Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 6


Igice cya 6

Ubwato bw’Abayeredi busunikirwa n’imiyaga mu gihugu cy’isezerano—Abantu basingiza Nyagasani kubw’ubwiza Bwe—Oriha yimikwa nk’umwami kuri bo—Yeredi n’umuvandimwe we bapfa.

1 Kandi ubu njyewe, Moroni, nkomeje gutanga inyandiko ya Yeredi n’umuvandimwe we.

2 Kuko habayeho ko Nyagasani yari yarateguye amabuye umuvandimwe wa Yeredi yari yarazamukanye ku musozi, umuvandimwe wa Yeredi yamanutse ku musozi, nuko ashyira amabuye mu bwato bwari bwarateguwe, rimwe muri buri mpera yabwo; kandi dore, yahaye urumuri ubwato.

3 Kandi bityo Nyagasani yatumye amabuye ashashagirana mu mwijima, kugira ngo amurikire abagabo, abagore n’abana, kugira ngo batambuka amazi magari mu mwijima.

4 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze gutegura ubwoko bwose bw’ibiryo, kugira ngo bizabashoboze kugira ikibatungira hejuru y’amazi, ndetse n’ibiryo by’amashyo yabo n’imikumbi, ndetse n’ibikoko ibyo aribyo byose cyangwa inyamaswa cyangwa ibiguruka kugira ngo bazabijyane hamwe nabo—kandi habayeho ko ubwo bari bamaze gukora ibi bintu byose buriye ibyombo byabo cyangwa ubwato, maze bajya mu nyanja, bishyira mu maboko ya Nyagasani Imana yabo.

5 Kandi habayeho ko Nyagasani Imana yabo yategetse ko umuyaga ufite imbaraga uhuha amazi werekeza mu gihugu cy’isezerano; nuko bityo bazunguzwa ku miraba y’inyanja n’umuyaga.

6 Kandi habayeho ko inshuro nyinshi batabwaga mu ndiba y’inyanja, kubera umusozi w’imiraba wabituragaho, ndetse n’imihengeri ikomeye kandi iteye ubwoba yaterwaga n’umuyaga wa simusiga.

7 Kandi habayeho ko ubwo babaga batawe mu ndiba nta mazi yashoboye kubagirira nabi; kubera ko ibyombo byabo byari bidanangiye nk’imbehe, ndetse byari bidanangiye nk’ubwato bwa Nowa; kubera iyo mpamvu ubwo bari bagoswe n’amazi magari batakambiye Nyagasani, kandi yarongeraga akabazamura hejuru y’amazi.

8 Kandi habayeho ko umuyaga utigeze uhosha guhuha werekeza mu gihugu cy’isezerano mu gihe baba bari hejuru y’amazi; kandi bityo basunikwaga n’umuyaga.

9 Nuko baririmbira ibisingizo Nyagasani; koko, umuvandimwe wa Yeredi yaririmbiye ibisingizo Nyagasani, kandi yashimiye kandi yasingije Nyagasani umunsi wose; kandi n’ijoro riguye, ntibaretse gusingiza Nyagasani.

10 Kandi uko niko basunitswe; kandi nta gihindugembe cyo mu mazi cyashoboye kubumena, nta n’igifi kinini cyo mu nyanja cyashoboye kubwangiza; kandi bagize urumuri ubudahwema; iyo habaga ari hejuru y’amazi cyangwa munsi y’amazi.

11 Kandi uko niko basunikiwe, iminsi magana atatu ma mirongo ine hejuru y’amazi.

12 Nuko barororoka kandi barakomera bihebuje mu gihugu. Kandi bakimara gukoza ibirenge byabo ku nkombe z’igihugu cy’isezerano bunamye hasi mu gihugu, nuko bariyoroshya imbere ya Nyagasani, maze basuka amarira y’umunezero imbere ya Nyagasani, kubera igisagirane cy’impuhwe ze z’agatangaza kuri bo.

13 Kandi habayeho ko bagiye mu gihugu, nuko batangira guhinga ubutaka.

14 Kandi Yeredi yari afite abahungu bane; kandi bitwaga Yakomu, na Giluga, na Maha, na Oriha.

15 Kandi umuvandimwe wa Yeredi nawe yabyaye abahungu n’abakobwa.

16 Kandi inshuti za Yeredi n’umuvandimwe we bari mu mubare uri hafi y’abantu makumyabiri na babiri; kandi nabo babyaye abahungu n’abakobwa mbere y’uko bagera mu gihugu cy’isezerano; kandi kubera iyo mpamvu batangiye kuba benshi.

17 Kandi bigishijwe kugenda biyoroheje imbere ya Nyagasani; ndetse bigishijwe n’abo hejuru.

18 Kandi habayeho ko batangiye gukwira mu gihugu, no kororoka no guhinga ubutaka; kandi barakomeye mu gihugu.

19 Kandi umuvandimwe wa Yeredi yatangiye gusaza, nuko abona ko agomba mu gihe gitoya kumanukira mu mva; kubera iyo mpamvu yabwiye Yeredi ati: Reka dukoranyiriza hamwe abantu bacu kugira ngo dushobore kubabarura, kugira ngo dushobore kumenya ibyo batwifuzaho mbere yuko tumanukira mu mva zacu.

20 Kandi bityo abantu bakoranyirijwe hamwe. Ubwo umubare w’abahungu n’abakobwa b’umuvandimwe wa Yeredi bari abantu makumyabiri na babiri; naho umubare w’abahungu n’abakobwa ba Yeredi bari abantu cumi na babiri, kubera ko we yari afite abahungu bane.

21 Kandi habayeho ko babaruye abantu babo; nuko nyuma y’uko bari bamaze kubabarura, bababajije ibintu bashaka ko bakora mbere y’uko bamanukira mu mva zabo.

22 Kandi habayeho ko abantu babasabye ko bazasiga umwe mu bahungu babo kugira abe umwami kuri bo.

23 Kandi ubwo dore, ibi byabateye intimba. Nuko umuvandimwe wa Yeredi arababwira ati: Ni ukuri iki kintu kirajyana mu bucakara.

24 Ariko Yeredi yabwiye umuvandimwe we ati: Bemerere ko bagira umwami. Nuko kubera iyo mpamvu arababwira ati: Nimuhitemo mu bahungu bacu umwami, ndetse uwo mwifuza.

25 Kandi habayeho ko bahisemo imfura y’umuvandimwe wa Yeredi; kandi izina rye ryari Pagagi. Kandi habayeho ko yabyanze maze ntiyashaka kuba umwami wabo. Nuko abantu bifuza ko se yabimuhatira, ariko se arabyanga; maza abategeka ko batagomba guhatira umuntu kuba umwami.

26 Kandi habayeho ko bahisemo abavandimwe bose ba Pagagi, maze aba ntibabishaka.

27 Kandi habayeho ko nta n’umwe washakaga abahungu ba Yeredi, ndetse bose uretse umwe; nuko Oriha arasigwa kugira ngo abe umwami ku bantu.

28 Nuko atangira gutegeka, kandi abantu batangira gutunganirwa, nuko bahinduka abatunzi bihebuje.

29 Kandi habayeho ko Yeredi yapfuye, ndetse n’umuvandime we.

30 Kandi habayeho ko Oriha yagenze yiyoroheje imbere ya Nyagasani, kandi yibukaga ibintu bikomeye cyane Nyagasani yari yarakoreye se, ndetse yigishije abantu ibintu bikomeye cyane Nyagasani yari yarakoreye abasogokuruza babo.