Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 8


Igice cya 8

Habaho impaka n’amakimbirane ku bwami—Akishi ashyiraho agatsiko k’ibanga gahujwe n’indahiro ko kwica umwami—udutsiko tw’ibanga ni utwa sekibi kandi tuvamo ukurimbuka kw’amahanga—Abanyamahanga b’iki gihe bihanizwa kubw’udutsiko tw’ibanga tuzashakisha guhungabanya amahoro y’ibihugu byose.

1 Kandi habayeho ko Shule yabyaye abahungu n’abakobwa mu za bukuru ze. Kandi Omeri yabyaye Yeredi; kandi Yeredi yabyaye abahungu n’abakobwa.

2 Kandi Yeredi yigometse kuri se, nuko araza maze atura mu gihugu cya Heti. Kandi habayeho ko yabeshyabeshye abantu benshi, kubera amagambo ye y’uburiganya, kugeza ubwo yari amaze kuronka igice cy’ubwami.

3 Kandi ubwo yari amaze kuronka igice cy’ubwami yateje intambara se, nuko ajyana se mu bucakara, maze aramukoresha mu bucakara.

4 Kandi ubwo, mu minsi y’ingoma ya Omeri yari mu bucakara igice cy’iminsi ye. Kandi habayeho ko yabyaye abahungu n’abakobwa, barimo Eziromu na Koriyantumuri.

5 Kandi bararakaye bikabije kubera ibikorwa bya Yeredi umuvandimwe wabo, ku buryo bahagurukije ingabo maze bateza intambara Yeredi. Kandi habayeho ko bamuteje intambara ninjoro.

6 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kwica ingabo za Yeredi bari hafi yo kumwica nawe; nuko arabinginga kugira ngo batamwica, kandi yarekuriye ubwami se. Kandi habayeho ko bamurekeye ubuzima.

7 Nuko ubwo Yeredi agira ishavu bikabije kubera kubura ubwami, kuko yari yarerekeje umutima we ku bwami no ku ikuzo ry’isi.

8 Ubwo umukobwa wa Yeredi kubera ko yari impuguke bihebuje, kandi kubera ko yari yabonye ishavu rya se, yatekereje gutegura umugambi, watuma ashobora kugarurira ubwami se.

9 Ubwo umukobwa wa Yeredi yari mwiza bihebuje. Kandi habayeho ko yavuganye na se, nuko aramubwira ati: Ni iki cyateye Data ishavu ryinshi? Ntiyasomye se inyandiko abasogokuruza bacu bambukanye amazi maremare. Dore, ntiharimo se inkuru yerekeranye n’aba kera, ko kubw’imigambi y’ibanga yabo babonye ubwami n’ikuzo rikomeye?

10 None ubu, data nahamagaze Akishi, mwene Kimunori; kandi dore, ndi mwiza, nuko mbyine imbere ye, maze mushimishe, ku buryo yifuza ko mba umugore we; kubera iyo mpamvu niyifuza ko uzamumpaho umugore, noneho umubwire uti: Ndamutanga niba unzanira umutwe wa data, umwami.

11 Kandi ubwo Omeri yari inshuti ya Akishi; kubera iyo mpamvu, ubwo Yeredi yari amaze guhamagaza Akishi, umukobwa wa Yeredi yabyinnye imbere ye ku buryo yamushimishije, ku buryo yifuje ko yaba umugore we. Kandi habayeho ko yabwiye Yeredi ati: Mumpe ambere umugore.

12 Kandi Yeredi yaramubwiye ati: Nzamuguha, niba uzanzanira umutwe wa data, umwami.

13 Kandi habayeho ko Akishi yakoranyirije mu nzu ya Yeredi bene wabo bose, nuko arababwira ati: urandahira ko muzambera indahemuka mu kintu nzabasaba?

14 Kandi habayeho ko bose bamurahiriye, kubw’Imana yo mu ijuru, ndetse no kubw’amajuru, ndetse no kubw’isi, no kubw’imitwe yabo, ko uzitandukanya n’ubufasha Akishi yifuzaga azabura umutwe we; kandi uzamena ibanga ry’ikintu icyo aricyo cyose Akishi yabamenyesheje, uwo nawe azabura ubuzima bwe.

15 Kandi habayeho ko ari uko bumvikanye na Akishi. Nuko Akishi abakoresha indahiro zatanzwe n’aba kera nabo basabye ububasha, zahererekanyijwe ndetse kuva kuri Gahini, wari umuhotozi uhereye mu ntangiriro.

16 Kandi zabitswe ku bubasha bwa sekibi kugira ngo bakoreshe izi ndahiro abantu, kugira ngo bazibike mu mwijima, kugira ngo bafashe ushakisha ububasha kuronka ububasha, no guhotora; no gusahura, no kubeshya, no gukora ubwoko bwose bw’ubugome n’ubusambanyi.

17 Kandi umukobwa wa Yeredi niwe wamushyize mu mutima gushakashakisha ibi bintu bya kera; na Yeredi abishyira mu mutima wa Akishi; kubera iyo mpamvu, Akishi yabyigishije bene wabo n’inshuti, abashukisha amasezerano y’agatangaza yo gukora ikintu icyo aricyo cyose yifuzaga.

18 Kandi habayeho ko batangije agatsiko k’ibanga, nk’utwa kera; ako gatsiko kakaba ari akanyamahano kandi k’abagome kuruta byose, mu maso y’Imana.

19 Kuko Nyagasani adakorera mu dutsiko tw’ibanga, nta nubwo yifuza ko muntu azamena amaraso, ariko mu bintu byose yarabibujije, uhereye ku ntangiriro ya muntu.

20 None ubu njyewe, Moroni, sinandika ubwoko bw’indahiro n’udutsiko, kuko namenyeshejwe ko bikiriho mu bantu bose, kandi biriho mu Balamani.

21 Kandi bateje ukurimbuka bw’aba bantu ndimo kuvuga ubu, ndetse n’ukurimbuka kw’abantu ba Nefi.

22 Kandi ubwoko ubwo aribwo bwose buzashyigikira utwo dutsiko tw’ibanga, kubona ububasha n’indonke, kugera ubwo bakwira mu gihugu, dore, bazarimburwa; kuko Nyagasani ntazihanganira ko amaraso y’abera, azamenwa na bo, azahora amuririra mu gitaka kugira ngo abahorere kandi nyamara ntabahorere.

23 Kubera iyo mpamvu, O mwa Banyamahanga mwe, ni mu bushishozi bw’Imana ibi bintu biberekwa, kugira ngo kubwabyo mwihane ibyaha banyu; kandi ntimwihanganire ko utu dutsiko tw’abahotozi twigira hejuru, utwubakiwe kubona ububasha n’indonke—kandi umurimo, koko, ndetse umurimo w’ukurimbuka uje kuri mwe, koko, ndetse inkota y’ubutabera bw’Imana Ihoraho izabagwaho, kubw’uguhirikwa n’ukurimburwa nimwihanganira ibi bintu.

24 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani abategetse, ubwo muzabona ibi bintu bije muri mwe ko muzakanguka kubw’imibereho yanyu iteye ubwoba, kubera aka gatsiko k’ibanga kazaba kabarimo; cyangwa karagowe ubwako, kubera amaraso y’abishwe; kuko bararirira mu mukungungu kugira ngo bagahorerweho, ndetse n’abakubatse.

25 Kuko hagiye kubaho ko ukubaka ashaka guhungabanya amahoro mu bihugu byose, abantu, n’amoko, kandi bituma habaho ukurimbuka kw’abantu bose, kuko kubakwa na sekibi, ari we se w’ibinyoma byose; ndetse ni wa mubeshyi nyine wariganyije ababyeyi bacu ba mbere, koko, ndetse ni uwo mubeshyi nyine watumye muntu akora ubuhotozi uhereye mu ntangiriro, wanangiye imitima y’abantu ku buryo bahotoye abahanuzi, kandi bakabatera amabuye, kandi bakabirukana uhereye mu ntangiriro.

26 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Moroni, nategetswe kwandika ibi bintu kugira ngo ikibi kivanweho, kandi kugira ngo igihe gishobore kugera kugira ngo Satani abure ububasha ku mitima y’abana b’abantu, ahubwo bajijukirwe no gukora icyiza ubutitsa, kugira ngo bashobore kuza ku isoko y’ubukiranutsi kandi bakizwe.