Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 12


Igice cya 12

Umuhanuzi Eteri yingingira abantu kwemera Imana—Moroni avuga inkuru itangaje n’ibitangaza byakozwe kubw’ukwizera—Ukwizera kwateye umuvandimwe wa Yeredi kubona Kristo—Nyagasani agira abantu abanyantege nkeya kugira ngo bashobore kwiyoroshya—Umuvandimwe wa Yeredi yimura Umusozi wa Zerini kubw’ukwizera—Ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo nyakuri ni ingenzi ku gakiza—Moroni yabonye Yesu amaso ku yandi.

1 Kandi habayeho ko iminsi ya Eteri yari mu minsi ya Koriyantumuri; kandi Koriyantumuri yari umwami mu gihugu cyose.

2 Kandi Eteri yari umuhanuzi wa Nyagasani; kubera iyo mpamvu Eteri yaje mu minsi ya Koriyantumuri, kandi yatangiye guhanurira abantu, kuko ntiyashoboye kwiyumanganya kubera Roho wa Nyagasani wari muri we.

3 Kuko yingingaga uhereye mu gitondo, ndetse kugeza izuba rirenze, ashishikariza abantu kwemera Imana kugira ngo bihane hato batazarimburwa, bababwira ko kubw’ukwizera ibintu byose byuzujwe—

4 Kubera iyo mpamvu, uwemera Imana ashobora mu by’ukuri kwiringira isi nziza kurushaho, koko, ndetse mu mwanya uri iburyo bw’Imana, ibyo byiringiro bituruka ku kwizera, bibera igitsika roho z’abantu, kizikomeza kandi zigashikama, zigahora zisagirana mu mirimo myiza, kandi zikararikira gukuza Imana.

5 Kandi habayeho ko Eteri yabwirizaga abantu ibintu bikomeye kandi bitangaje, ntibabyemere, kubera ko batabibonye.

6 Kandi ubu, njyewe, Moroni, hari icyo navuga cyerekeranye n’ibi bintu; nakwereka isi ko ukwizera ari ibintu wiringira ariko bitaboneka; kubera iyo mpamvu, mwijya impaka kubera ko mutabibona, kuko nta gihamya mubona kugeza nyuma y’igeragezwa ry’ukwizera kwanyu.

7 Kuko ni kubw’ukwizera Kristo yigaragarije abasogokuruza bacu, nyuma y’uko yari amaze kuzuka mu bapfuye; kandi ntiyabigaragarije kugeza nyuma y’uko bari bamaze kugira ukwizera muri we; kubera iyo mpamvu, byabaye ngombwa ko bamwe bagira ukwizera muri we, kuko ntiyeretse isi.

8 Ariko kubera ukwizera kw’abantu yigaragarije isi, kandi yahesheje ikuzo izina rya Se, kandi yateguye inzira kugira ngo bityo abandi bashobore kuba abasangira b’impano y’ijuru, kugira ngo bashobore kwiringira ibyo bintu batabonye.

9 Kubera iyo mpamvu, mushobore na none kugira ibyiringiro, kandi mube abasangira b’impano, nimuzagira gusa ukwizera.

10 Dore byari kubw’ukwizera abakurambere bahamagawe mu buryo butagatifu bw’Imana.

11 Kubera iyo mpamvu, kubw’ukwizera itegeko rya Mose ryaratanzwe. Ariko mu mpano y’Umwana wayo Imana yateguye inzira nziza kurushaho; kandi ni kubw’ukwizera yuzujwe.

12 Kuko niba nta kwizera kuriho mu bana b’abantu Imana ntishobora gukora igitangaza muri bo; kubera iyo mpamvu, ntiyigaragaje kugeza nyuma y’ukwizera kwabo.

13 Dore, kwari ukwizera kwa Aluma na Amuleki kwatumye inzu y’imbohe irindimukira ku butaka.

14 Dore, kwari ukwizera kwa Nefi na Lehi kwakoze impinduka ku Balamani, ku buryo babatijwe n’umuriro kandi na Roho Mutagatifu.

15 Dore, kwari ukwizera kwa Amoni n’abavandimwe be kwakoze igitangaza gikomeye cyane mu Balamani.

16 Koko, kandi mu by’ukuri abakoze ibitangaza bose babikoze kubw’ukwizera, ndetse n’abariho mbere ya Kristo ndetse n’ababayeho nyuma.

17 Kandi ni kubw’ukwizera abigishwa batatu bahawe isezerano ko batazumva icyanga cy’urupfu; kandi ntibahawe isezerano kugeza nyuma y’ukwizera kwabo.

18 Kandi nta muntu mu gihe icyo aricyo cyose wakoze ibitangaza ibyo aribyo byose uretse nyuma y’ukwizera kwabo; kubera iyo mpamvu bemeye mbere Umwana w’Imana.

19 Kandi hariho benshi bari bafite ukwizera gukomeye bihebuje, ndetse na mbere y’uko Kristo aza, badashobora guhezwa inyuma y’umwenda ukingiriza, ariko mu by’ukuri babonye n’amaso yabo ibintu bari barabonye n’ijisho ry’ukwizera, kandi barishimye.

20 Kandi dore, twabonye muri iyi nyandiko ko umwe muri abo yari umuvandimwe wa Yeredi; kuko ukwizera Imana kwe kwari gukomeye, ku buryo ubwo Imana yazanaga urutoki rwayo ntiyaruhishe amaso y’umuvandimwe wa Yeredi, kubera ijambo ryayo yari imaze kumubwira, ijambo yari yahawe kubw’ukwizera.

21 Kandi nyuma y’uko umuvandimwe wa Yeredi yari amaze kubona urutoki rwa Nyagasani, kubera isezerano umuvandimwe wa Yeredi yari amaze guhabwa kubw’ukwizera, Nyagasani ntiyashoboye guhisha ikintu icyo aricyo cyose amaso ye, kubera iyo mpamvu yamweretse ibintu byose, kuko ntiyashoboraga guhamishwa hanze y’umwenda ukingiriza.

22 Kandi ni kubw’ukwizera abasogokuruza bacu bahawe isezerano ko ibi bintu bizagera ku bavandimwe babo binyuze mu Banyamahanga; kubera iyo mpamvu Nyagasani yarabintegetse, koko, ndetse Yesu Kristo.

23 Kandi naramubwiye nti: Nyagasani, Abanyamahanga bazadukwena kuri ibi bintu, kubera ubushobozi bukeya bwo kwandika; kuko Nyagasani watugize abanyabushobozi mu ijambo kubw’ukwizera, ariko ntiwatugize abanyabushobozi mu kuvuga; kuko watumye aba bantu bose bashobora kuvuga byinshi, kubera Roho Mutagatifu wabahaye.

24 Kandi watumye dushobora kwandika ariko bikeya, kubera intege nkeya mu maboko yacu. Dore, ntiwatugize abanyabushobozi mu kwandika nk’umuvandimwe wacu Yeredi, kuko wamuhaye ko ibintu yanditse bigira imbaraga nk’izo ufite, ku buryo bihatira muntu kubisoma.

25 Watumye amagambo yacu agira ububasha kandi agakomera, ku buryo tudashobora kuyandika; kubera iyo mpamvu, iyo twandika tubona intege nkeya zacu, kandi tugasitara kubera uko dukurikiranya amagambo yacu; kandi ngatinya ko hato Abanyamahanga bazadukwena ku magambo yacu.

26 Kandi igihe nari maze kuvuga ibi, Nyagasani yarambwiye, avuga ati: Abapfapfa barakwenana, ariko bazaboroga; kandi inema yanjye irahagije ku bagwaneza, ku buryo batazababonerana kubw’intege nkeya zanyu.

27 Kandi abantu nibansanga nzabagaragariza intege nkeya zabo. Mpa abantu intege nkeya kugira ngo biyoroshye; kandi inema yanjye irahagije ku bantu bose biyoroshya imbere yanjye; kuko nibiyoroshya imbere yanjye, kandi bakangiramo ukwizera, ubwo nzatuma ibintu byoroshye bihinduka ibikomeye kuri bo.

28 Dore, ngaragariza Abanyamahanga intege nkeya zabo, kandi nzabagaragariza ko ukwizera, ibyiringiro n’urukundo rw’ukuri biganisha kuri njyewe—isoko y’ubukiranutsi bwose.

29 Kandi njyewe, Moroni, kubera ko numvise aya magambo, narahumurijwe, maze ndavuga nti: O Nyagasani, ugushaka kwawe kutabera kuzakorwa, kuko nzi ko ukorera abana b’abantu bijyanye n’ukwizera kwabo.

30 Kuko umuvandimwe Yeredi yabwiye umusozi wa Zerini, ati: Imuka—kandi warimutse. Kandi iyo yari kuba adafite ukwizera ntiwari kwimuka; kubera iyo mpamvu ukora ukurikije uko abantu bafite ukwizera.

31 Kuko uko niko wigaragarije abigishwa bawe; kuko nyuma y’uko bari bafite ukwizera, kandi bavuga mu izina ryawe, warabigaragarije mu bubasha bukomeye.

32 Ndetse ndibuka ko wavuze ko wateguriye muntu aho gutura, koko, ndetse mu mazu meza ya So, aho muntu ashobora kugira ibyiringiro bihebuje; kubera iyo mpamvu muntu agomba kwiringira, cyangwa ntazahabwe umurage ahantu wateguwe.

33 Kandi byongeye, ndibuka ko wavuze ko wakunze isi, ndetse kugeza urambitse hasi ubuzima bwawe kubw’isi, kugira ngo ushobore kongera kubufata kugira ngo utegurire umwanya abana b’abantu.

34 Kandi ubu nzi ko uru rukundo wagiriye abana b’abantu ari urukundo nyakuri; kubera iyo mpamvu, keretse abantu nibazagira urukundo nyakuri naho ubundi ntibashobora kuragwa aho hantu wateguye mu mazu meza ya So.

35 Kubera iyo mpamvu, nzi kubw’iki kintu wavuze, ko Abanyamahanga nibatagira urukundo nyakuri, kubera intege zacu nkeya, ko uzabagerageza, kandi ukabambura impano zabo, koko, ndetse n’iyo bahawe, maze uyihe abazagira igisagirane kurushaho.

36 Kandi habayeho ko nasenze Nyagasani kugira ngo azahe inema Abanyamahanga, kugira ngo bashobore kugira urukundo nyakuri.

37 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye ati: Niba udafite urukundo nyakuri ntacyo bigutwaye, wabaye indahemuka; kubera iyo mpamvu imyambaro yawe izasukurwa. Kandi kubera ko wabonye intege nkeya zawe uzakomezwa, ndetse kugeza wicaye hasi mu mwanya nateguye mu mazu meza ya Data.

38 Kandi ubu njyewe, Moroni, nsezeye ku Banyamahanga, koko, ndetse n’abavandimwe banjye nkunda, kugeza ubwo tuzahurira imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, aho abantu bose bazamenyera ko imyambaro yanjye itandujwe n’amaraso yanyu.

39 Kandi noneho muzamenye ko nabonye Yesu, kandi ko yavuganye nanjye amaso ku yandi, kandi ko yambwiraga n’ubwiyoroshye bweruye, nk’uko umuntu abwira undi mu rurimi rwanjye bwite, ibyerekeye ibi bintu.

40 Kandi bikeya gusa nibyo nanditse, kubera intege nkeya zanjye mu kwandika.

41 None ubu, ndabategeka gushakisha uyu Yesu abahanuzi n’intumwa banditse, kugira ngo inema y’Imana Data, ndetse na Nyagasani Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu, ubihamya, babe kandi bahorane namwe iteka ryose. Amena.