Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 3


Igice cya 3

Morumoni abwiriza Abanefi ukwihana—Bagira intsinzi ikomeye kandi biratana imbaraga zabo bwite—Morumoni yanga kubayobora, kandi abakorera amasengesho atarimo ukwizera—Igitabo cya Morumoni gihamagarira imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli kwemera inkuru nziza. Ahagana 360–362 N.K.

1 Kandi habayeho ko Abalamani batongeye kuza kurwana kugeza ubwo imyaka icumi yari imaze guhita. Kandi dore, nari narakoresheje abantu banjye, Abanefi, mu gutegurira ibihugu byabo n’intwaro zabo igihe cy’intambara.

2 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye ati: Hamagarira aba bantu—Nimwihane, kandi munsange, kandi mubatizwe, maze mwongere mwubake itorero ryanjye, maze muzatabarwe.

3 Kandi ninginze aba bantu, ariko byabaye impfabusa; kandi ntibamenye ko yari Nyagasani wari warabatabaye, kandi akabaha amahirwe y’ukwihana. Kandi dore banangiriye imitima yabo Nyagasani Imana yabo.

4 Kandi habayeho ko nyuma y’uko uyu mwaka wa cumi wari umaze guhita, bikagira, byose hamwe, imyaka magana atatu na mirongo itandatu uhereye k’ukuza kwa Kristo, umwami w’Abalamani yanyoherereje urwandiko, rwampaye kumenya ko barimo kwitegura kongera kudutera.

5 Kandi habayeho ko nategetse abantu banjye ko bazikoranyiriza hamwe mu gihugu cya Rwamatongo, mu murwa wari mu mbibi, hafi y’akayira gafunganye kerekeza mu gihugu cy’amajyepfo.

6 Kandi aho niho twashyize ingabo zacu, kugira ngo dushobore guhagarika ingabo z’Abalamani, kugira ngo badashobora kwigarurira na kimwe mu bihugu byacu; kubera iyo mpamvu twubatse ibihome turabarwanya n’imbaraga zacu zose.

7 Kandi habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na mirongo ine na gatanu Abanefi batangiye guhunga imbere y’Abalamani; kandi barakurikiwe kugeza ndetse ubwo baje mu gihugu cya Yashoni, mbere y’uko bishoboka kubahagarika mu gusubira inyuma kwabo.

8 Kandi mu mwaka wa magana atatu na mirongo itandatu na kabiri barongeye bamanukira kurwana. Kandi twarongeye turabakubita, maze twica umubare munini wabo, kandi abapfu babo bajugunywe mu nyanja.

9 Kandi ubwo, kubera iki kintu gikomeye abantu banjye, Abanefi, bari barakoze, batangiye kwirata imbaraga zabo bwite, maze batangira kurahirira imbere y’amajuru ko bazahorera amaraso y’abavandimwe babo bari barishwe n’abanzi babo.

10 Kandi barahiriye amajuru, ndetse n’intebe y’ubwami y’Imana, ko bazazamukira kurwanya abanzi babo, kandi bakabaca mu gihugu.

11 Kandi habayeho ko njyewe, Morumoni, nanze burundu uhereye iki gihe na nyuma y’aho kuba umutegetsi n’umuyobozi w’aba bantu, kubera ubugome bwabo n’amahano.

12 Dore, nari narabayoboye, hatitaweho ubugome bwabo nari narabajyanye incuro nyinshi kurwana, kandi nari narabakunze, bijyanye n’urukundo rw’Imana rwari muri njye, n’umutima wanjye wose; kandi umutima wanjye wari warisutse mu isengesho ku Mana umunsi wose kubwabo; nyamara, nta kwizera kwarimo, kubera ukwinangira kw’imitima yabo.

13 Kandi incuro eshatu nabarokoye amaboko y’abanzi babo, kandi ntibihannye ibyaha byabo.

14 Kandi ubwo bari bamaze kurahirira ibyari byarabababariwe byose na Nyagasani n’Umukiza Yesu Kristo, ko bazazamukira kurwanya abanzi babo, kandi bakihorera amaraso y’abavandimwe babo, dore ijwi rya Nyagasani ryaransanze, rivuga riti:

15 Ukwihorera ni ukwanjye, kandi ni njye uzitura; kandi kubera ko aba bantu batihannye nyuma y’uko nari maze kubagobotora, dore, bazacibwa ku isi.

16 Kandi habayeho ko nanze burundu kuzamukira kurwanya abanzi banjye; kandi nakoze nk’uko Nyagasani yari yantegetse; nuko mpagarara nk’umuhamya udafite icyo maze kugira ngo ngaragarize isi ibintu nabonye kandi numvise, bijyanye n’ukwigaragaza kwa Roho yari imaze guhamya iby’ibintu bizaza.

17 Kubera iyo mpamvu ndabandikiye, Banyamahanga, ndetse nawe, nzu ya Isirayeli, igihe umurimo uzatangirira, kugira ngo muzabe muri hafi yo kwitegura kugaruka mu gihugu cy’umurage wanyu.

18 Koko, dore, nandikiye impera zose z’isi; koko, mwebwe, miryango cumi n’ibiri ya Isirayeli, muzacirwa urubanza bijyanye n’imirimo yanyu bikozwe na cumi na babiri Yesu yatoranyirije kuba abigishwa be mu gihugu cya Yerusalemu.

19 Kandi nandikiye na none igisigisigi cy’aba bantu, nacyo kizacirwa urubanza na cumi na babiri Yesu yatoranyije muri iki gihugu; kandi bazacirwa urubanza n’abandi cumi na babiri Yesu yatoranyije mu gihugu cya Yerusalemu.

20 Kandi ibi bintu Roho arabingaragariza; kubera iyo mpamvu ndabandikiye mwese. Kandi kubw’iyi mpamvu mbandikiye, kugira ngo mushobore kumenya ko mugomba guhagarara mwese imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, koko, buri muntu ubarirwa mu muryango w’abantu uko wakabaye wa Adamu; kandi mugomba guhagarara kugira ngo mucirwe urubanza rw’imirimo yanyu, niba ari myiza cyangwa mibi.

21 Ndetse no kugira ngo mushobore kwemera inkuru nziza ya Yesu Kristo, muzabona muri mwe; ndetse kugira ngo Abayuda, abantu b’igihango ba Nyagasani, bazagire ubundi buhamya iruhande rw’uwo babonye kandi bumvise, uwo Yesu, bishe, wari Kristo ubwe n’Imana ubwayo.

22 Kandi ndashaka ko nemeza impera zose z’isi kwihana no kwitegura guhagarara imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo.