Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 131


Igice cya 131

Amabwiriza yatanzwe n’Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Ramus, muri Illinois, ku itariki ya 16 na 17 Gicurasi 1843.

1–4, Ugushyingiranwa selesitiyeli ni ingenzi kubw’ikuzo mu ijuru risumba ayandi; 5–6, Uko abantu bomekanywa kubw’ubuzima buhoraho bisobanurwa; 7–8, roho yose ni ikintu gifatika.

Mu ikuzo selesitiyeli hariyo amajuru atatu cyangwa inzego;

Kandi kugira ngo ahabwe irisumba ayandi, umuntu agomba kwinjira muri iki cyiciro cy’ubutambyi [bisobanura igihango gishya kandi gihoraho cy’ugushyingirwa];

Kandi niba atabikoze, ntashobora kuribona.

Ashobora kwinjira mu rindi, ariko iryo niryo herezo ry’ubwami bwe; ntashobora kugira icyo yongerwaho.

(Ku itariki ya 17 Gicurasi 1843) Ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera risobanura ukumenya kw’umuntu ko yagenewe ubugingo buhoraho, kubw’ihishurirwa na roho w’ubuhanuzi, binyuze mu bubasha bw’Ubutambyi Butagatifu.

Ntibyashobokera umuntu gukizwa mu bujiji.

Ikintu kidafatika nk’icyo ntikibaho. Roho yose ni ikintu gifatika, ariko kirushijeho kuba kinoze cyangwa gisukuye, kandi gishobora kubonwa n’amaso asukuye kurushaho.

Ntidushobora kuyibona, ariko ubwo imibiri yacu izasukurwa tuzabona ko ari ikintu cyose gifatika.