Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 62


Igice cya 62

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph, ku nkombe y’Umugezi wa Missouri i Chariton, muri Missouri, ku itariki ya 13 Kanama 1831. Kuri uyu munsi Umuhanuzi n’itsinda rye, ryavaga muri Independence bajya i Kirtland, bahuye n’abakuru batandukanye bajyaga mu gihugu cya Siyoni, maze, nyuma y’indamutso zinejeje, bahabwa iri hishurwa.

1–3, Ubuhamya bwanditswe mu ijuru; 4–9, Abakuru bagomba kugenda kandi bakabwiriza bijyanye n’ubushishozi kandi uko bayobowe na Roho.

Dore, kandi nimwumve, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, niko Nyagasani Imana avuga, ndetse Yesu Kristo, umuvugizi wanyu, uzi intege nkeya za muntu n’uko yarinda abageragezwa.

Kandi ni ukuri amaso yanjye ari ku batarajya mu gihugu cya Siyoni; kubera iyo mpamvu ubutumwa bwanyu ntiburuzura.

Icyakora, murahirwa, kuko ubuhamya mwatanze bwanditswe mu ijuru ngo abamarayika baburebe; maze babishimire, kandi ibyaha byanyu bibabarirwe.

Kandi ubu nimukomeze urugendo rwanyu. Nimuteranire hamwe mu gihugu cya Siyoni; maze mukore inama kandi munezererwe hamwe, kandi muture isakaramentu Musumba Byose.

Kandi noneho mushobora kugaruka gutanga ubuhamya, koko, ndetse mwese hamwe, cyangwa babiri babiri, uko mubishaka, ntacyo bintwaye, muzabe gusa abakiranutsi, maze mutangarize ubutumwa bwiza abatuye isi, cyangwa mu materaniro y’abagome.

Dore, njyewe, Nyagasani, nabashyize hamwe kugira ngo isezerano rishobore kuzuzwa, ko abakiranutsi muri mwe mugomba kurindwa kandi mukanezererwa hamwe mu gihugu cya Missouri. Njyewe, Nyagasani, nsezeranya abakiranutsi kandi sinshobora kubeshya.

Njyewe, Nyagasani, ndashaka ko, niba uwo ariwe wese muri mwe yifuza kugenda ku mafarasi; cyangwa ku nyumbu, cyangwa ku magare, azahabwa uyu mugisha, nawuhabwa n’ukuboko kwa Nyagasani, n’umutima ushima mu bintu byose.

Ibi bintu bigumane namwe ngo mukore bijyanye n’ubushishozi n’amabwiriza ya Roho.

Dore, ubwami ni ubwanyu. Kandi dore, kandi nimurebe, mpora ndi kumwe n’abakiranutsi. Bigende bityo. Amena.