Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 2


Igice cya 2

Abayeredi bitegura urugendo rwo kujya mu gihugu cy’isezerano—Ni igihugu cyatoranyijwe aho abantu bagomba gukorera Kristo cyangwa bagakuburwa—Nyagasani avugisha umuvandimwe wa Yeredi mu gihe cy’amasaha atatu—Abayeredi bubaka ubwato—Nyagasani asaba umuvandimwe wa Yeredi kubabwira uko ubwato buzamurikirwa.

1 Kandi habayeho ko Yeredi n’umuvandimwe we, n’imiryango yabo, ndetse n’inshuti za Yeredi n’umuvandimwe we n’imiryango yabo, bamanukiye mu kibaya cyari mu majyaruguru, (kandi izina ry’icyo kibaya ryari Nimurodi, kubera ko cyitiriwe wa muhigi w’umunyembaraga) hamwe n’amashyo yabo bari bakoranyirije hamwe, amasekurume n’inyagazi, bya buri bwoko.

2 Kandi na none bateze imitego nuko bafata ibiguruka byo mu kirere; ndetse bateguye igikoresho, bakoresheje batwaramo ifi zo mu mazi.

3 Ndetse bajyanye “disereti”, kubw’igisobanuro, ikaba ari uruyuki rw’ubuki; kandi bityo batwaye imizinga y’inzuki, n’ubwoko bwose bw’ibyari mu gihugu, imbuto za buri bwoko.

4 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kumanukira mu kibaya cya Nimurodi Nyagasani yaramanutse nuko avugisha umuvandimwe wa Yeredi; kandi yari mu gicu, maze umuvandimwe wa Yeredi ntiyamubona.

5 Kandi habayeho ko Nyagasani yabategetse ko bagomba kujya mu gasi, koko, muri ako gace katigeze kabamo umuntu. Kandi habayeho ko Nyagasani yagiye imbere yabo, kandi yabavugishaga nk’aho ahagaze mu gicu, nuko abaha amabwiriza y’aho bagomba kunyura.

6 Kandi habayeho ko banyuze mu gasi, kandi bubatse ubwato, bambukiyemo amazi magari, kubera ko bayobowe ubudahwema n’ukuboko kwa Nyagasani.

7 Kandi Nyagasani ntiyemeye ko bahagarara hirya y’inyanja mu gasi, ahubwo yashakaga ko bakomereza ndetse mu gihugu cy’isezerano, cyatoranyijwe kuruta ibindi bihugu byose, Nyagasani Imana yabungabungiye abantu b’abakiranutsi.

8 Kandi yari yararahiriye mu burakari bwe umuvandimwe wa Yeredi, ko uzatunga iki gihugu cy’isezerano, uhereye icyo gihe na nyuma y’aho n’iteka ryose, azayikorera, Imana imwe gusa kandi y’ukuri, cyangwa bakazakuburwa igihe ubwuzure bw’uburakari bwe buzabageraho.

9 Kandi ubu, dushobora kubona amategeko y’Imana yerekeranye n’iki gihugu, ko ari igihugu cy’isezerano; kandi ubwoko ubwo aribwo bwose buzagitunga buzakorera Imana, cyangwa bukazakuburwa igihe ubwuzure bw’uburakari buzabageraho. Kandi ubwuzure bw’uburakari bwayo buzabageraho igihe bazaba barahishije mu bukozi bw’ibibi.

10 Kuko dore, iki ni igihugu cyatoranyijwe kuruta ibindi bihugu byose; kubera iyo mpamvu uzagitunga azakorera Imana cyangwa azakuburwa; kuko ni itegeko rihoraho ry’Imana. Kandi ntibazakuburwa kugeza habayeho ubwuzure bw’ubukozi bw’ibibi mu bana b’igihugu.

11 Kandi ibi bizabageraho, O mwa banyamahanga mwe, kugira ngo mushobore kumenya amategeko y’Imana—kugira ngo mushobore kwihana, kandi mureke gukomeza ubukozi bw’ibibi bwanyu kugeza ubwuzure bubayeho. Kugira ngo mutagusha ubwuzure bw’uburakari bw’Imana kuri mwe nk’uko abaturage b’iki gihugu babigenje kugeza ubu.

12 Dore, iki ni igihugu cyatoranyijwe, kandi ubwoko ubwo aribwo bwose buzagitunga buzabohorwa mu buretwa, no mu bucakara, n’andi mahanga yose munsi y’ijuru, nibazakorera gusa Imana y’iki gihugu, ari we Yesu Kristo, wagaragajwe n’ibintu twanditse.

13 Kandi ubu ndakomeza n’inyandiko yanjye; kuko dore, habayeho ko Nyagasani yazanye Yeredi n’abavandimwe be ndetse muri ya nyanja nini igabanya ibihugu. Kandi ubwo bageraga ku nyanja babambye amahema yabo; kandi bise aho hantu Moriyankumeri; kandi batuye mu mahema, kandi batuye mu mahema ku nkombe mu gihe cy’imyaka ine.

14 Kandi habayeho mu mpera z’imyaka ine ko Nyagasani yongeye gusanga umuvandimwe wa Yeredi, nuko ahagarara mu gicu maze aramuvugisha. Kandi mu gihe cy’amasaha atatu Nyagasani yavugishije umuvandimwe wa Yeredi, nuko aramucyaha kubera ko atibukaga gutabaza izina rya Nyagasani.

15 Kandi umuvandimwe wa Yeredi yihannye ikibi yari yarakoze, kandi batabaje izina rya Nyagasani kubw’abavandimwe bari hamwe nawe. Kandi Nyagasani yaramubwiye ati: Nzakubabarira n’abavandimwe bawe ibyaha byabo; ariko ntuzakore icyaha ukundi, kuko uzibuke ko Roho wanjye atazahendahenda muntu iteka; kubera iyo mpamvu, nimuzakora icyaha kugeza ubwo muzahisha burundu muzacibwa mu maso ya Nyagasani. Kandi ibi nibyo bitekerezo byanjye kuri iki gihugu nzabaha kubw’umurage wanyu; kuko kizaba igihugu cyatoranyijwe kuruta ibindi bihugu byose.

16 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Nimutangire umurimo kandi mwubake ubwato, mu buryo mwabwubatse kugeza ubu. Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Yeredi yatangiye gukora, ndetse n’abavandimwe be, kandi bubatse ubwato mu buryo bari barabwubatsemo, bikurikije amabwiriza ya Nyagasani. Kandi bwari butoya, kandi butaramereye hejuru y’amazi, ndetse butaremereye nk’inyoni hejuru y’amazi.

17 Kandi bwari bwubatse ku buryo budanangiye bihebuje, ku buryo bwafataga amazi nk’imbehe kandi indiba yabwo yari idanangiye nk’imbehe; kandi impande zabwo zari zidanangiye nk’imbehe; kandi impera zabwo zari zisongoye; kandi uruhembe rwabwo rwari rudanangiye nk’imbehe; n’uburebure bwabwo bwari uburebure bw’igiti; kandi umuryango wabwo, iyo wabaga ufunze, wabaga udanangiye nk’imbehe.

18 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Yeredi yatakambiye Nyagasani, avuga ati: O Nyagasani, nakoze umurimo wantegetse, kandi nakoze ubwato bijyanye n’uko wampaye amabwiriza.

19 Kandi dore, O Nyagasani, muri bwo ntiharimo urumuri; ni hehe se twerekeza? Ndetse tuzapfa, kuko muri bwo ntidushobora guhumeka, keretse harimo umwuka; kubera iyo mpamvu tuzapfa.

20 Nuko Nyagasani abwira umuvandimwe wa Yeredi ati: Dore, muzatobore umwenge mu gisenge, ndetse no mu ndiba; maze nimubura umwuka muzafungure umwenge nuko mubone umwuka. Kandi nihabaho ko amazi abinjiranamo, dore, muzafunge umwenge, kugira ngo mudapfira muri uwo mwuzure.

21 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Yeredi yabikoze atyo, akurikije uko Nyagasani yari yamutegetse.

22 Nuko atakambira Nyagasani avuga ati: O Nyagasani, dore nakoze nk’uko wantegetse; kandi nateguriye ubwato abantu banjye, ariko dore, ntiburimo urumuri. Dore. O Nyagasani, uzemera se ko twambuka aya mazi magari mu mwijima?

23 Nuko Nyagasani abwira umuvandimwe wa Yeredi ati: Murashaka se ko nakora iki kugira ngo mushobore kubona urumuri mu bwato bwanyu? Kuko dore, ntimushobora kugira amadirishya, kuko yashwanyukamo uduce; nta nubwo mwatwara umuriro, kuko mutazagenda ku rumuri rw’umuriro.

24 Kuko dore, muzamera nk’igifi kinini rwagati mu nyanja; kuko imiraba yo ku musozi izabihondaguraho. Nyamara, nzongera mbazamure mu kuzimu kw’inyanja; kuko imiyaga yavuye mu kanwa kanjye, ndetse n’imvura n’imyuzure naboherereje.

25 Kandi dore, ndabateguza kuri ibi bintu; kuko mudashobora kwambuka aya mazi maremare keretse mbateguye ku miraba yo mu nyanja; n’imiyaga yahuhiyemo, n’imyuzure izaza. Kubera iyo mpamvu murashaka ko nabategurira iki kugira ngo mubone urumuri nimumirwa n’ukuzimu kw’inyanja?