Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 8


Igice cya 8

Abalamani bahiga kandi bakarimbura Abanefi—Igitabo cya Morumoni kizahishurwa kubw’ububasha bw’Imana—Ibyago bitangazwa ku bahumeka umujinya n’abarwanya umurimo wa Nyagasani—Inyandiko y’Abanefi izahishurwa ku munsi w’ubugome, uguhenebera, n’ubuyobe Ahagana 400–421 N.K.

1 Dore njyewe, Moroni, ndangije inyandiko ya Data, Morumoni. Dore, mfite gusa ibintu bikeya byo kwandika, ibyo bintu nabitegetswe na data.

2 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’umurwano ukomeye kandi uteye ubwoba kuri Kumora, dore, Abanefi bari baracikiye mu majyepfo y’igihugu bahizwe n’Abalamani, kugeza ubwo bose barimbuwe.

3 Ndetse na data yishwe nabo, none naho njyewe nsigaye njyenyine kugira ngo nandike inkuru iteye agahinda y’ukurimburwa kw’abantu banjye. Ariko dore, baragiye, none njyewe nduzuza itegeko rya data. Kandi niba bazanyica, simbizi.

4 Kubera iyo mpamvu nzandika kandi mpishe inyandko mu butaka; kandi niba nzagenda ntacyo bitwaye.

5 Dore, data yakoze iyi nyandiko, kandi yanditse impamvu yayo. Kandi dore, nashakaga kuyandika nanjye iyo mba mfite umwanya ku bisate, ariko ntawo mfite; kandi ibuye ntaryo mfite, kuko ndi njyenyine. Data yiciwe mu murwano, na benewacu bose, kandi nta ncuti mfite nta n’aho najya; kandi n’igihe Nyagasani azemera ko nshobora kubaho sinkizi.

6 Dore, imyaka magana ane irahise uhereye ku kuza kwa Nayagasani n’Umukiza wacu.

7 Kandi dore, Abalamani bahize abantu banjye, Abanefi, bava mu murwa bajya mu wundi kandi bava ahantu bajya ahandi, ndetse kugeza bashizeho; kandi ukugwa kwabo kwabaye kubi cyane; koko, ni kubi cyane kandi kuratangaje ukurimburwa kw’abantu banjye, Abanefi.

8 Kandi dore, ni ukuboko kwa Nyagasani kwabikoze. Kandi dore na none, Abalamani bari mu ntambara umwe ku wundi; kandi iki gihugu uko cyakabaye ni uruhererekane rwisubira rw’ubuhotozi n’imivu y’amaraso; kandi nta n’umwe uzi iherezo ry’intambara.

9 Kandi ubu, dore, ndacyo mvuga ukundi kibereyeho, kuko nta n’umwe uhari uretse Abalamani n’abambuzi bari mu gihugu.

10 Kandi nta n’umwe uzi Imana y’ukuri uretse abigishwa ba Yesu, basigaye mu gihugu kugeza ubwo ubugome bw’abantu buzaba bwinshi ku buryo Nyagasani atazihanganira ko basigara hamwe n’abantu; kandi niba bari ku isi nta muntu ubizi.

11 Ariko dore, data na njye twarababonye, kandi baratwigishije.

12 Kandi uzabona iyi nyandiko, kandi ntayinenge kubera ibidatunganye birimo, uwo azamenya ibintu bikomeye kurusha ibi. Dore, ni njyewe Moroni; kandi niba byashobokaga, ko nabamenyesha ibintu byose.

13 Dore, ndangije kuvuga ibyerekeranye n’aba bantu. Ndi umuhungu wa Morumoni, kandi data yakomokaga kuri Nefi.

14 Kandi ndi umwe wahishiye Nyagasani iyi nyandiko, ibisate iriho nta gaciro bifite, kubera itegeko rya Nyagasani. Kuko yavuze mu by’ukuri ko nta n’umwe uzabibona kugira ngo abone indonke; ahubwo inyandiko iriho ifite agaciro gakomeye; kandi uzayishyira ahabona, niwe Nyagasani azaha umugisha.

15 Kuko nta n’umwe ushobora kugira ububasha bwo kuyishyira ahabona keretse abihawe n’Imana; kuko Imana ishaka ko bizakorwa ijisho rirangamiye byonyine ikuzo ryayo, cyangwa ku mibereho myiza y’abantu ba kera b’igihango cya Nyagasani kandi banyanyagijwe igihe kirekire.

16 Kandi azahirwa uzashyira iki kintu ahabona; kuko kizavanwa mu mwijima kijye ahabona, bijyanye n’ijambo ry’Imana; koko, kizavanwa mu gitaka, kandi kizashashagirana kive mu mwijima, kandi kimenywe n’abantu; kandi bizakorwa n’ububasha bw’Imana.

17 Kandi nihabamo amakosa azaba ari amakosa y’umuntu. Ariko dore, nta kosa tuzi; icyakora Imana izi ibintu byose; kubera iyo mpamvu, uyinenga, azabyitondere hato atazagira akaga k’umuriro w’ikuzimu.

18 Kandi uvuga ati: Nyereka, cyangwa uzakubitwa—niyitonde hato adategeka ibyabujijwe na Nyagasani.

19 Kuko dore, umuntu uca urubanza mu buhubutsi nawe azacirwa urubanza mu buhubutsi; kuko ibihembo bye bizajyana n’imirimo ye; kubera iyo mpamvu, ukubita nawe azakubitwa, na Nyagasani.

20 Dore ibyo icyanditswe cyera kivuga—umuntu ntazakubite, ntazanace imanza, kuko guca imanza ni ukwanjye, niko Nyagazani avuga, kandi ukwihorera nako ni ukwanjye, kandi ninjye uzitura.

21 Kandi uhumeka umujinya kandi akarwanya umurimo wa Nyagasani, n’abantu b’igihango cya Nyagasani aribo nzu ya Isirayeli, kandi bakavuga bati: Tuzarimbura umurimo wa Nyagasani, kandi Nyagasani ntazibuka igihango cye yagiranye n’inzu ya Isirayeli—uwo ari mu kaga ko gutemerwa hasi maze akajugunywa mu muriro.

22 Kuko imigambi ihoraho ya Nyagasani izikurikiranya, kugeza ubwo aya masezerano yose azuzuzwa.

23 Musome byimbitse ubuhanuzi bwa Yesaya. Dore, sinshobora kubyandika. Koko, dore ndababwira, ko abo bera bigendeye mbere yanjye, bari bafite iki gihugu, bazarira, koko, ndetse biturutse mu mukungugu bazaririra Nyagasani; kandi nk’uko Nyagasani ariho azibuka igihango yagiranye na bo.

24 Kandi azi amasengesho yabo, ko yabayeho kubw’abavandimwe babo. Kandi azi ukwizera kwabo, kuko mu izina rye bashoboraga kwimura imisozi; kandi mu izina rye bashoboraga gutuma isi inyeganyega; kandi kubw’ububasha bw’ijambo rye batumye inzu z’imbohe zirindimukira ku butaka; koko, ndetse itanura ry’umuriro ugurumana ntiryashoboye kubagirira nabi, cyangwa ibikoko by’agasozi cyangwa inzoka z’ubumara, kubera ububasha bw’ijambo rye.

25 Kandi dore; amasengesho yabo yakozwe na none kubw’uwo Nyagasani azemerera guhishura ibi bintu.

26 Kandi nta n’umwe ugomba kuvuga ko bitazabaho, kuko mu by’ukuri bizabaho, kuko Nyagasani yarabivuze; kuko bizavanwa mu butaka, n’ukuboko kwa Nyagasani, kandi nta n’umwe ushobora kubihagarika; kandi bizabaho umunsi bizaba bivugwaho ko ibitangaza byarangiye; kandi bizabaho ndetse nk’aho umuntu yaba uvugira mu bapfuye.

27 Kandi bizabaho umunsi amaraso y’abera azaririra Nyagasani, kubera udutsiko bw’ibanga n’imirimo y’umwijima.

28 Koko, bizabaho umunsi ububasha bw’Imana buzahakanwa, n’amatorero yaranduye kandi barizamuye mu bwibone bw’imitima yabo; koko, ndetse umunsi abayobozi b’amatorero n’abigisha bazizamura mu bwibone bw’imitima yabo, ndetse kugeza ku mashyari y’ababarizwa mu matorero yabo.

29 Koko, bizabaho umunsi hazumvikana imiriro, n’imihengeri, n’ibihu by’umwotsi mu bihugu by’amahanga.

30 Ndetse hazumvikana intambara, impuha z’intambara, n’imishyitsi ahantu hatandukanye.

31 Koko, bizabaho umunsi hazabaho umwanda mwinshi ku isi; hazabaho abahotozi, n’ubwambuzi, n’ibinyoma, n’ibihendesho, n’ubusambanyi, n’ubwoko bwose bw’amahano; ubwo hazabaho benshi bazavuga bati: Kora ibi, cyangwa kora biriya, kandi ntacyo bitwaye, kuko Nyagasani azashyigikira ibyo ku munsi wa nyuma. Ariko abo baragowe, kuko bari mu ndurwe isharira no ku ngoyi y’ubukozi bw’ibibi.

32 Koko, bizabaho umunsi hazubakwa amatorero azavuga ati: Ngwino iwanjye, kandi kubw’ifeza yawe uzababarirwa ibyaha byawe.

33 O mwa bantu mwe b’abagome kandi bayobye kandi b’ijosi rishinze, kuki mwiyubakiye amatorero kugira ngo mubone indonke? Kuki mwahinduranyije amagambo matagatifu y’Imana, kugira ngo muzanire ugucirwaho iteka roho zanyu? Dore, nimurebe mu byahishuwe n’Imana; kuko dore, igihe kiraje kuri uwo munsi ibi bintu byose bigomba kuzuzuzwa.

34 Dore, Nyagasani yanyeretse ibintu bikomeye kandi bitangaje byerekeye ibizaza vuba, ku munsi ibi bintu bizabageraho.

35 Dore, ndababwira nk’aho mwaba muri hano, kandi nyamara ntimuhari. Ariko dore, Yesu Kristo yarabanyeretse, kandi nzi ibikorwa byanyu.

36 Kandi nzi ko mugendera mu bwibone bw’imitima yanyu; kandi nta n’umwe uretse bakeya gusa batizamura mu bwibone bw’imitima yabo, kugeza ubwo mwambara imyenda myiza cyane, mukagira amashyari, n’intonganya, n’uburyarya, n’akarengane, n’ubwoko bwose bw’ubukozi bw’ibibi; n’amatorero yanyu, koko, ndetse buri wese, yaranduye kubera ubwibone bw’imitima yanyu.

37 Kuko dore, mukunda ifeza, n’umutungo wanyu, n’imyenda myiza yanyu, n’imitako y’insengero zanyu, kurusha uko mukunda abakene n’aboro, abarwayi n’abababaye.

38 O mwa mwanda mwe, mwa ndyarya mwe, mwa bigisha mwe, mwigurisha kubw’yibizabora, kuki mwanduje itorero ritagatifu r’Imana? Kuki mufite isoni zo kwitirirwa izina rya Kristo? Kuki mudatekereza ko agaciro k’ibyishimo bidashira karuta bikomeye ubutindi butigera bupfa—kubera igisingizo cy’isi?

39 Kuki mwitakisha ibidafite ubuzima, kandi nyamara mukihanganira ko abashonje, n’aboro, n’abambaye ubusa, n’abarwayi n’abababaye bahita hafi yanyu, kandi ntimubabone?

40 Koko, kuki mwubaka udutsiko tw’ibanga kugira ngo mubone indonke, kandi mugatuma abapfakazi barira imbere y’Imana, ndetse n’impfubyi zikarira imbere ya Nyagasani, ndetse n’amaraso y’abasogokuruza babo n’abagabo babo akaririra Nyagasani ari mu gitaka, kubw’uguhorerwa ku mitwe yanyu.

41 Dore, inkota y’uguhora iranagana hejuru yanyu; kandi igihe kiraje vuba kugira ngo ahorere amaraso y’abera kuri mwe, kuko ntazihanganira amarira yabo ukundi.