Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 2


Igice cya 2

Iki gice gikubiyemo agace kavanywe mu mateka ya Joseph Smith gasubiramo amagambo y’umumarayika Moroni yabwiye Umuhanuzi Joseph Smith, mu gihe yari iwabo mu nzu ya se i Machester, New York, mu mugoroba wo kuwa 21 Nzeri 1823. Moroni yari uwa nyuma ku rutonde rw’abanyamateka bari barakoze inyandiko iri ku isi ubu nk’Igitabo cya Morumoni. (GereranyaMalaki 4:5–6; ndetse n’ibice 27:9; 110:13–16; na 128:18.)

1, Eliya azahishura ubutambyi; 2–3, Amasezerano y’abasogokuruza ateye mu mitima y’abana.

Dore, nzabahishurira Ubutambyi, nkoresheje ukuboko kw’umuhanuzi Eliya, mbere y’uko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani ugera.

Kandi azatera mu mitima y’abana amasezerano yakorewe abasogokuruza, kandi imitima y’abana izahindukirire abasogokuruza babo.

Bitabaye bityo, isi uko yakabaye yazahinduka itongo aje.