Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 129


Igice cya 129

Amabwiriza yatanzwe n’Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 9 Gashyantare 1843, ahishura imfunguzo eshatu z’ingenzi zatuma kamere nyayo y’abamarayika bafasha na roho zifasha ishobora kumenyekana.

1–3, Mu ijuru hariyo imibiri yazutse n’imibiri ya roho; 4–9, Imfuguzo zarahishuwe zituma intumwa ziturutse hirya y’umwenda ukingiriza zimenyekana.

Hariho ubwoko bubiri bw’ibiremwa mu ijuru, aribyo: Abamarayika, aribo bantu bazutse, bafite imibiri y’inyama n’amagufa—

Nk’urugero, Yesu yaravuze ati:Nimunkoreho maze murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufa nk’ibyo mubona mfite.

Icya kabiri: roho z’abantu b’abakiranutsi zatunganyijwe, abatarazutse, ariko bakaragwa iryo kuzo.

Igihe intumwa ije ivuga ko ifite ubutumwa buturutse ku Mana, uzajye umuha ikiganza maze umusabe mufatane ibiganza.

Naba ari umumarayika azabikora, kandi uzumva ikiganza cye.

Naba ari roho y’umuntu w’umukiranutsi yatunganyijwe azaza mu ikuzo rye, kuko iyo ariyo nzira yonyine ashobora kugaragaramo—

Uzamusabe ko muhana ibiganza, ariko ntazava aho ari, kubera ko binyuranye n’itegeko ry’ijuru ko umuntu w’umukiranutsi abeshya; ariko ntibizamubuza gutanga ubutumwa bwe.

Niba ari sekibi nk’umumarayika w’umucyo, numusaba guhana biganza azaguhereza ikiganza cye, ariko nta kintu na kimwe uzumva; ushobora kubera iyo mpamvu kumuvumbura.

Izi nizo mfunguzo eshatu z’ingenzi zituma ushobora kumenya niba ubutumwa ubwo aribwo bwose buturutse ku Mana.