Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 8


Igice cya 8

Abacamanza bangiritse bashaka kwangisha abantu Abanefi—Aburahamu, Mose, Zenosi, Zenoki, Izayasi, Yesaya, Yeremiya, Lehi na Nefi bose bahamya Kristo—Kubw’uguhumekwamo Nefi amenyekanisha uguhotorwa kw’umucamanza mukuru. Ahagana 23–21 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko igihe Nefi yari amaze kuvuga aya magambo, dore, aho hari abantu bari abacamanza, nabo babarirwaga mu gatsiko k’ibanga ka Gadiyantoni, kandi bari barakaye, nuko basakuza, babwira abantu bati: Kuki mudafata uyu mugabo ngo mumuzane, kugira ngo ashobore gucirwa urubanza bijyanye n’icyaha yakoze?

2 Kuki murebera uyu mgabo, kandi mukamwumviriza atuka aba bantu ndetse n’itegeko?

3 Kuko dore, Nefi yari yarababwiye ibyerekeye ukwangirika kw’itegeko ryabo, koko, ibintu byinshi Nefi yababwiye bidashobora kwandikwa; kandi nta kintu yababwiye cyari gihabanye n’amategeko y’Imana.

4 Kandi abo bacamanza bari baramurakariye kubera ko yababwiye yeruye ibyerekeye imirimo y’umwijima y’ibanga yabo, icyakora, ntibahangaye kumukozaho amaboko yabo, kuko bagiriye ubwoba abantu ko hato bashobora kubavugiriza induru.

5 Kubera iyo mpamvu, batakambiye abantu, bavuga bati: Kuki mwemerera uyu muntu kudutuka? Kuko dore aracira urubanza aba bantu bose, ndetse rw’irimbuka; koko, ndetse ko iyi mirwa yacu ikomeye izatunyagwa, ko nta mwanya tuzagira muri yo.

6 Kandi ubu tuzi neza ko ibi bidashoboka, kuko dore, turi abanyabubasha, n’imirwa yacu irakomeye, kubera iyo mpamvu abanzi bacu nta bubasha batugiraho.

7 Kandi habayeho ko bityo bakongeje umujinya mu bantu wo kurwanya Nefi, nuko batangiza amakimbirane muri bo, kuko hari bamwe muri bo basakuzaga bavuga bati: Nimureke uyu muntu, kuko ari umuntu mwiza, kandi ibyo bintu yavuze mu by’ukuri bizabaho keretse nitwihana.

8 Koko, dore, imanza zose yadutangajeho zizatugeraho, kuko tuzi ko yatangaje mu by’ukuri ibyerekeye ubukozi bw’ibibi bwacu. Kandi dore ni bwinshi, kandi azi na none ibintu byose bizatugwirira nk’uko azi iby’ubukozi bw’ibibi bwacu;

9 Koko, kandi dore, iyo yari kuba atari umuhanuzi ntiyari gushobora guhamya ibyerekeranye b’ibyo bintu.

10 Kandi habayeho ko abo bantu bagerageje kurimbura Nefi babujijwe kubera ubwoba bwabo, ko batamurambikaho ibiganza byabo, kubera iyo mpamvu yongeye gutangira kubabwira, kubera ko yabonaga ko yari yagiriwe ubutoni mu maso ya bamwe, ku buryo abari basigaye muri bo bagize ubwoba.

11 Kubera iyo mpamvu yumvise ahatiwe kubabwira ibiruseho avuga ati: Dore, bavandimwe banjye, ntabwo se mwasomye ko Imana yahaye ububasha umuntu umwe, ndetse Mose, bwo gukubita ku mazi y’Inyanja Itukura, maze akigabanyamo amwe akajya ukwayo n’andi ukwayo, ku buryo Abisirayeli, bari ba sogokuruza bacu, bambukiye ku butaka bwumye, nuko amazi agafungirana ingabo z’Abanyegiputa maze akabamira?

12 None ubu dore, niba Imana yarahaye uyu muntu ububasha nk’ubwo, ubwo ni kuki mugomba kugira impaka hagati yanyu, maze mukavuga ko nta bubasha yampaye bwatuma nshobora kumenya ibyerekeye imanza zizabazaho keretse mwihannye?

13 Ariko, dore ntimuhakana gusa amagambo yanjye, ahubwo muranahakana amagambo yavuzwe n’uyu muntu, Mose, wari ufite ububasha bukomeye nk’ubwo yahawe, koko, amagambo yavuze yerekeye ukuza kwa Mesiya.

14 Koko, none se ntiyatanze ubuhamya ko Umwana w’Imana agomba kuzaza? Nuko uko yazamuraga inzoka ikozwe mu muringa mu gasi, ni nk’uko azazamurwa ugomba kuzaza.

15 Kandi uko abenshi bazareba kuri iyo nzoka bazabaho, ni nako uko abenshi bazareba ku Mwana w’Imana n’ukwizera, bafite roho ishengutse, bazashobora kubaho, ndetse kugeza muri ubwo buzima buhoraho.

16 Kandi ubu, dore, Mose ntiyatanze wenyine ubuhamya bw’ibi bintu, ahubwo n’abahanuzi bose, uhereye mu minsi ye ndetse kugeza mu minsi ya Aburahamu.

17 Koko, kandi dore, Aburahamu yabonye iby’ukuza kwe, nuko yuzuye ibyishimo kandi yaranezerewe.

18 Koko, kandi dore, ndababwira, ko atari Aburahamu wenyine wamenye gusa iby’ibi bintu, ahubwo habayeho benshi mbere y’iminsi ya Aburahamu bahamagawe n’uburyo bw’Imana, koko, ndetse bikurikije uburyo bw’Umwana wayo, kandi ibi kugira ngo bigaragarizwe abantu, imyaka ibihumbi byinshi cyane mbere y’ukuza kwe, ko ndetse n’ugucungurwa kuzabageraho.

19 None ubu nashakaga ko mumenya, ko ndetse uhereye mu minsi ya Aburahamu habayeho abahanuzi benshi bahamije ibi bintu, koko, dore, umuhanuzi Zenosi yahamije ashize amanga, ibyo yarinze kwicirwa.

20 Kandi dore, na Zenoki, ndetse na Izayasi, ndetse na Yesaya, na Yeremiya, (Yeremiya niwe wa muhanuzi nyine wahamije iby’ukurimburwa kwa Yerusalemu) none ubu tuzi ko Yerusalemu yarimbutse bijyanye n’amagambo ya Yeremiya. O none se kuki Umwana w’Imana ataza, bijyanye n’ubuhanuzi bwe?

21 None se ubu muzajya impaka ko Yerusalemu itarimbuwe? Muzavuga se ko abahungu ba Sedekiya batishwe, bose uretse Muleki? Koko, kandi se ntimureba ko urubyaro rwa Sedekiya ruri kumwe natwe, kandi birukanywe ku gihugu cya Yerusalemu. Ariko dore, si ibi gusa—

22 Sogokuruza Lehi yirukanywe muri Yerusalemu kubera ko yahamije iby’ibi bintu. Nefi nawe yahamije iby’ibi bintu, ndetse abasogokuruza bacu hafi ya bose, ndetse kugeza muri iki gihe, koko, bahamije iby’ukuza kwa Kristo, kandi barategereje, kandi banejejwe n’igihe cye kigomba kuzaza.

23 Kandi dore, ni Imana, kandi ari kumwe nabo, kandi yarabigaragarije, ko bacunguwe na we; kandi bamuhaye ikuzo, kubera ibyo bigomba kuza.

24 None ubu, kubera ko tubona ko muzi ibi bintu kandi mudashobora kubihakana keretse nimuzabeshya, kubera iyo mpamvu muri ibi mwakoze ibyaha, kuko mwahakanye ibi bintu byose, nyamara ibimenyetso byinshi cyane mwarabibonye; koko, ndetse mwabonye ibintu byose, haba ibintu byo mu ijuru, n’ibintu byose biri ku isi, nk’ikimenyetso ko ari iby’ukuri.

25 Ariko dore, mwahakanye ukuri, kandi mwigometse ku Mana yanyu ntagatifu; kandi ndetse muri iki gihe, aho kwibikira ubutunzi mu ijuru, aho nta kintu na kimwe kibwangiza, kandi aho nta kintu gishobora kuhagera gihumanya, murimo kwirundaho umujinya wo ku munsi w’urubanza.

26 Koko, ndetse muri iki gihe murimo gushya mushyira, kubera ubuhotozi n’ubusambanyi bwanyu n’ubugome, ukurimbuka kurambye; koko kandi keretse nimwihana naho ubundi kuzabageraho vuba.

27 Koko, dore ndetse kuri ku miryango yanyu; koko, nimugane ku ntebe y’ubucamanza, maze mwicukumburire; kandi dore, umucamanza wanyu yahotowe, kandi aryamye mu maraso ye; kandi yahotowe n’umuvandimwe we, ushaka kwicara mu ntebe y’ubucamanza.

28 Kandi dore, bombi babarizwa mu gatsiko kanyu k’ibanga, inkomoko yako ikaba Gadiyantoni n’umubi ushaka kurimbura roho z’abantu.