Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 79


Igice cya 79

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 12 Ugushyingo 1832.

1–4, Jared Carter ahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza n’Umuhoza.

Ni ukuri ndababwira, ko nshaka ko umugaragu wanjye Jared Carter azongera kujya mu bihugu by’iburasirazuba, ahantu ku handi, n’umurwa ku murwa, mu bubasha bw’ukwimikwa yimitswemo; atangaza ubutumwa bwiza bw’umunezero uhambaye, ndetse inkuru nziza ihoraho.

Kandi nzamwoherezaho Umuhoza, uzamwigisha ukuri n’inzira azanyuramo;

Kandi naba indahemuka, nzongera kumwambika ikamba ry’imishandiko.

Kubera iyo mpamvu, umutima wawe niwishime, mugaragu wanjye Jared Carter, kandi witinya, niko Nyagasani avuga, ndetse Yesu Kristo. Amena.