Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 10


Igice cya 10

Umwami umwe asimbura undi—Abami bamwe bagiraga ubutabera; abandi bari abagome—Iyo ubutabera buganje, abantu bahabwa umugisha kandi bagatunganirwa kubwa Nyagasani.

1 Kandi habayeho ko Shezi, wakomokaga kuri Heti—kuko Heti yari yarishwe n’inzara, n’urugo rwe rwose uretse Shezi—kubera iyo mpamvu, Shezi yatangiye kongera kubaka abantu bashegeshwe.

2 Kandi habayeho ko Shezi yibukaga ukurimbuka kw’abasogokuruza be, nuko yubaka ubwami bw’ubutabera; kuko yibukaga icyo Nyagasani yari yarakoze yambutsa Yeredi n’umuvandimwe we amazi magari; nuko agenda mu nzira za Nyagasani; kandi yabyaye abahungu n’abakobwa.

3 Kandi imfura ye, yitwaga Shezi, yamwigometseho; nyamara, Shezi yakubiswe n’ukuboko kw’umwambuzi, kubera ubutunzi bwe bukabije, bikaba byarongeye kuzananira amahoro se.

4 Kandi habayeho ko se yubatse imirwa myinshi mu gihugu, nuko abantu bongera gutangira gukwira mu gihugu. Kandi Shezi yabayeho kugeza mu myaka ihebuje kuba myinshi; kandi yabyaye Ripulakishi. Nuko arapfa, maze Ripulakishi ajya ku ngoma mu kigwi cye.

5 Kandi habayeho ko Ripulakishi atagize ubutabera mu maso ya Nyagasani, kuko yari afite abagore benshi n’inshoreke, kandi yashyiraga ku ntugu z’abantu ibyari bigoye kwikorerwa; koko, yabacaga imisoro iremereye; maze n’iyo misoro yubaka inyubako nyinshi nini cyane.

6 Kandi yiyubakiye intebe y’ubwami nziza bikabije; kandi yubatse inzu z’imbohe nyinshi, kandi utaragengwaga n’imisoro yajugunywaga mu nzu y’imbohe; kandi utarashoboraga kwishyura imisoro yajugunywaga mu nzu y’imbohe; kandi yategetse ko bagomba gukora ubudahwema nk’inkunga yabo, kandi uwangaga gukora yategetse ko yicwa.

7 Kubera iyo mpamvu yabonye umurimo we wose unoze, koko, ndetse na zahabu ye nziza yategetse ko isukurirwa mu nzu y’imbohe; n’ubwoko bwose bw’imikorere ihambaye yategetse ko bukorerwa mu nzu y’imbohe. Kandi habayeho ko yababaje abantu n’ubusambanyi bwe n’amahano ye.

8 Kandi ubwo yari ari ku ngoma mu gihe cy’imyaka mirongo ine n’ibiri abantu bamwigometseho; nuko hatangira kubaho intambara mu gihugu, ku buryo Ripulakishi yishwe, maze abamukomokaho birukanwa mu gihugu.

9 Kandi habayeho ko nyuma y’igihe cy’imyaka myinshi, Moriyantoni, (wakomokaga kuri Ripulakishi) yakoranyirije hamwe umutwe w’ibicibwa, nuko baragenda maze bateza intambara abantu; kandi yaronse ubutegetsi mu mirwa myinshi; nuko intambara ica ibintu. Kandi yamaze igihe cy’imyaka myinshi; nuko aronka ubutegetsi mu gihugu cyose, maze yigira umwami mu gihugu cyose.

10 Kandi nyuma y’uko yari amaza kwigira umwami yoroheje umutwaro w’abantu, bituma aronka ubutoni mu maso y’abantu, nuko bamwimikira kuba umwami wabo.

11 Kandi yahaye ubutabera abantu, ariko we ntiyabwihaye kubera ubusambanyi bwe bwinshi; kubera iyo mpamvu yaciwe imbere ya Nyagasani.

12 Kandi habayeho ko Moriyantoni yubatse imirwa myinshi, kandi abantu bahindutse abatunzi bihebuje ku ngoma ye, haba mu nyubako, no muri zahabu na feza, no mu guhinga impeke, no mu mashyo, n’imikumbi, n’ibyo bintu byari byarabagaruriwe.

13 Kandi Moriyantoni yabayeho kugeza ashaje bihebuje, nuko noneho abyara Kimu; kandi Kimu yabaye ku ngoma mu kigwi cya se; kandi yabaye ku ngoma mu myaka umunani, nuko se arapfa. Kandi habayeho ko Kimu atabanye ku ngoma ubutabera, kubera iyo mpamvu ntiyatoneshejwe na Nyagasani.

14 Kandi umuvandimwe we yamwigometseho, bituma amushyira mu bucakara; nuko ahama mu bucakara iminsi ye yose; maze abyarira abakobwa n’abahungu mu bucakara, kandi mu za bukuru ze yabyaye Lewi; maze arapfa.

15 Kandi habayeho ko Lewi yakoreraga mu bucakara nyuma y’urupfu rwa se, mu gihe cy’imyaka mirongo ine n’ibiri. Kandi yateje intambara umwami w’igihugu, yatumye ubwe yiha ubwami.

16 Kandi nyuma y’uko yari amaze ubwe kwiha ubwami yakoze ibikiranutse mu maso ya Nyagasani; kandi abantu baratunganiwe mu gihugu; kandi yabayeho imyaka myinshi, nuko abyara abahungu n’abakobwa; ndetse yabyaye Koromu, yimikiye kuba umwami mu kigwi cye.

17 Kandi habayeho ko Koromu yakoze ibyiza mu maso ya Nyagasani iminsi ye yose; kandi yabyaye abahungu benshi n’abakobwa; nuko nyuma y’uko yari amaze kubona iminsi myinshi arapfa, nk’abandi bo ku isi; kandi Kishi yagiye ku ngoma mu kigwi cya se.

18 Kandi habayeho ko Kishi nawe yapfuye, nuko Libu ajya ku ngoma mu kigwi cye.

19 Kandi habayeho ko Libu nawe yakoze ibyiza mu maso y’Imana. Kandi mu gihe cya Libu inzoka z’ubumara zararimbuwe. Kubera iyo mpamvu bagiye mu gihugu cyo mu majyepfo, guhiga ibitunga abantu bo mu gihugu, kuko igihugu cyari cyuzuyemo inyamaswa z’ishyamba. Nuko Libu nawe ubwe ahinduka umuhigi ukomeye.

20 Kandi bubatse umurwa ukomeye hafi y’ikigobe gifunganye cy’ubutaka, hafi y’ahantu inyanja igabanyamo igihugu kabiri.

21 Kandi babungabungiye igihugu cy’amajyepfo kuba agasi, kugira ngo babone utunyamaswa. Kandi igihugu cy’amajyaruguru uko cyakabaye cyari cyuzuyemo abaturage.

22 Kandi bari abanyamuhate bihebuje, kandi baraguraga kandi bakagurisha kandi bagacuruza hagati yabo, kugira ngo babone inyungu.

23 Kandi bakoraga ubwoko bwose bw’amabuye y’agaciro, kandi bakoraga zahabu, na feza, n’ubutare, n’umuringa, n’ubwoko bwose bw’ibyuma; kandi babicukuraga mu butaka; kubera iyo mpamvu, bajugunyaga hejuru ibirundo bikomeye by’ubutaka kugira ngo babone amabuye y’agaciro, ya zahabu, n’aya feza, n’ayo ubutare, n’ayo umuringa. Kandi bakoraga ubwoko bwose bw’umurimo unoze.

24 Kandi bari bafite amahariri, n’ubwoya buboshye neza; kandi bakoraga ubwoko bwose bw’imyenda, kugira ngo bashobore kwiyambika ku bwambure bwabo.

25 Kandi bakoze ubwoko bwose bw’ibikoresho byo guhinga ubutaka, haba guhinga no gutera, gusarura no kubagara, ndetse no guhura.

26 Kandi bakoraga ubwoko bose bw’ibikoresho byakoreshwaga n’inyamaswa zabo.

27 Kandi bakoraga ubwoko bwose bw’intwaro z’intambara. Kandi bakoraga ubwoko bwose bw’umurimo w’imikorere inoze bihebuje.

28 Kandi nta na rimwe abantu bigeze bahabwa umugisha kubarusha, kandi ngo batunganirwe kurushaho kubw’ukuboko kwa Nyagasani. Kandi bari mu gihugu cyatoranyijwe kurusha ibihugu byose, kuko Nyagasani yari yarabivuze.

29 Kandi habayeho ko Libu yabayeho imyaka myinshi, kandi yabyaye abahungu n’abakobwa; ndetse yabyaye Heritomu.

30 Kandi habayeho ko Heritomu yabaye ku ngoma mu kigwi cya se. Kandi ubwo Heritomu yari amaze kuba ku ngoma imyaka makumyabiri n’ine, dore, ubwami bwaramwambuwe. Kandi yakoze imyaka myinshi mu bucakara, koko, ndetse iminsi ye yose yari isigaye.

31 Kandi yabyaye Heti, kandi Heti yabaye mu bucakara iminsi ye yose. Kandi Heti yabyaye Aroni, kandi Aroni yabaye mu bucakara iminsi ye yose; kandi yabyaye Amunigada, kandi Amunigada nawe yabaye mu bucakara iminsi ye yose; kandi yabyaye Koriyantumu, kandi Koriyantumu yabaye mu bucakara iminsi ye yose; kandi yabyaye Komu.

32 Kandi habayeho ko Komu yajyanye igice cy’ubwami. Kandi yategetse abarenze icya kabiri cy’ubwami imyaka mirongo ine n’ibiri; kandi yagiye gutera umwami, Amugidi, nuko barwana igihe cy’imyaka myinshi, muri icyo gihe Komu yatsinze Amugidi, nuko ategeka n’ubwami bari busigaye.

33 Kandi mu minsi ya Komu hatangiye kubaho abambuzi mu gihugu; kandi bakoresheje ingamba za kera, maze barahira mu buryo bw’abakurambere, kandi bongera kwifuza kurimbura ubwami.

34 Ubwo Komu yarabarwanyije cyane; nyamara, ntiyabaganje.