Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 2


Igice cya 2

Morumoni ayobora ingabo z’Abalamani—Amaraso n’iyicwa ry’imbaga byakubuye igihugu—Abanefi baganya kandi bakarizwa n’ishavu ry’abaciriweho iteka—umunsi wabo w’imbabazi warahise—Morumoni abona ibisate bya Nefi—Intambara zikomeza. Ahagana 327–350 N.K.

1 Kandi habayeho ko muri uwo mwaka hatangiye kongera kubaho intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani. Kandi nubwo nari mutoya, nari munini mu gihagararo; kubera iyo mpamvu abantu ba Nefi barantoranyije kugira ngo nzabe umuyobozi wabo, cyangwa umuyobozi w’ingabo zabo.

2 Kubera iyo mpamvu habayeho ko mu mwaka wa cumi na gatandatu nagiye ku mutwe w’ingabo z’Abanefi, kurwanya Abalamani; kubera iyo mpamvu imyaka magana atatu na makumyabiri n’itandatu yari imaze guhita.

3 Kandi habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na makumyabiri na karindwi Abalamani baraduteye n’imbaraga zikomeye bikabije, ku buryo bateye ubwoba ingabo zanjye; kubera iyo mpamvu ntibarwanye, kandi batangiye gusubira inyuma berekeza mu bihugu byo mu majyaruguru.

4 Kandi habayeho ko twaje mu murwa wa Angola, nuko twigarurira umurwa, kandi dukora imyiteguro yo kwirwanaho ku Balamani. Kandi habayeho ko twakomeje umurwa n’ubushobozi bwacu bwose; ariko nubwo bwose ibihome byacu byari bikomeye, Abalamani baraduteye nuko batwirukana mu murwa.

5 Kandi na none batwirukanye mu gihugu cya Dawidi.

6 Kandi twaragiye maze tujya mu gihugu cya Yosuwa, cyari mu mbibi z’iburengerazuba hafi y’inkombe.

7 Kandi habayeho ko twakoranyije abantu bacu byihuse uko byashobokaga, kugira ngo dushobore kubashyira hamwe mu mutwe umwe.

8 Ariko dore, igihugu cyari cyuzuye abambuzi n’Abalamani; kandi nubwo ukurimbuka gukomeye kwanaganaga hejuru y’abantu banjye, ntibihannye ibikorwa byabo bibi; kubera iyo mpamvu hariho amaraso n’iyicwa ry’imbaga byakwiriye hose mu gihugu, haba ku ruhande rw’Abanefi ndetse no ku ruhande rw’Abalamani; kandi habayeho amahindura yuzuye hose mu gihugu.

9 Kandi ubwo, Abalamani bari bafite umwami, kandi izina rye ryari Aroni; nuko aradutera hamwe n’umutwe w’ingabo ibihumbi mirongo ine na bine. Kandi dore, nahanganye nawe n’ibihumbi mirongo ine na bibiri. Kandi habayeho ko namukubise n’ingabo zanjye ku buryo yahunze imbere yanjye. Kandi dore, ibi byose byarakozwe; kandi imyaka magana atatu na mirongo itatu yari yarahise.

10 Kandi habayeho ko Abanefi batangiye kwihana ubukozi bw’ibibi byabo, kandi batangiye kurira ndetse nk’uko byahanuwe na Samweli w’umuhanuzi; kuko dore nta muntu wari guhamana ibye bwite. Kuko abajura, n’abambuzi, n’abahotozi, n’ubufindo, n’uburozi byari mu gihugu.

11 Bityo hatangiye kubaho umuborogo n’amaganya mu gihugu cyose kubera ibi bintu, kandi by’umwihariko biruseho mu bantu ba Nefi.

12 Kandi habayeho ko ubwo njyewe, Morumoni, nabonaga amaganya yabo n’umuborogo wabo n’ishavu imbere ya Nyagasani, umutima wanjye watangiye kunezerwa muri njye, kubera ko nari nzi impuhwe n’ukwihangana kwa Nyagasani, kubera iyo mpamvu ntekereza ko azababera umunyempuhwe kugira ngo bongere bahinduke abantu b’abakiranutsi.

13 Ariko dore uyu munezero wanjye ntacyo wari umaze, kuko ishavu ryabo ntiryari iry’ukwihana, kubera ubwiza bw’Imana; ahubwo ryari ishavu ry’abaciriweho iteka, kubera ko Nyagasani atari kubemerera iteka kugirira ibyishimo mu cyaha.

14 Kandi ntibasanze Yesu n’imitima imenetse na roho zishengutse, ahubwo bavumaga Imana, kandi bifuza gupfa. Icyakora barwanishije inkota kubw’ubuzima bwabo.

15 Kandi habayeho ko ishavu ryanjye ryarongeye ringarukamo, nuko mbona ko uwo munsi w’imbabazi wari wahise kuri bo, haba ku by’umubiri cyangwa ku bya roho; kuko nabonye ibihumbi byabo byashiriye hasi mu kwigomeka ku Mana yabo, kandi barundanyijwe nk’ifumbire mu gihugu. Kandi bityo imyaka magana atatu na mirongo ine n’ine yari imaze guhita.

16 Kandi habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na mirongo ine na gatanu Abanefi batangiye guhunga imbere y’Abalamani; kandi barakurikiwe kugeza ndetse ubwo baje mu gihugu cya Yashoni, mbere y’uko bishoboka kubahagarika mu gusubira inyuma kwabo.

17 Kandi ubwo, umurwa wa Yashoni wari hafi y’igihugu aho Amaroni yari yarabikiye inyandiko Nyagasani, kugira ngo zidashoboka kwangirika. Kandi dore nari narajyanye n’ijambo rya Amaroni, kandi narafashe ibisatse bya Nefi, nuko nkora inyandiko bijyanye n’amagambo ya Amaroni.

18 Kandi ku bisate bya Nefi nakoreyeho inkuru yuzuye y’ubugome bwose n’amahano; ariko kuri ibi bisate nirinze gukora inkuru yuzuye y’ubugome bwabo n’amahano, kuko dore, ishusho irambye y’ubugome n’amahano yabayeho imbere y’amaso yanjye igihe cyose nari nshoboye kureba inzira za muntu.

19 Kandi ndagowe kubera ubugome bwabo; kuko umutima wanjye wuzuye ishavu kubera ubugome bwabo, iminsi yanjye yose; nyamara, nzi ko nzazamurwa ku munsi wa nyuma.

20 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka abantu ba Nefi bongeye guhigwa no kwirukankanwa. Kandi habayeho ko twirukankanywe kugeza ubwo twari tumaze kugera mu majyaruguru y’igihugu cyitwaga Shemu.

21 Kandi habayeho ko twakomeje umurwa wa Shemu, nuko dukoranyirizamo abantu bacu uko twari dushoboye kose, kugira ngo wenda dushobore kubakiza kurimbuka.

22 Kandi habayeho mu mwaka wa magana atatu na mirongo ine na gatandatu ko batangiye kongera kudutera.

23 Kandi habayeho ko nabwiye abantu banjye, kandi mbakangurira n’imbaraga nyinshi, ko bahagarara bashize amanga imbere y’Abalamani maze bakarwanirira abagore babo, n’abana babo, n’amazu yabo, n’ingo zabo.

24 Kandi amagambo yanjye yagize uburyo abazamuramo ubutwari, ku buryo batahunze imbere y’Abalamani ahubwo babarwanya bashize amanga.

25 Kandi habayeho ko twarwanishije umutwe w’ingabo ibihumbi mirongo itatu ku mutwe w’ingabo ibihumbi mirongo itanu. Kandi habayeho ko twabahagaze imbere twemye ku buryo bahunze imbere yacu.

26 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze guhunga twabakurikiye n’ingabo zacu, nuko twongera guhura, kandi twarabakubise; icyakora imbaraga za Nyagasani ntizari kumwe natwe; koko, twari twatereranywe, ku buryo Roho wa Nyagasani atari yahamye muri twe; kubera iyo mpamvu twari twabaye abanyantege nkeya nk’abavandimwe bacu.

27 Kandi umutima wanjye warashavuye kubera ibi byago bikomeye by’abantu banjye, kubera ubugome bwabo n’amahano yabo. Ariko dore, twateye Abalamani n’abambuzi ba Gadiyantoni, kugeza ubwo twari tumaze kongera kwigarurira ibihugu by’umurage wacu.

28 Kandi umwaka wa magana atatu na mirongo ine n’icyenda wari umaze guhita, kandi mu mwaka wa magana atatu na mirongo itanu twagiranye isezerano n’Abalamani n’abambuzi ba Gadiyantoni, ryatumye tugabana ibihugu by’umurage wacu.

29 Kandi Abalamani baduhaye igihugu cy’amajyaruguru, koko, ndetse kugera ku kayira gafunganye kerekeza mu gihugu cyo mu majyepfo. Nuko duha Abalamani igihugu cyose cyo mu majyepfo.