Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 5


Igice cya 5

Morumoni yongera kuyobora ingabo z’Abanefi mu mirwano y’amaraso n’iyicwa ry’imbaga—Igitabo cya Morumoni kizahishurwa kugira ngo cyemeze Isirayeli yose ko Yesu ari we Kristo—Kubera ukutemera kwabo, Abalamani bazatatanywa, kandi Roho izareka kuruhanya na bo—Bazahabwa inkuru nziza n’Abanyamahanga mu minsi ya nyuma. Ahagana 375–384 N.K.

1 Kandi habayeho ko nagiye mu Banefi, nuko ndihana kubw’indahiro nari naragize ko ntazongera kubafasha ukundi; nuko bongera kumpa ubutegetsi bw’ingabo zabo, kuko bambonaga nk’aho nashobora kubagobotora mu ngorane zabo.

2 Ariko dore, nta byiringiro nari mfite, kuko nari nzi imanza za Nyagasani zizabazaho, kuko batihannye ubukozi bw’ibibi bwabo, ahubwo barwaniriye ubuzima bwabo batitabaje Uwabaremye.

3 Kandi habayeho ko Abalamani baduteye ubwo twari twarahungiye mu murwa wa Yorudani; ariko dore, barirukankanywe ku buryo batafashe uwo murwa icyo gihe.

4 Kandi habayeho ko bongeye kudutera, kandi twahamanye umurwa. Ndetse hariho n’indi mirwa yahamanywe n’Abanefi, ibihome byarabatangiriye ku buryo batashoboye kwinjira ku gihugu cyari imbere yacu, kugira ngo barimbure abaturage b’igihugu cyacu,

5 Ariko habayeho ko ibihugu ibyo aribyo byose twanyuzemo, kandi abaturage baho ntibakoranyirizwe hamwe, bicwaga n’Abalamani, n’imijyi yabo, n’imidugudu, kandi imirwa yatwikishwaga umuriro; nuko bityo imyaka magana atatu na mirongo irindwi n’icyenda irahita.

6 Kandi habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na mirongo inani Abalamani baraduteye kuturwanya, nuko twihagararaho dushize amanga; ariko byose byabaye impfabusa, kuko imibare yabo yari myinshi cyane ku buryo banyukanyukiraga abantu b’Abanefi munsi y’ibirenge byabo.

7 Kandi habayeho ko twongeye gufata iy’ubuhungiro, kandi abo ubuhungiro bwihuse kurusha Abalamani barabacitse, naho abo ubuhungiro butihuse kurusha Abalamani barakubuwe nuko bararimburwa.

8 Kandi ubu dore, njyewe, Morumoni, sinifuza gushengura imitima y’abantu nshyira imbere yabo ishusho iteye ubwoba y’amaraso n’iyicwa ry’imbaga nk’uko yashyizwe imbere y’amaso yanjye; ariko njyewe, kubera ko nzi ko ibi bintu bigomba mu by’ukuri kumenyekana, kandi ko ibintu byose byahishwe bigomba guhishurirwa ku dusongero tw’amazu—

9 Ndetse ko ubumenyi bw’ibi bintu bugomba kugera ku gisigisigi cy’aba bantu, ndetse no ku Banyamahanga, Nyagasani yavuze ko bazatatanya aba bantu, kandi aba bantu bazabarurwa nk’ubusa muri bo—kubera iyo mpamvu nanditse icyegeranyo gitoya, kubera ko ntahangara gutanga inkuru yuzuye y’ibintu nabonye, kubera itegeko nahawe, kandi na none kugira ngo mutagira ishavu rikomeye cyane kubera ubugome bw’aba bantu.

10 Kandi ubwo dore, ibi ndabibwira urubyaro rwabo, ndetse n’Abanyamahanga bitaye ku nzu ya Isirayeli, batekereza kandi bazi aho imigisha yabo ituruka.

11 Kuko nzi abo bazagira ishavu kubw’ibyago by’inzu ya Isirayeli; koko, bazagira ishavu kubw’ukurimbuka kw’aba bantu; bazagira ishavu ko aba bantu batari barihannye kugira ngo babe barashoboye guhoberwa mu maboko ya Yesu.

12 Ubu ibi bintu byandikiwe igisigisigi cy’inzu ya Yakobo; kandi byanditswe muri ubu buryo, kubera ko bizwi n’Imana ko ubugome butazabibagarurira; kandi bigomba guhishirwa Nyagasani kugira ngo bizashobore kugaruka mu gihe cye bwite gikwiriye.

13 Kandi iri ni itegeko nahawe; kandi dore, bizagaruka hakurikijwe itegeko rya Nyagasani, ubwo azabona ko bikwiriye, mu bushishozi bwe.

14 Kandi dore, bizagera ku batemera b’Abayuda; kandi kubw’uyu mugambi bizagenda—kugira ngo bazemezwe ko Yesu ari we Kristo, Umwana w’Imana iriho; ko Data ashobora gusohoza, binyuze mu Mukundwa we uhebuje, umugambi we ukomeye kandi uhoraho, ku buryo agarura Abayuda, cyangwa inzu yose ya Isirayeli, mu gihugu cy’umurage wabo, Nyagasani Imana yabo yabahaye, yuzuza igihango cyayo.

15 Ndetse ku buryo urubyaro rw’aba bantu rushobora kwemera byuzuye kurushaho inkuru ye nziza, izabageraho ivuye mu Banyamahanga; kuko aba bantu bazatatanywa; kandi bazahinduka abantu bijimye, banduye, kandi banuka, birenze igisobanuro cy’ibyaba byarigeze kubaho muri twe, koko, ndetse n’ibyabayeho mu Balamani, kandi ibi kubera ukutemera kwabo no gusenga ibigirwamana.

16 Kuko dore, Roho wa Nyagasani yarekeye aho kuruhanya n’abasogokuruza babo; kandi ntibafite Yesu n’Imana mu isi; maze bakajyanwa hirya no hino nk’umurama mu muyaga.

17 Bahoze ari abantu bashimishije, kandi bari bafite Kristo nk’umushumba wabo; koko, bayoborwaga ndetse n’Imana Data.

18 Ariko ubu, dore barajyanwa hirya no hino na Satani, ndetse nk’uko umurama utwarwa n’umuyaga, cyangwa nk’uko ubwato buzunguzwa n’imiraba, nta bendera cyangwa igitsika; cyangwa n’ikintu icyo aricyo cyose cyo kubutwara; kandi nk’uko buri, niko bameze.

19 Kandi dore, Nyagasani yabikiye imigisha yabo, bari kuba baraboneye mu gihugu, Abanyamahanga bazigarurira igihugu.

20 Ariko dore, hazabaho ko bazirukanwa kandi batatanywe n’Abanyamahanga; kandi nyuma yo kwirukanwa no gutatanywa n’Abanayamahanga, dore, icyo gihe Nyagasani azibuka igihango yagiranye na Aburahamu ndetse n’inzu yose ya Isirayeli.

21 Ndetse Nyagasani azibuka amasengesho y’abakiranutsi, bamutuye kubera bo.

22 Kandi noneho, O mwa Banyamahanga mwe, mushobora gute guhagarara imbere y’ububasha bw’Imana, mutihannye kandi muhindukire muve mu nzira mbi zanyu?

23 Ntimuzi se ko muri mu maboko y’Imana? Ntimuzi se ko ifite ububasha bwose, kandi ku itegeko ryayo rikomeye isi izizingazingira hamwe nk’igitabo?

24 Kubera iyo mpamvu, nimwihane, kandi mwicishe bugufi imbere yayo, hato itazabashinja mu butabera—hato igisigisigi cy’urubyaro rwa Yakobo kitazaza muri mwe nk’intare, maze ikabashwanyuzamo uduce, kandi nta n’umwe uhari wo kubagobotora.