Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 4


Igice cya 4

Intambara n’iyicwa ry’imbaga birakomeza—Abagome bahana abagome—Ubugome bukomeye busugira kuruta mbere muri Isirayeli—Abalamani batangira gukubura Abanefi imbere yabo. Ahagana 363–375 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na mirongo itandatu na gatatu Abanefi bazamukanye n’ingabo kurwanyiriza Abalamani, hanze y’igihugu cya Rwamatongo.

2 Kandi habayeho ko ingabo z’Abanefi zongeye gusubizwa inyuma mu gihugu cya Rwamatongo. Kandi mu gihe bari bakinaniwe, umutwe mushyashya w’Abalamani warabateye; nuko bagira intambara ikarishye, ku buryo Abalamani bigaruriye umurwa wa Rwamatongo, maze bica benshi mu Banefi, kandi bafata imbohe nyinshi.

3 Kandi abasigaye barahunze maze bifatanya n’abaturage b’umurwa wa Teyankumu. Ubwo umurwa wa Teyankumu wari mu mbibi hafi y’inkombe; kandi wari na none hafi y’umurwa wa Rwamatongo.

4 Kandi ni ukubera ko ingabo z’Abanefi zazamukiye ku Balamani batangiye gukubitwa; kuko iyo bitaba kubw’ibyo, Abalamani ntibari kugira ububasha kuri bo.

5 Ariko, dore, imanza z’Imana zizakurikirana abagome; kandi abagome bazahanwa n’abagome; kuko ari abagome bakongereza imitima y’abana b’abantu kumena amaraso.

6 Kandi habayeho ko Abalamani bagize imyiteguro yo gutera umurwa wa Teyankumu.

7 Kandi habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na mirongo itandatu na kane Abalamani bateye umurwa wa Teyankumu, kugira ngo bashobore kwigarurira nabo umurwa wa Teyankumu.

8 Kandi habayeho ko bigijweyo kandi birukankanwa n’Abanefi. Kandi ubwo Abanefi babonaga ko bari bamaze kwirukankana Abalamani bongeye kwirata imbaraga zabo bwite; nuko baragenda kubw’imbaraga zabo bwite, maze bongera kwigarurira umurwa wa Rwamatongo.

9 Kandi ubwo ibi bintu byose byari bimaze gukorwa, kandi hari barabayeho ibihumbi byishwe ku mpande zombi, haba mu Banefi no mu Balamani.

10 Kandi habayeho ko umwaka wa magana atatu na mirongo itandatu na gatandatu wari umaze guhita, kandi Abalamani barongeye batera Abanefi kubarwanya; kandi nyamara Abanefi ntibihanaga ibibi bari barakoze, ahubwo bahamye mu bugome bwabo ubudahwema.

11 Kandi ntibishobokera ururimi kubisobanura, cyangwa umuntu kwandika igisobanuro kinononsoye cy’ishusho y’amaraso n’iyicwa ry’imbaga ryari mu bantu, haba mu Banefi cyangwa mu Balamani; kandi buri mutima warinangiye, ku buryo bishimiye imenwa ry’amaraso ubudahwema.

12 Kandi ntihari harigeze kubaho ubugome bukomeye cyane mu bana bose ba Lehi, cyangwa ndetse mu nzu yose ya Isirayeli, bijyanye n’amagambo ya Nyagasani, nk’uko byari muri aba bantu.

13 Kandi habayeho ko Abalamani bigaruriye umurwa wa Rwamatongo, kandi ibi kubera ko umubare wabo warutaga umubare w’Abanefi.

14 Kandi na none bagannye mu murwa wa Teyankumu, nuko bawirukanamo abaturage, kandi bafata imbohe nyinshi haba abagore n’abana, kandi babatangaho ibitambo ku bigirwamana byabo.

15 Kandi habayeho ko mu mwaka wa magana atatu na mirongo itandatu na karindwi, Abanefi kubera ko bari barakaye kubera Abalamani bari baratambye abagore babo n’abana babo, bateye Abalamani n’uburakari bwinshi bikabije, ku buryo bongeye gukubita Abalamani, kandi babirukana mu bihugu byabo.

16 Nuko Abalamani ntibongeye gutera Abanefi kugeza mu mwaka wa magana atatu na mirongo irindwi na gatanu.

17 Kandi muri uyu mwaka bamanukiye gutera Abanefi n’imbaraga zabo zose; kandi ntibabarikaga kubera ubwinshi bw’umubare wabo.

18 Kandi uhereye iki gihe na nyuma yaho Abanefi ntibongeye kurusha imbaraga Abalamani, ahubwo batangiye gukuburwa na bo ndetse nk’urume imbere y’izuba.

19 Kandi habayeho ko Abalamani bamanukiye gutera umurwa wa Rwamatongo; nuko harwanwayo intambara ikarishye bikabije mu gihugu cya Rwamatongo, aho bakubitiyemo Abanefi.

20 Kandi barongeye barahunga imbere yabo, maze bagera mu murwa wa Bowazi; kandi aho bahanganye n’Abalamani n’ubukana burenze, ku buryo Abalamani batabakubise kugera ubwo bari bamaze kuza ubwa kabiri.

21 Kandi ubwo bari bamaze kuza bwa kabiri, Abanefi barirukankanywe kandi bicishwa ubuhotozi bukomeye bikabije; abagore babo n’abana babo bongeye gutambirwa ibigirwamana.

22 Kandi habayeho ko Abanefi bongeye guhunga imbere yabo, batwara abaturage bose hamwe nabo, haba mu mijyi no mu midugudu.

23 None ubu njyewe, Morumoni, kubera ko nari nzi ko Abalamani bari hafi yo kurimbura igihugu, niyo mpamvu nagiye ku gasozi ka Shimu, nuko mfata inyandiko zose Amaroni yari yarahishiye Nyagasani.