Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 53


Igice cya 53

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Algernon Sidney Gilbert, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 8 Kamena 1831. Abisabwe na Sidney Gilbert, Umuhanuzi yabajije Nyagasani ibyerekeye umurimo n’icyiciro by’Umuvandimwe Gilbert mu Itorero.

1–3, Umuhamagaro wa Sidney Gilbert n’ugutorwa mu Itorero ni ukwimikwa nk’umukuru; 4–7, Agomba kandi gufasha nk’umusimbura w’umwepiskopi.

Dore, ndakubwira, mugaragu wanjye Sidney Gilbert, ko numvise amasengesho yawe; kandi wantakambiye ngo uhishurirwe, na Nyagasani Imana yawe, ibyerekeye umuhagagaro wawe n’ugutorwa mu itorero, nashyizeho muri iyi minsi ya nyuma.

Dore, njyewe, Nyagasani, wabambwe kubw’ibyaha by’isi, nguhaye itegeko ko uzarekura iby’isi.

Ujyane ukwimikwa kwanjye, ndetse n’ukw’umukuru, kwigisha ukwizera n’ukwihana n’ukubabarirwa ibyaha, bijyanye n’ijambo ryanjye, n’ukwakira Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza;

Ndetse no kuba umusimbura muri iri torero ahantu uzatoranyirizwa n’umwepiskopi bijyanye n’amategeko azatangwa nyuma y’aha.

Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, uzafata urugendo rwawe hamwe n’abagaragu banjye Joseph Smith, Mutoya, na Sidney Rigdon.

Dore, iyi niyo migenzo ya mbere uzahabwa; naho ibisigaye uzabimenyeshwa mu gihe kizaza, bijyanye n’umurimo wawe mu ruzabibu rwanjye.

Kandi byongeye, ndifuza ko uzamenya ko hakizwa gusa uwihangana kugeza ku ndunduro. Bigende bityo. Amena.