Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 40


Igice cya 40

Ihishurirwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph na Sidney Rigdon, i Fayette, New York, ku wa 6 Mutarama 1831. Mbere y’inyandiko y’iri hishurirwa, amateka y’Umuhanuzi avuga ko, “Nk’uko James [Covel] yahakanye ijambo rya Nyagasani, maze agasubira ku mahame ye ya kera n’abantu be, Nyagasani yampaye hamwe na Sidney Rigdon ihishurirwa rikurikira” (reba igice cya 39).

1–3, Ubwoba bw’ibibazo by’isi bituma habaho uguhakanwa kw’inkuru nziza.

1 Dore, ni ukuri ndababwira, ko umutima w’umugaragu wanjye James Covel wari ukiranutse imbere yanjye, kuko yagiranye igihango nanjye ko azumvira ijambo ryanjye.

2 Kandi yakiranye ijambo ibyishimo, ariko ako kanya Satani yaramushutse, nuko ubwoba bw’ugutotezwa n’ibibazo by’isi bimutera guhakana ijambo.

3 Kubera iyo mpamvu yatatiriye igihango, kandi ni njye usigaranye umurimo wo kumugirira icyaba cyiza. Amena.