Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 9


Igice cya 9

Ubwami buhererekanwa mu muryango, akagambane, n’ubuhotozi—Emeri abona Umwana wa Nyirubukiranutsi—Abahanuzi benshi bingingira ukwihana—Inzara n’inzoka z’ubumara biburabuza abantu.

1 Kandi ubu njyewe, Moroni, nkomeje inyandiko yanjye. Kubera iyo mpamvu, dore, habayeho ko kubera udutsiko tw’ibanga twa Akishi n’inshuti ze, dore, bahiritse ubwami bwa Omeri.

2 Icyakora, Nyagasani yabereye umunyempuhwe Omeri, ndetse n’abahungu be n’abakobwa be batifuje ukurimbuka kwe.

3 Kandi Nyagasani yihananganirije Omeri mu nzozi ko agomba kuva muri icyo gihugu; kubera iyo mpamvu Omeri yavuye muri icyo gihugu hamwe n’umuryango we, nuko bagenda iminsi myinshi, maze barambuka kandi banyura ku gasozi ka Shimu, nuko bambukira ahantu Abanefi barimburiwe, maze bava aho berekeza iburasirazuba, nuko bagera ahantu hitwaga Abulomu, hafi y’inkombe, kandi aho yahabambye ihema rye, ndetse n’abahungu n’abakobwa be, n’urugo rwe rwose, uretse Yeredi n’umuryango we.

4 Kandi habayeho ko Yeredi yasigiwe kuba umwami ku bantu, kubw’ukuboko k’ubukiranutsi; nuko ashyingira Akishi umukobwa we.

5 Kandi habayeho ko Akishi yagerageje kwica sebukwe; nuko abisaba abo yari yararahije indahiro y’abakurambere, kandi baciye umutwe sebukwe, ubwo yari yicaye ku intebe ye y’ubwami, abantu bamuteze amatwi.

6 Kuko ryari ryarakomeye ikwirakwizwa ry’ishyirahamwe ry’ibanga ry’ubugome ku buryo ryangije imitima y’abantu bose; kubera iyo mpamvu Yeredi yahotorewe ku ntebe ye y’ubwami, nuko Akishi ajya ku ngoma mu kigwi cye.

7 Kandi habayeho ko Akishi yatangiye kugira ishyari ry’umuhungu we, kubera iyo mpamvu yamufungiye mu nzu y’imbohe, kandi akamuha duke cyangwa akamwima ibiryo kugeza ubwo yapfuye.

8 Kandi ubwo umuvandimwe w’uwo wapfuye, (kandi yitwaga Nimura) yarakariye se kubera ibyo se yari yarakoreye umuvandimwe we.

9 Kandi habayeho ko Nimura yakoranyirije hamwe umubare mutoya w’ingabo, nuko bahungira hanze y’igihugu, maze barambuka nuko babana na Omeri.

10 Kandi habayeho ko Akishi yabyaye abandi bahungu, kandi bifatiye imitima y’abantu, nubwo bari baramurahiriye gukora ubwoko bwose bw’ibibi bijyanye n’ibyo yifuzaga.

11 Ubwo abantu ba Akishi bifuzaga indonke, ndetse nk’uko Akishi yifuzaga ububasha; kubera iyo mpamvu, abahungu ba Akishi babahaye feza, kubw’ubwo buryo batwaye igice kiruseho cy’abantu.

12 Kandi hatangiye kubaho intambara hagati y’abahungu ba Akishi na Akishi, yamaze igihe cy’imyaka myinshi, koko, kugeza ku irimbuka hafi ry’abantu bose b’ubwami, koko, ndetse bose, uretse abantu mirongo itatu, n’abahunganye n’inzu ya Omeri.

13 Kubera iyo mpamvu, Omeri yongeye kugarurwa mu gihugu cy’umurage we.

14 Kandi habayeho ko Omeri yatangiye gusaza; icyakora, mu za bukuru ze yabyaye Emeri; kandi yimitse Emeri ngo abe umwami ajye ku ngoma mu kigwi cye.

15 Kandi nyuma y’uko yari amaze kwimika Emeri ngo abe umwami yabonye amahoro mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri, nuko arapfa, yari yarabayeho iminsi myinshi bihebuje, yari yuzuyemo ishavu. Kandi habayeho ko Emeri yabaye ku ngoma mu kigwi cye, kandi yageze ikirenge mu cya se.

16 Kandi Nyagasani yongeye gutangira kuvana umuvumo ku gihugu, kandi inzu ya Emeri yaratunganiwe bihebuje ku ngoma ya Emeri; kandi mu gihe cy’imyaka mirongo itandatu n’ibiri bari barakomeye bihebuje, ku buryo babaye abatunzi bihebuje—

17 Kubera ko bari bafite ubwoko bwose bw’imbuto, n’ubw’impeke, n’ubw’amahariri, n’ubw’ubwoya bunoze, n’ubwa zahabu, n’ubwa feza, n’ubw’ibintu by’agaciro kanini;

18 Ndetse n’ubwoko bwose bw’amatungo, bw’ibimasa, n’inka, n’ubw’intama, n’ubw’ingurube, n’ubw’ihene, ndetse n’ubundi bwoko bwinshi bw’inyamaswa zari zikenewe kubw’ibiryo bya muntu.

19 Ndetse bari bafite amafarashi, indogobe, kandi hari inzovu na kureromu na kumomu; zose zakoreshwaga na muntu, kandi by’umwihariko kurushaho inzovu na kureromu na kumomu.

20 Kandi bityo Nyagasani yasutse imigisha ye kuri iki gihugu, cyatoranyijwe gusumba ibihugu bindi byose; kandi yategetse ko uzatunga iki gihugu azagitungira Nyagasani, cyangwa bazarimbuka igihe baba barahishirije mu bukozi bw’ibibi; kuko kuri abo, niko Nyagasani avuga: Nzasuka ubwuzure bw’umujinya bwanjye.

21 Kandi Emeri yaciye urubanza mu butabera iminsi ye yose, kandi yabyaye abahungu benshi n’abakobwa; kandi yabyaye Koriyantumu, kandi yimikiye Koriyantumu kujya ku ngoma mu kigwi cye.

22 Kandi nyuma y’uko yari amaze kwimikira Koriyantumu kujya ku ngoma mu kigwi cye yabayeho imyaka ine, kandi yabonye amahoro mu gihugu; koko, kandi ndetse yabonye Umwana wa Nyirubukiranutsi, kandi yaranezerewe kandi abona icyubahiro mu gihe cye; kandi yapfiriye mu mahoro.

23 Kandi habayeho ko Koriyantumu yagenze mu ntambwe za se, kandi yubatse imirwa myinshi ikomeye, kandi yahaga ibyiza abantu be mu minsi ye yose. Kandi habayeho ko atari afite abana ndetse kugeza ashaje bikabije.

24 Kandi habayeho ko umugore we yapfuye, afite imyaka ijana n’ibiri y’amavuko. Kandi habayeho ko Koriyantumu yarongoye, mu za bukuru, umuja w’inkumi, nuko abyara abahungu n’abakobwa; kubera iyo mpamvu yabayeho kugeza ubwo yari afite imyaka ijana na mirongo ine n’ibiri.

25 Kandi habayeho ko yabyaye Komu, kandi Komu yagiye ku ngoma mu kigwi cye; kandi yategetse imyaka mirongo ine n’icyenda, nuko abyara Heti; kandi ndetse yabyaye abandi bahungu n’abakobwa.

26 Kandi abantu bari barongeye gukwira hose mu gihugu, nuko hongera gutangira kubaho ubugome bukomeye bikabije mu gihugu, kandi Heti yongeye gutangira kwifatanya n’imigambi y’ibanga ya kera, kugira ngo arimbure se.

27 Kandi habayeho ko yavanye se ku ntebe y’ubwami, kuko yamwicishije inkota ye bwite; nuko ajya ku ngoma mu kigwi cye.

28 Kandi hongeye kuza abahanuzi mu gihugu, babingingira ukwihana—ko bagomba gutegura inzira ya Nyagasani cyangwa hakazaza umuvumo mu gihugu; koko, ndetse hakazabaho inzara ikomeye, bazarimbukiramo nibatihana.

29 Ariko abantu ntibemeye amagambo y’abahanuzi, ahubwo barabirukanye, kandi bamwe muri bo babajugunye mu myobo maze babasigamo ngo batikire. Kandi habayeho ko bakoze ibi bintu byose bakurikije itegeko ry’umwami, Heti.

30 Kandi habayeho ko hatangiye kubaho urupfu rukomeye mu gihugu, n’abaturage batangira kurimbuka bwangu bikabije kubera urupfu, kuko nta mvura yariho ku isi.

31 Kandi hateye inzoka z’ubumara na none mu gihugu, maze zicisha ubumara abantu benshi. Kandi habayeho ko amashyo yabo yatangiye guhunga inzoka z’ubumara, yerekeza mu gihugu cyo mu majyepfo, cyitwaga n’Abanefi Zarahemula.

32 Kandi habayeho ko hari benshi muri bo batikiriye mu nzira; icyakora, hariho bamwe bahungiye mu gihugu cyo mu majyepfo.

33 Kandi habayeho ko Nyagasani yategetse inzoka ko zitagomba kubirukankana ukundi, ahubwo ko zigomba kuzitira inzira kugira ngo abantu badashobora guhita, ko ugerageza guhita yicwa n’inzoka z’ubumara.

34 Kandi habayeho ko abantu bakurikiye inzira y’inyamaswa, kandi baryaga ibibombogoro by’izaguye mu nzira, kugeza ubwo babiriye byose bakabimara. Ubwo igihe abantu babonaga ko bagomba gupfa batangiye kwihana ubukozi bw’ibibi bwabo kandi batakambira Nyagasani.

35 Kandi habayeho ko igihe bari bamaze kwiyoroshya bihagije imbere ya Nyagasani yongeye akagusha imvura ku isi; kandi abantu batangiye kongera kubaho, kandi hatangiye kubaho urubuto mu bihugu by’amajyaruguru, no mu bihugu byose bibazengurutse. Kandi Nyagasani yaberetse ububasha bwe abarinda inzara.