Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 4


Igice cya 4

Ihishurwa ryatanzwe rinyuze ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Se, Joseph Smith Mukuru, i Harmony, Pennsylvania, Gashyantare 1829.

1–4, Umurimo w’inkwakuzi ukiza abakozi ba Nyagasani; 5–6, imico y’Ubukiranutsi ibaha ubushobozi bwo gukora umurimo; 7, Ibintu by’Imana bigomba gushakashakishwa.

Ubu dore, umurimo utangaje urenda kuza mu bana b’abantu.

Kubera iyo mpamvu, mwebwe mwambariye umurimo w’Imana, nimurebe ko muyikorera n’Umutima wanyu wose, ubushobozi, ubwenge, n’imbaraga, kugira ngo mushobore guhagarara nta mugayo imbere y’Imana ku munsi wa nyuma.

Kubera iyo mpamvu, niba mufite ibyifuzo byo gukorera Imana muhamagariwe umurimo;

Kuko dore umurima umaze kwera kugira ngo usarurwe; kandi dore, uwahuyemo umuhoro we n’imbaraga ze zose, arahunika kugira ngo atazarimbuka, ahubwo azanire agakiza ubugingo bwe;

Kandi ukwizera, ibyiringiro, ineza itizigama n’urukundo, n’ijisho rirangamiye gusa ikuzo ry’Imana, bimuha ubushobozi ku murimo.

Ibuka ukwizera, ubugiraneza, ubumenyi, ukwifata, ukwihangana, ineza ya kivandimwe, kubaha Imana, ineza itizigama, ubwiyoroshye, umuhate.

Saba, kandi uzahabwa, komanga, kandi uzakingurirwa. Amena.