Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 15


Igice cya 15

Amamiliyoni y’Abayeredi bicirwa mu murwano—Shizi na Koriyantumuri bateranyirije abantu bose mu murwano w’urupfu—Roho wa Nyagasani areka kubana nabo—Ubwoko bw’Abayeredi burimburwa burundu—Koriyantumuri wenyine arasigara.

1 Kandi habayeho ko ubwo Koriyantumuri yari amaze gukira ibikomere bye, yatangiye kwibuka amagambo Eteri yari yaramuvuzeho.

2 Yabonye ko hari hamaze kwicishwa inkota hafi ya miliyoni ebyiri z’abantu, nuko atangira kugira ishavu mu mutima we; koko, hari harishwe miliyoni ebyiri z’abagabo b’abanyembaraga, ndetse n’abagore babo n’abana babo.

3 Yatangiye kwihana ibibi yari yarakoze; yatangiye kwibuka amagambo yari yaravuzwe n’umunwa w’abahanuzi bose, kandi yabonye ko yari yaruzujwe kugeza ubwo, muri buri kintu cyose; kandi roho ye yaraboroze kandi yanga guhumurizwa.

4 Kandi habayeho ko yandikiye urwandiko Shizi, amusaba ko yagirira impuhwe abantu, kandi ko azarekura ubwami kubw’ubuzima bw’abantu.

5 Kandi habayeho ko ubwo Shizi yari amaze kwakira urwandiko rwe yandikiye urwandiko Koriyantumuri, ko nazitanga ubwe, kugira ngo amwicishe inkota ye bwite, ko azagirira impuhwe ubuzima bw’abantu.

6 Kandi habayeho ko abantu batihannye ubukozi bw’ibibi bwabo; kandi abantu ba Koriyantumuri bakongejwemo umujinya ku bantu ba Shizi; n’abantu ba Shizi barakongejwemo umujinya ku bantu ba Koriyantumuri; kubera iyo mpamvu, abantu ba Shizi bashoye intambara ku bantu ba Koriyantumuri.

7 Nuko ubwo Koriyantumuri yabonaga ko yari hafi yo kugwa yarongeye ahunga abantu ba Shizi.

8 Kandi habayeho ko yageze ku mariba ya Ripuliyankumu, bisobanura ni manini, cyangwa aruta andi yose; kubera iyo mpamvu, ubwo bageraga kuri aya mariba babambye amahema yabo; kandi Shizi nawe yabambye amahema ye hafi yabo; kandi kubera iyo mpamvu bukeye bwaho baje kurwana.

9 Kandi habayeho ko barwanye intambara ica ibintu bihebuje, Koriyantumuri yongeye kuyikomerekeramo, nuko ararabirana kubw’ugutakaza amaraso.

10 Kandi habayeho ko ingabo za Koriyantumuri zokeje igitutu ingabo za Shizi ku buryo zazikubise, ku buryo zazitegetse kuzihunga; nuko zihungira mu majyepfo, maze babamba amahema yabo ahantu hitwaga Ogati.

11 Kandi habayeho ko ingabo za Koriyantumuri zabambye amahema yazo hafi y’agasozi ka Rama; kandi kari agasozi kamwe aho data Morumoni yahishiye inyandiko Nyagasani,

12 Kandi habayeho ko bakoranyirije hamwe abantu bose mu gihugu cyose, abatari barishwe uretse Eteri.

13 Kandi habayeho ko Eteri yabonaga ibikorwa byose by’abantu; kandi yabonye ko abantu bari kuri Koriyantumuri bakoranyirijwe hamwe n’ingabo za Koriyantumuri; n’abantu bari kuri Shizi bikoranyirijwe hamwe n’ingabo za Shizi.

14 Kubera iyo mpamvu, mu gihe cy’imyaka ine barimo gukoranyiriza hamwe abantu, kugira ngo bashobore kubona abari mu gihugu bose, no kugira ngo bashobore kubona imbaraga zose byashobokaga ko babona.

15 Kandi habayeho ko ubwo bari bakoraniye bose hamwe, buri wese mu ngabo ashaka, hamwe n’abagore babo n’abana babo—bose abagabo, abagore, n’abana bari bambaye intwaro z’intambara, bafite ingabo, n’imisesuragituza, n’ibyuma byo ku mitwe, kandi bambariye intambara—bagiye kurwana umwe ku wundi; kandi barwanye umunsi wose, kandi ntibatsinda.

16 Kandi habayeho ko iyo bwiraga babaga bananiwe, nuko bagasubira mu nkambi; kandi nyuma y’uko babaga bamaze gusubira mu nkambi batangiraga gusakuza no kuganya kubw’ukubura kw’abantu babo bishwe; kandi imiborogo yabo, urusaku rwabo n’amaganya byabaga bikomeye cyane, ku buryo byamenaga ikirere bikabije.

17 Kandi habayeho ko bukeye bwaho bongeye kujya kurwana, kandi uwo munsi wari ukomeye kandi uteye ubwoba; nyamara, ntibatsinze, kandi igihe ijoro ryongeraga kugwa bamennye ikirere n’amarira yabo, n’urusaku rwabo, n’imiborogo yabo, kubw’ukubura kw’abantu babo bishwe.

18 Kandi habayeho ko Koriyantumuri yongeye kwandikira urwandiko Shizi, asaba ko atakongera kuza kurwana, ahubwo ko yafata ubwami, maze akarengera ubuzima bw’abantu.

19 Ariko dore, Roho wa Nyagasani yari yararetse kubana nabo, kandi Satani yari afite ububasha bwuzuye ku mitima y’abantu; kuko bahariwe ukunangira kw’imitima yabo, n’ubuhumyi bw’ibitekerezo byabo kugira ngo barimburwe; kubera iyo mpamvu barongeye bajya kurwana.

20 Kandi habayeho ko barwanye umunsi wose, nuko ubwo ijoro ryari riguye basinziririye ku nkota zabo.

21 Nuko bukeye bwaho bararwana ndetse kugeza ijoro riguye.

22 Kandi ubwo ijoro ryagwaga, bari basinze umujinya, nk’uko umuntu asinda vino; nuko barongera basinzirira ku nkota zabo.

23 Kandi bukeye bwaho barongeye bararwana; nuko ubwo ijoro ryagwaga bose bari bamaze kugushwa n’inkota uretse mirongo itanu na babiri mu bantu ba Koriyantumuri, na mirongo itandatu n’icyenda mu bantu ba Shizi.

24 Kandi habayeho ko basinziririye ku nkota zabo iryo joro, maze bukeye bwaho barongera barwana, kandi barwanishaga imbaraga zabo inkota zabo n’ingabo zabo, umunsi wose.

25 Kandi ubwo ijoro ryari riguye haje abantu ba Shizi mirongo itatu na babiri, n’abantu ba Kariyantumuri makumyabiri na barindwi.

26 Kandi habayeho ko bariye kandi barasinzira, nuko bitegurira gupfa bukeye bwaho. Kandi bari abagabo banini kandi b’abanyembaraga ku bijyanye n’imbaraga z’abantu.

27 Kandi habayeho ko barwanye mu gihe cy’amasaha atatu, maze bararabirana kubera ugutakaza amaraso.

28 Kandi habayeho ko ubwo abantu ba Koriyantumuri bari bamaze kubona imbaraga zihagije kugira ngo bashobore kugenda, bari hafi yo guhunga kubw’ubuzima bwabo; ariko dore, Shizi yarahagurutse, ndetse n’ingabo ze, kandi yarahiriye mu burakari bwe ko azica Koriyantumuri cyangwa akazicishwa inkota.

29 Kubera iyo mpamvu, yarabakurikiranye, kandi bukeye bwaho yarabashyikiriye; nuko bongera kurwanisha inkota. Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kugushwa kubw’inkota, uretse Koriyantumuri na Shizi, dore Shizi yari yararabiranye kubera ukubura amaraso.

30 Kandi habayeho ko ubwo Koriyantumuri yari amaze kwegamira inkota ye, kugira ngo aruhuke gatoya, yaciye umutwe wa Shizi.

31 Kandi habayeho ko nyuma yuko yari amaze guca umutwe wa Shizi, Shizi yamanitswe ku maboko ye nuko arapfa; nuko nyuma y’uko yari amaze kurwana n’umwuka, yarapfuye.

32 Kandi habayeho ko Koriyantumuri yaguye ku butaka, maze amera nk’aho atari afite ubuzima.

33 Nuko Nyagasani avugisha Eteri, maze aramubwira ati: Genda. Nuko aragenda, kandi yabonye ko amagambo ya Nyagasani yari yarayujuje yose; kandi yarangije inyandiko ye; (kandi kimwe cy’ijana sinacyanditse) kandi yabihishe mu buryo abantu ba Limuhi babibonye.

34 Ubwo amagambo ya nyuma yanditswe na Eteri ni aya: Niba Nyagasani azashaka ko nimurwa, cyangwa ko nemera ugushaka kwa Nyagasani mu mubiri, ntacyo bitwaye, niba bizaba ko nkirizwa mu bwami bw’Imana. Amena.