Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 5


Igice cya 5

Abahamya batatu n’umurimo ubwawo uzahagarara nk’ubuhamya bw’ukuri kuzuye kw’Igitabo cya Morumoni.

1 Kandi ubu njyewe, Moroni, nanditse amagambo nategetswe, bijyanye n’ukwibuka kwanjye; kandi nakubwiye ibintu nashyizeho ikimenyetso; kubera iyo mpamvu ntubikoreho kugira ngo ubisemure; kuko icyo kintu urakibujijwe, keretse igihe Imana izabona bikwiriye.

2 Kandi dore, ushobora kugirirwa ubutoni kugira ngo ushobore kwereka ibisate abazagufasha gukora uyu murimo.

3 Kandi batatu nibo bazabyerekwa kubw’ububasha bw’Imana; kubera iyo mpamvu bazamenya mu by’ukuri ko ibi bintu ari iby’ukuri.

4 Kandi mu kanwa k’abahamya batatu ibi bintu niho bizemerezwa; n’ubuhamya bwa batatu, kandi uyu murimo, uzagaragarizwamo ububasha bw’Imana ndetse n’ijambo ryayo, Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu bazatanga ubuhamya—Kandi iki cyose kizahagarara nk’igishinja isi ku munsi wa nyuma.

5 Kandi nibibaho ko bihana kandi bagasanga Data mu izina rya Yesu, bazakirwa mu bwami bw’Imana.

6 Kandi ubu, niba ntafite ubushobozi kuri ibi bintu, mubyitondere; kuko muzamenya ko mfite ubushobozi ubwo muzambona, kandi tuzahagarara imbere y’Imana ku munsi wa nyuma. Amena.