Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 9


Igice cya 9

Moroni ahamagarira abatemera Kristo kwihana—Atangaza Imana y’ibitangaza, itanga amahishurwa kandi igasuka impano n’ibimenyetso ku bakiranutsi—Ibitangaza bihagarara kubera ukutizera—Ibimenyetso bikurikira abamera—Abantu bingingirwa kugira ubushishozi no kubahiriza amategeko. Ahagana 401–421 N.K.

1 Kandi ubu, ndavuga na none ibyerekeye abatemera Kristo.

2 Dore, muzemera se umunsi muzagendererwa—dore, ubwo Nyagasani azaza, koko, ndetse uwo munsi ukomeye ubwo isi izizingira hamwe nk’igitabo, kandi ibintu bizashongeshwa n’ubushyuhe bugurumana, koko, kuri uwo munsi ukomeye ubwo muzazanwa guhagarara imbere ya Ntama w’Imana—icyo gihe muzavuga se ko nta Mana iriho?

3 Icyo gihe muzongera se guhakana Kristo, cyangwa muzashobora kureba Ntama w’Imana? Mutekereza se ko muzatura hamwe nawe n’umutinamana w’ipfunwe? Mutekereza se ko mushobora kwishimira gutura hamwe n’Uwo mutagatifu, mu gihe roho zanyu zigaragurwa n’umutimanama y’ipfunwe ko mwangije iteka amategeko ye.

4 Dore, ndababwira ko muzababazwa no gutura hamwe n’Imana ntagatifu kandi y’intabera, n’umutimanama w’umwanda imbere yayo, kurusha ko mwatura hamwe na za roho zaciriweho iteka ikuzimu.

5 Kuko dore, ubwo muzazanwa kureba ubwambure bwanyu imbere y’Imana, ndetse n’ikuzo ry’Imana, n’ubutagatifu bwa Yesu Kristo, bizakongeza ikirimi cy’umuriro utazima kuri mwe.

6 O noneho kubera ko mutemera, nimuhindukirire Nyagasani, muririre mwivuye inyuma Data mu izina rya Yesu, kugira ngo wenda mugaragare nta kizinga, mukeye, muri beza, kandi mwera, kubera ko muzaba mwarasukuwe n’amaraso ya Ntama, kuri uwo munsi wa nyuma ukomeye.

7 Kandi byongeye ndabwira mwebwe muhakana amahishurirwa y’Imana, kandi mukavuga ko yarangiye, ko nta mahishurwa ariho, nta n’ubuhanuzi, nta n’impano, nta n’ugukiza, nta n’ukuvuga indimi, n’isobanura ry’indimi.

8 Dore ndababwira, uhakana ibi bintu ntazi inkuru nziza ya Kristo; koko, ntiyasomye ibyanditswe; niba bimeze bityo, ntabwo abisobanukirwa.

9 Kuko ntidusoma se ko Imana ari imwe ejo hashize, uyu munsi, n’iteka ryose, kandi muri yo hatarimo uguhinduka cyangwa igicucu cy’uguhinduka?

10 Kandi ubu, niba mwariterereje imana ihindagurika, kandi muri yo hakabamo igicucu cyo guhinduka, ubwo mwitekerereje imana itari Imana y’ibitangaza.

11 Ariko dore, ndabereka Imana y’ibitangaza, ndetse Imana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo; kandi ni ya Mana imwe yaremye amajuru n’isi, n’ibintu byose bibirimo.

12 Dore, yaremye Adamu, kandi kubw’Adamu habayeho ukugwa kwa muntu. Kandi kubera ukugwa kwa muntu haje Yesu Kristo, ndetse na Data na Mwana; kandi kubera Yesu Kristo habayeho ugucungurwa kwa muntu.

13 Kandi kubera ugucungurwa kwa muntu, kwazanywe na Yesu Kristo, bazasubizwa mu maso ya Nyagasani; koko, niho abantu bose bacungurirwa, kubera ko urupfu rwa Kristo rutuma habaho umuzuko, utuma habaho ugucungurwa ku bitotsi bitagiraga iherezo, abantu bose bakaba bazakangurwa muri ibyo bitotsi n’ububasha bw’Imana ubwo impanda izavuga; kandi bazavamo, haba abatoya n’abakomeye, kandi bose bazahagarara imbere y’urukiko, baracunguwe kandi barabohowe ingoyi ihoraho y’urupfu, urwo rupfu rukaba ari urupfu rw’umubiri.

14 Nuko ubwo habeho urubanza rwa Mutagatifu Rukumbi kuri bo; nuko noneho habeho igihe uwanduye azagumya kuba yanduye; n’ukiranutse akagumya gukiranuka; uwishimye akazagumya kwishima; n’utishimye akazagumya kutishima.

15 None ubu, O mwebwe mwese mwitekerereje ko imana itashobora gukora ibitangaza, nagira ngo mbabaze, ibi bintu byose se byabayeho, ibyo navuzeho? None se impera yari yagera? Dore, ndababwira, Oya; kandi Imana ntiyarekeye aho kuba Imana y’ibitangaza.

16 Dore, none se ibintu Imana yakoze ntibitangaje mu maso yanyu? Koko, none se ni nde wasobanukirwa n’imirimo itangaje y’Imana?

17 Ni nde se uzavuga ko bitari igitangaza ko kubw’ijambo rye ijuru n’isi biriho; kandi kubw’ububasha bw’ijambo rye muntu yaremwe mu mukungugu w’isi; kandi kubw’ububasha bw’ijambo rye ibitangaza byarakozwe.

18 None se ni nde uzavuga ko Yesu Kristo atakoze ibitangaza byinshi bikomeye. Kandi habayeho ibitangaza byinshi bikomeye byakozwe n’amaboko y’intumwa.

19 None se niba harabayeho ibitangaza byakozwe icyo gihe, ni kuki Imana yaretse kuba Imana y’ibitangaza kandi nyamara ikaba Ikiremwa kidahinduka? Kandi dore, ndababwira ko idahinduka, bibaye bityo yareka kuba Imana; kandi ntiyaretse kuba Imana, kandi ni Imana y’ibitangaza.

20 Kandi impamvu yaretse gukora ibitangaza mu bana b’abantu ni ukubera ko bahenebereye mu kutizera, nuko bava mu nzira y’ukuri, maze ntibamenya Imana bakwizera.

21 Dore, ndababwira ko uwemera Kristo, nta kintu ashidikanya, icyo azasaba cyose Data mu izina rya Kristo azagihabwa; kandi iri sezerano ni irya bose, ndetse n’impera z’isi.

22 Kuko dore, niko Yesu Kristo, Umwana w’Imana yabwiye abigishwa be bagomba kugumaho, koko, ndetse n’abigishwa be bose, imbaga yumva ati: Nimugende mu isi yose, maze mubwirize inkuru nziza buri kiremwa;

23 Kandi uzemera maze akabatizwa azakizwa, ariko utazemera azacirwaho iteka.

24 Kandi ibi nibyo bimenyetso bizakurikirana abemera—mu izina ryanjye bazirukana amadayimoni; bavuga indimi nshya; bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu icyo aricyo cyose kica ntikizabagirira nabi; bazarambika ibiganza ku barwayi maze bakire.

25 Kandi uwo ari we wese uwemera mu izina ryanjye; nta kintu ashidikanya, nzamuhamiriza amagambo yanjye yose, kugera ku mpera z’isi.

26 None ubu, dore, ni nde washobora gukumira imirimo y’Imana? Ni nde wahakana amagambo ye? Ninde uzahagurukira kurwanya ububasha bushobora byose bwa Nyagasani? Ni nde uzasuzugura imirimo ya Nyagasani? Ni nde uzasuzugura abana ba Kristo? Muramenye, mwebwe mwese musuzugura imirimo ya Nyagasani, kuko muzatangara kandi muzarimbuka.

27 O noneho rero mwisuzugura, kandi ngo mutangare, ahubwo nimwumve amagambo ya Nyagasani, kandi musabe Data mu izina rya Yesu ibyo mukeneye byose. Mwishidikanya, ahubwo nimwemere, nuko mutangire nko mu bihe bya kera, maze muzange Nyagasani n’umutima wanyu wose, kandi musohoze agakiza kanyu bwite mutinya kandi muhinda umushyitsi.

28 Nimushishoze mu minsi y’igeragezwa ryanyu; nimwiyambure ibidasukuye; ntimusabe, kugira ngo mutabimarira ku marari yanyu, ahubwo musabe mushikamye mutanyeganyega, kugira ngo mutazaha umwanya igishuko, ahubwo kugira ngo muzakorere Imana y’ukuri kandi iriho.

29 Murebe ko mutabatijwe mu buryo budakwiriye; murebe ko mudafata ku isakaramentu rya Kristo mu buryo budakwiriye; ahubwo murebe ko mukorana ibi byose ubuziranenge, kandi mukora ibyo mu izina rya Yesu Kristo, Umwana w’Imana iriho; kandi nimukora ibi, nuko mukihangana kugeza ku ndunduro, nta kuntu muzirukanwa.

30 Dore, ndababwira nk’aho naba mvugira mu bapfuye; kuko nzi ko muzabona amagambo yanjye.

31 Ntimuncire urubanza kubera ukudatungana kwanjye, cyangwa data, kubera ukudatungana kwe, cyangwa abanditse mbere ye; ahubwo muhe amashimwe Imana ko yabagaragarije ukudatungana kwacu, kugira ngo mushobore kwiga gushishoza kurusha twebwe.

32 None ubu dore, twanditse iyi nyandiko dukurikije ubumenyi bwacu, mu nyuguti zitwa muri twebwe Icyegiputa cyavuguruwe, kubera ko cyahererekanyijwe kandi kigahindurwa na twe, bijyanye n’uburyo bw’imvugo yacu.

33 Kandi iyo ibisate byacu biba byarabaye bigari bihagije tuba twaranditse ku Giheburaho; ariko Igiheburayo nacyo cyahinduwe na twe; kandi iyo tuba twarashoboye kwandika mu Giheburayo, dore, ntimwari kuzabona ikidatunganye mu nyandiko yacu.

34 Ariko Nyagasani azi ibintu twanditse, ndetse ko nta bandi bantu bazi ururimi rwacu; kandi kubera ko nta bandi bantu bazi ururimi rwacu, niyo mpamvu yateguye uburyo bw’isobanurwa ryabyo.

35 Kandi ibi bintu byaranditswe kugira ngo tuvane ku myambaro yacu amaraso y’abavandimwe bacu, bahenebereye mu kutizera.

36 Kandi dore, ibi bintu twifuje byerekeye abavandimwe bacu, koko, by’umwihariko igarurwa ryabo ku bumenyi bwa Kristo, bijyanye n’amasengesho y’abera bose babaye mu gihugu.

37 Niba Nyagasani Yesu Kristo yabahaga ko amasengesho yabo yasubizwa bijyanye n’ukwizera kwabo; kandi niba Imana Data yibukaga igihango yagiranye n’inzu ya Isirayeli; kandi niba yabahaga umugisha iteka ryose, binyuze mu kwizera izina rya Yesu Kristo. Amena.