashoboye kumenya uwarikoze; ibyakozwe ibyo aribyo byose muri uyu muhango byabayeho ntarabimenyeshejwe. Nk’ingaruka z’icyo kintu cyitwa ko cyabayeho, Inzu y’Ingabire, ku mabwiriza yanjye yarasenywe nta kuzuyaza.
Tumaze kubona ko amategeko yashyizweho n’Inama nshingamategeko abuza amashyingiranwa n’abagore benshi, ayo mategeko akaba yaremejwe n’urukiko rw’ikirenga ko yubahirije itegeko nshinga, mboneyeho gutangaza icyemezo cyo kuyoboka ayo mategeko, no gukoresha ububasha mfite mu banyamuryango b’Itorero nyobora ngo nabo bagenze batyo.
Nta kintu na kimwe mu nyigisho zanjye mu Itorero cyangwa muri bagenzi banjye, mu gihe cyavuzwe, gishobora mu buryo bwumvikana cyasiganura gushishikariza cyangwa gushyigikira umuco wo kugira abagore benshi; kandi niba umukuru uwo ariwe wese w’Itorero yarakoresheje imvugo yumvisha uwo ariwe wese inyigisho nk’iyo yahanwe igitaraganya. None ubu ntangaje ku mugaragaro ko inama ngiriye Abera b’Iminsi ya Nyuma ari kwirinda gukora amasezerano y’ugushyingirwa kubujijwe n’itegeko ry’igihugu.
Wilford Woodruff
Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo
ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
Umuyobozi Lorenzo Snow yatanze igitekerezo gikurikikira:
“Ndatanga igitekerezo ko, kubera ko twemera Wilford Woodruff nk’Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, kandi ariwe muntu wenyine ku isi muri iki gihe ufite imfunguzo z’imigenzo yomekanya, tuzirikana ko afite mu buryo bwuzuye ububasha kubera umwanya we bwo gutanga Manifesito yadusomewe mu ijwi riranguruye, kandi yasomwe ku itariki ya 24 Nzeli 1890, kandi ko nk’Itorero mu Giterane Rusange cyateranye, twemeye itangazo rye ryerekeranye n’amashyingirwa n’abagore benshi nk’itegeko kandi rigashyirwa mu bikorwa.”
Salt Lake City, Utah, 6 Ukwakira 1890.
Inyandiko zavanywe muri disikuru eshatu zavuzwe n’
Umuyobozi Wilford Woodruff
Irebana na Manifesito
Nyagasani ntazanyemerera na rimwe cyangwa undi uwo ariwe wese uri mu mwanya w’Umuyobozi w’iri Torero kubayobya. Ntibiri muri gahunda. Ntibiri mu gitekerezo cy’Imana. Nindamuka mbigerageje, Nyagasani azamvana mu mwanya wanjye, kandi ni nako bigendekera undi muntu uwo ariwe wese ugerageza kuyobya abana b’abantu mu byavuzwe n’Imana bakabavana mu nshingano yabo. Igiterane Rusange cy’Itorero cy’Igice cy’Umwaka, kuwa mbere, itariki ya 6 Ukwakira 1890, Salt Lake City, Utah. Byanditswe muri Deseret Evening News, tariki ya 11 Ukwakira 1890, p. 2.)
Ntawitaye ku uriho cyangwa uwapfuye, cyangwa uhamagariwe kuyobora iri Torero, basabwa kuriyobora kubw’uguhumekerwa n’Imana Ishoborabyose. Nibatabikora muri ubwo buryo, ntibashobora kubikora namba. …
Nagize amahishurwa amwe mu minsi ishize, kandi y’ingirakamaro kuri njyewe, kandi nzababwira ibyo Nyagasani yambwiye. Nimureke ngarure ibitekerezo ku kintu cyiswe Manifesito. …
Nyagasani yambwiye kubaza ikibazo Abera b’Iminsi ya Nyuma, ndetse yambwiye ko nibazatega amatwi ibyo nababwiye kandi bagasubiza ikibazo nabahaye, kubwa Roho n’Ububasha bw’Imana, bose bazasubiza kimwe, kandi bose bazemera kimwe ku birebana n’iki kibazo.
Ikibazo ni iki: Ni iyihe nzira y’ubushishozi iruta izindi Abera b’Iminsi ya Nyuma bakwiriye gukurikira—gukomeza kugerageza gukora amashyingiranwa n’abagore benshi, binyuranije n’amategeko y’igihugu abirwanya n’ukutavuga rumwe n’abantu miliyoni mirongo itandatu, kandi ku kiguzi cy’ukunyagwa n’ugutakaza Ingoro zose, n’uguhagarikwa kw’imigenzo yose muri zo, haba iy’abariho n’abapfuye, hamwe no gufungwa kw’abagize Ubuyobozi bwa Mbere n’aba Cumi na babiri n’abakuriye imiryango mu Itorero, n’ukunyagwa kw’umutungo bwite w’abantu (ibintu byose ku bwabyo byashoboraga guhagarika uwo muco); cyangwa, nyuma yo gukora no kubabazwa twabonye mu kuyoboka iri hame ngo dugaharike uwo muco maze tukagengwa n’itegeko, kandi binyuze mu kugenza gutyo tukarekera Abahanuzi, Intumwa n’abakuru b’imiryango iwabo, kugira ngo bashobore kwigisha abantu no kurangiza inshingano z’Itorero, ndetse no gushyira Ingoro mu maboko y’Abera, kugira ngo bashobore gukora imigenzo y’Inkuru Nziza, haba ku bazima no ku bapfuye?
Nyagasani yanyeretse mu ibonekerwa n’ihishurirwa ibyari kuzabaho nyabyo iyo tudahagarika uwo muco. Iyo tutawuhagarika, ntimwari gukenera n’umwe mu bagabo muri iyi ngoro i Logan; kuko imigenzo yose yazaba ihagaritswe hose mu gihugu cya Siyoni. Urujijo rwaganza hose muri Isirayeli, kandi abagabo bose bazagirwa imbohe. Iyi ngorane yari kugera ku Itorero ryose uko ryakabaye, kandi twari gutegekwa guhagarika uwo muco. Ubu, ikibazo ni iki, niba rizahagarikwa muri ubu buryo, cyangwa mu nzira Nyagasani yatweretse, maze tukarekera ubwigenge Abahanuzi bacu n’Intumwa n’abakuriye imiryango, n’ingoro tukayishyira mu maboko y’abantu, kugira ngo abapfuye bashobore gucungurwa. Umubare munini wari wamaze kuvanwa n’aba bantu mu nzu y’imbohe mu isi ya roho, mbese umurimo uzakomeza cyangwa uzahagarara? Iki nicyo kibazo nshyize imbere y’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Ni mwebwe ubwanyu muca uru rubanza. Ndashaka ko mwebwe mugisubiza ubwanyu. Singisubiza, ariko ndababwira ko ibyo aribyo bihe nyabyo twebwe nk’abantu twari kuba turimo iyo tudafata inzira twafashe.
… Nabonye neza ibyari kubaho iyo hatagira igikorwa. Nari mfite iki kiyumviro muri njyewe igihe kirekire. Ariko ndashaka kuvuga ibi: Nagombaga kuba nararetse ingoro zose zikava mu maboko yacu, nagombaga ubwanjye kuba naragiye mu nzu y’imbohe, maze nkareka na buri mugabo wese akayijyamo, iyo Imana yo mu ijuru itantegeka gukora icyo nakoze; kandi ubwo igihe cyageze ngo ntegekwe gukora ibyo, byose narabisobanukiwe. Nagiye imbere ya Nyagasani, kandi nanditse ibyo Nyagasani yambwiye kwandika. …
Ibi ndabibasigiye, kugira ngo mubyiteho kandi mubitekerezeho. Nyagasani ari kumwe natwe ku murimo. (Igiterane cy’Urumambo rwa Cache, Logan, Utah, ku Cyumweru, itariki ya 1 Ugushyingo 1891. Byanditswe muri Deseret Weekly, 14 Ugushyingo 1891.)
Ubu ndababwira ibyo neretswe n’ibyo Umwana w’Imana yakoze muri iki kintu. … Nk’uko ari iby’ukuri ko Imana Ishoborabyose iriho, ibi bintu byose byagombaga kubaho, niyo iyo Manifesito iba itaratanzwe. Kubera iyo mpamvu, Umwana w’Imana yiyumvisemo ko agomba kugaragariza icyo kintu Itorero n’isi kubw’imigambi afite mu gitekerezo cye bwite. Nyagasani yategetse ishyirwaho rya Siyoni. Yategetse irangizwa ry’iyi ngoro. Yategetse ko agakiza k’abazima n’abapfuye kazatangirwa mu bibaya by’imisozi. Kandi Imana Ishoborabyose yategetse ko Sekibi atazabibangamira. Nimushobora kubisobanukirwa, nirwo rufunguzo rw’icyo kibazo. (Byavuye mu ijambo ryavuzwe mu nama ya gatandatu y’iturwa ry’Ingoro ya Salt Lake, Mata 1893. Inyandiko yacapwe y’Imirimo y’Iturwa, Ububiko bw’inyandiko, Ishami ry’Amateka y’Itorero, Salt Lake City, Utah.)