Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 9


Igice cya 9

Yakobo asobanura ko Abayahudi bazakoranyirizwa mu bihugu byabo by’isezerano—Impongano icungura umuntu ku Kugwa—Imibiri y’abapfuye izava mu mva, na roho zabo zive ikuzimu no muri paradizo—Bazacirwa urubanza—Impongano ikiza urupfu, ukuzimu, sekibi, n’urugaraguro rutagira iherezo—Abakiranutsi bakirizwa mu bwami bw’Imana—Ibihano by’ibyaha bizamenyekana—Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli ni we murinzi w’irembo. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubu, bavandimwe banjye bakundwa, nasomye ibi bintu kugira ngo mushobore kumenya ibyerekeye ibihango bya Nyagasani yagiranye n’inzu ya Isirayeli—

2 Ibyo yabwiye Abayahudi, akoresheje akanwa k’abahanuzi batagatifu be, ndetse kuva kera cyane mu ntangiriro, kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, kugeza ubwo igihe kizaza ngo bazagarurwe k’ukuri kw’itorero n’ikiraro cy’Imana; ubwo bazakoranyirizwa iwabo mu bihugu by’umurage wabo, maze bakazatura mu bihugu byabo byose by’isezerano.

3 Dore, bavandimwe banjye bakundwa, ndababwira ibi bintu kugira ngo munezerwe, kandi muhagarare mwemye ubuziraherezo, kubera imigisha Nyagasani Imana azaha abana banyu.

4 Kuko nzi ko benshi muri mwe mwashakashatse, kumenya iby’ibintu bizaza; kubera iyo mpamvu nzi ko muzi ko umubiri wacu ugomba gusaza kandi ugapfa; nyamara, mu mibiri yacu tuzabona Imana.

5 Koko, nzi ko muzi ko mu mubiri aziyereka abo i Yerusalemu, aho twaturutse; kuko ari ngombwa ko bizabera hagati yabo; kuko ari ngombwa kuri Rurema ukomeye ko yiyemeza ubwe kugengwa n’umuntu mu mubiri, maze agapfira abantu bose, kugira ngo abantu bose bamubere imbata.

6 Kuko nk’uko urupfu rwageze mu bantu bose, kugira ngo huzuzwe umugambi w’imbabazi wa Rurema ukomeye, ni ngombwa ko habaho ububasha bw’izuka, kandi izuka rigomba kugera ku muntu kubw’ukugwa; kandi ukugwa kwaje kubw’igicumuro; kandi kubera umuntu yaguye baciwe imbere ya Nyagasani.

7 Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa ko habaho impongano itagira iherezo—Keretse nihazabaho impongano itagira iherezo naho ubundi uku kubora ntigushobora kwambara ukutabora. Kubera iyo mpamvu, urubanza rwa mbere rwaje ku muntu rwagombaga guhamaho kugeza igihe kitagira iherezo. Kandi iyo biba uko, uyu mubiri wagombaga guhambwa ngo ubore kugira ngo ushenyere mu isi wavuyemo, kugira ngo utazazuka ukundi.

8 Mbega ubushishozi bw’Imana, imbabazi ze n’inema! Kuko dore, niba umubiri utazazuka ukundi roho zacu zigomba kugengwa n’uwo mumarayika wahanutse avuye imbere y’Imana Ihoraho, maze agahinduka sekibi, utazazuka ukundi.

9 Kandi roho zahinduka nka we, nuko tugahinduka amadayimoni, abamarayika bakoreshwa na sekibi, kugira ngo dufungiranwe kure y’Imana, kandi ngo duhamane na se w’ibinyoma, mu mubabaro ukabije, nka we ubwe; koko, dukoreshwe n’icyo kiremwa cyariganyije ababyeyi bacu ba mbere, kihinduye ubwacyo nk’umumarayika w’umucyo, maze kikagomesha abana b’abantu mu bugambanyi bw’ibanga bw’ubwicanyi n’ubundi buryo bwose bw’ibikorwa by’ibanga by’umwijima.

10 Mbega ubwiza bukomeye bw’Imana yacu, iducira icyanzu duhungiramo ngo tudakururwa n’iyi nyamaswa iteye ubwoba; koko, ya nyamaswa, urupfu n’ukuzimu, nita urupfu rw’umubiri, ndetse n’urupfu rwa roho.

11 Kandi kubera inzira y’ubutabazi y’Imana, Rukumbi wa Isirayeli, uru rupfu, navuze, rw’umubiri, ruzarekura abapfu barwo, urwo rupfu ni imva.

12 Kandi uru rupfu navuze, arirwo rupfu rwa roho, ruzarekura abapfu barwo; urwo rupfu rwa roho rukaba ukuzimu; kubera iyo mpamvu, urupfu n’ukuzimu bigomba kurekura abapfu babyo, kandi ukuzimu kugomba kurekura roho zaboshywe, kandi imva igomba kurekura imibiri yaboshywe, kandi imibiri na roho by’abantu bizasubiranywa kimwe ku kindi; kandi ni kubw’ububasha bw’izuka rya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

13 Mbega ukuntu umugambi w’Imana yacu ukomeye! Kuko ku rundi ruhande, paradizo y’Imana igomba kurekura roho z’abakiranutsi, n’imva ikarekura umubiri w’umukiranutsi; nuko roho n’umubiri bikongera bigasubiranywa, kandi abantu bose bagahinduka abatabora, kandi badapfa, kandi bakaba roho ziriho, zifite ubumenyi butunganye nkatwe dufite umubiri, uretse ko ubumenyi bwacu buzatunganywa.

14 Kubera iyo mpamvu, tuzagira ubumenyi butunganye bw’ibibi twakoze byose, n’ubwandure bwacu, n’ubwambure bwacu; kandi abakiranutsi bazabona ubumenyi butunganye bw’umunezero wabo, n’ubukiranutsi bwabo, bambikwe ubuziranenge, koko, ndetse n’igishura cy’ubukiranutsi.

15 Kandi hazabaho ko ubwo abantu bose bazaba bamaze kurenga uru rupfu rwa mbere bajya mu buzima, uko bazaba bahindutse abadapfa, bagomba kuzagaragara imbere y’intebe y’urubanza ya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; nuko ubwo haze urubanza, kandi ubwo bagomba kuzacirwa urubanza bijyanye n’urubanza rutagatifu rw’Imana.

16 Kandi mu by’ukuri nk’uko Nyagasani ariho, kuko Nyagasani Imana yabivuze, kandi ni ijambo ryayo rihoraho, ridashobora gushira, ko abari abakiranutsi bazagumya kuba abakiranutsi, kandi abanduye bakagumya kuba abanduye; kubera iyo mpamvu, abanduye ni sekibi n’abamarayika be; kandi bazajya mu muriro utazima, wabateguriwe; nuko urugaraguro rwabo rube nk’ikiyaga cy’umuriro n’amazuku, ikirimi cyawo kirabya ubuziraherezo n’iteka ryose kandi ntikigire iherezo.

17 Mbega ugukomera n’ubutabera bw’Imana yacu! Kuko ishyira mu bikorwa amagambo yayo yose, kandi ibyayivuye mu kanwa, n’itegeko ryayo bigomba kuzuzwa.

18 Ariko, dore, abakiranutsi, abera ba Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, abazaba barizeye Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, abazaba barihanganiye imisaraba y’isi, kandi barirengagije isoni zayo, bazaragwa ubwami bw’Imana, bwabateguriwe uhereye ku ntangiriro y’isi, kandi umunezero wabo uzaba wuzuye iteka ryose.

19 Mbega ugukomera kw’imbabazi z’Imana yacu, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli! Kuko yagobotoye abera be ya nyamaswa iteye ubwoba sekibi, n’urupfu, n’ukuzimu n’icyo kiyaga cy’umuriro n’amazuku, bikaba urugaraguro rutagira iherezo.

20 O mbega ugukomera k’ubutagatifu bw’Imana yacu! Kuko izi ibintu byose, kandi nta kintu icyo aricyo cyose kibaho itakizi.

21 Kandi yaje mu isi kugira ngo ashobore gukiza abantu bose niba bumviye ijwi rye; kuko dore, yababaye ububabare bw’abantu bose, koko, ububabare bwa buri kiremwa kiriho, haba abagabo, abagore, n’abana, babarirwa mu muryango wa Adamu.

22 Kandi yihanganiye ibi kugira ngo umuzuko uzashoboke ku bantu bose, kugira ngo bose bazashobore guhagarara imbere ye ku munsi ukomeye w’urubanza.

23 Kandi ategeka abantu bose ko bagomba kwihana, kandi bakabatizwa mu izina rye, bakagira ukwiringira gutunganye muri Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, cyangwa se ntibashobore gukizwa mu bwami bw’ijuru.

24 Kandi nibatazihana kandi ngo bizere izina rye, kandi babatizwe mu izina rye, kandi bihangane kugeza ku ndunduro, bazacibwa; kuko Nyagasani Imana, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, yarabivuze.

25 None ubu, yatanze itegeko, kandi ahataratanzwe itegeko nta gihano kihaba; kandi ahatari igihano nta cibwa ry’urubanza; kandi ahatari icibwa ry’urubanza imbabazi za Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli zirabyirengera, kubera impongano, kuko bikizwa n’ububasha bwe.

26 Kuko impongano yishingira ibisabwa n’ubutabera ku bantu bose batahawe itegeko, kugira ngo bagobotorwe cya gisimba giteye ubwoba, urupfu n’ukuzimu, na sekibi, n’ikiyaga cy’umuriro n’amazuku, arirwo rugaraguro rutagira iherezo; kandi bagarurirwe iyo Mana yabahaye umwuka, ari we Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

27 Ariko aragowe uwo itegeko ryahawe, koko, ufite amategeko yose y’Imana, nka twe, n’uyarengaho, n’upfusha ubusa iminsi y’igeragezwa rye, kuko imimerere ye iteye ubwoba!

28 Mbega umugambi w’uburiganya w’umubi! Mbega ubwibone n’intege nke, n’ubupfapfa bwabantu! Iyo bigishijwe bibwira ko ari abanyabwenge, maze ntibumvire inama y’Imana, kuko babishyira ku ruhande, batekereza ko biyizi ubwabo, kubera iyo mpamvu, ubwenge bwabo ni ubusazi kandi ntibubafitiye akamaro. Kandi bazarimburwa.

29 Ariko kwigishwa ni byiza iyo bumvira inama z’Imana.

30 Ariko baragowe abakire, bakize ku bintu by’isi. Kuko kubera ko ari abakire basuzugura umukene, kandi bagatoteza abicisha bugufi, kandi imitima yabo iri ku butunzi bwabo; niyo mpamvu, ubutunzi bwabo ari imana yabo. Kandi dore, ubutunzi bwabo buzashirana nabo.

31 Kandi biragowe ibipfamatwi bitazumva; kuko bizarimbuka.

32 Ziragowe impumyi zitazabona; kuko zizarimbuka nazo.

33 Baragowe abadakebwe ku mutima, kuko ubumenyi bw’ubukozi bw’ibibi bwabo buzabakubita ku munsi wa nyuma.

34 Aragowe umubeshyi, kuko azajugunywa hasi ikuzimu.

35 Aragowe umwicanyi wica nkana, kuko azapfa.

36 Baragowe abakora ubusambanyi, kuko bazajugunywa hasi ikuzimu.

37 Koko, baragowe abaramya ibigirwamana, kuko sekibi wa za sekibi zose yishimira muri bo.

38 Kandi, amaherezo, baragowe abo bose bapfira bose mu byaha byabo; kuko bazagaruka ku Mana, babone mu maso yayo, maze bahame mu byaha byabo.

39 Mbega, bavandimwe banjye bakundwa, mwibuke uko bitera ubwoba gutatira iyo Mana Ntagatifu, ndetse n’uko bitera ubwoba kwiyegurira uburyarya bw’uwo uturiganya. Mwibuke, kugengwa n’umubiri ni urupfu, naho kugengwa na roho ni ubuzima buhoraho.

40 O, bavandimwe banjye bakundwa, mutege ugutwi amagambo yanjye. Mwibuke ububasha bwa Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli. Ntimuvuge ko nabavuzeho ibintu bikomeye; kuko nimubivuga, muzatuka ukuri; kuko navuze amagambo y’Umuremyi wanyu. Nzi ko amagambo y’ukuri aba akomeye ku banduye bose; ariko abakiranutsi ntibayatinya, kuko bakunda ukuri kandi ntibanyeganyezwa.

41 O none, bavandimwe banjye bakundwa, nimusange Nyagasani, Mutagatifu Rukumbi. Mwibuke ko inzira ze zikiranutse. Dore, inzira y’umuntu irafunganye, ariko irarambitse igororotse imbere ye, kandi umurinzi w’irembo ni Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; kandi nta mugaragu ahakoresha; kandi nta yindi nzira uretse mu irembo kuko adashobora kubeshywa, kuko Nyagasani Imana ariryo zina rye.

42 Kandi uzakomanga, azakingurirwa; n’umunyabwenge, n’uwigishijwe, n’abo b’abakire, bishongora kubera ubumenyi bwabo, n’ubwenge bwabo, n’ubukire bwabo—koko, abo nibo asuzugura; kandi keretse nibareka ibi bintu, maze bakifata nk’injiji imbere y’Imana, kandi bakicisha bugufi mu kwiyoroshya, naho ubundi ntazabakingurira.

43 Ariko ibintu by’umunyabwenge n’ushishoza bizabahishwa iteka ryose—koko, ibyo byishimo byateguriwe abera.

44 Mwebwe, bavandimwe banjye bakundwa, mwibuke amagambo yanjye. Dore, niyambuye imyambaro yanjye, kandi nyikunkumuriye imbere yanyu; nsenga Imana y’agakiza kanjye ngo indebeshe amaso areba byose; kubera iyo mpamvu, muzamenye ku munsi wa nyuma, ubwo abantu bose bazacirwa imanza z’ibikorwa byabo, ko Imana ya Isirayeli yambereye umugabo ko nakunkumuye ubukozi bw’ibi bwanyu kuri roho yanjye, kandi ko mpagaze nemye imbere yayo, kandi nkarabye amaraso yanyu.

45 Mwebwe, bavandimwe banjye bakundwa, nimutere umugongo ibyaha byanyu; nimwiyambure iminyururu y’ushaka kubaboha; nimusange iyo Mana ari yo rutare rw’agakiza kanyu.

46 Nimutegure roho zanyu kuri uwo munsi w’ikuzo ubwo ubutabera buzahabwa abakiranutsi, ndetse umunsi w’urubanza, kugira ngo mutazatitizwa n’ubwoba bukabije; kugira ngo mutazibuka inkomanga yanyu mu butungane, maze mugahatirwa kurangurura muti: Ntagatifu, ntagatifu, ni imanza zawe, woweNyagasani Mana Ishoborabyose—ariko nzi inkomanga yanjye; narengereye itegeko ryawe, kandi ibicumuro byanjye ni ibyanjye; kandi sekibi yaranyibasiye, ngo mbe umunyago w’umubabaro we uteye ubwoba.

47 Ariko dore, bavandimwe banjye, ni ngombwa se ko mbakangurira ku kuri guteye ubwoba kw’ibi bintu? Nagaragura se roho zanyu niba imitima yanyu ikeye? Naberurira se nkurikije amanyakuri y’ukuri niba mwariyambuye icyaha?

48 Dore, iyo muba mwari abatagatifu nababwira iby’ubutagatifu; ariko nk’uko mutari abatagatifu, kandi mukandeba nk’umwigisha, ni ngomba ko mbigisha inkurikizi z’icyaha.

49 Dore, roho yanjye izira icyaha, n’umutima wanjye ukishimira ubukiranutsi; kandi nzasingiza izina ritagatifu ry’Imana yanjye.

50 Nimuze, bavandimwe banjye, buri wese ufite inyota, nimuze ku mazi; kandi udafite feza, naze agure kandi arye; koko, naze agure vino n’amata nta feza kandi nta kiguzi.

51 Kubera iyo mpamvu, ntimugatange feza ku kidafite agaciro, cyangwa umurimo wanyu ku kitabanyura. Nimugire umwete wo kunyumva, kandi mwibuke amagambo navuze; nuko musange Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, maze mwijute ibitangirika, kandi ntibibore, kandi mureke roho yanyu yishimire ibinure.

52 Dore, bavandimwe banjye bakundwa, mwibuke amagambo y’Imana yanyu; muyisenge ubudahwema ku munsi, kandi muhe amashimwe izina ryayo ritagatifu nijoro. Mureke imitima yanyu inezerwe.

53 Kandi mubone uko ibihango bikomeye bya Nyagasani, n’uko ukwimanura hasi kwe ku bana b’abantu gukomeye; kandi kubera ugukomera kwe, n’inema ye n’imbabazi, yadusezeranyije ko urubyaro rwacu rutazarimbuka burundu, bijyanye n’umubiri, ahubwo ko azabarinda; maze mu bisekuruza bizaza bakazahinduka ishami rikiranutse mu nzu ya Isirayeli.

54 None ubu, bavandimwe banjye, nifuzaga kubabwira ibiruseho; ariko ejo nzabatangariza asigaye mu magambo yanjye. Amena.