Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 4


Igice cya 4

Lehi agira inama kandi agaha umugisha abamukomokaho—Arapfa kandi arahambwa—Nefi anezererwa mu bwiza bw’Imana—Nefi ashyira ibyiringiro bye muri Nyagasani. Ahagana 588–570 M.K.

1 Kandi ubu, njyewe, Nefi, ndavuga ibyerekeye ubuhanuzi data yavuzeho, bwerekeye Yozefu, wari warajyanywe muri Egiputa.

2 Kuko dore, yahanuye mu by’ukuri ibyerekeye urubyaro rwe rwose. Kandi ubuhanuzi yanditse, nta bwinshi buburuta. Kandi yahanuye ibitwerekeyeho, n’ibisekuruza byacu by’ibihe bizaza; kandi byanditswe ku bisate by’umuringa.

3 Kubera iyo mpamvu, nyuma y’uko data yari amaze kuvuga ibyerekeye ubuhanuzi bwa Yozefu, yahamagaye abana ba Lamani, abahungu be, n’abakobwa be, arababwira ati: Dore, bahungu banjye, n’abakobwa banjye, mukaba abahungu n’abakobwa b’imfura yanjye, nifuzaga ko mwatega ugutwi amagambo yanjye.

4 Kuko Nyagasani Imana yavuze ati: Uko muzubahiriza amategeko yanjye muzatunganirwa mu gihugu; kandi uko mutazubahiriza amategeko yanjye muzacibwa imbere yanjye.

5 Ariko dore, bahungu banjye n’abakobwa banjye, sinamanuka mu mva yanjye ntabasigiye umugisha; kuko dore, nzi ko nimurerwa mu nzira mugomba kunyuramo mutazayivamo.

6 Kubera iyo mpamvu, niba muvumwe, dore, mbasigiye umugisha wanjye, kugira ngo umuvumo ubavanweho maze ushyirwe ku mitwe y’ababyeyi banyu.

7 Kubera iyo mpamvu, kubera umugisha wanjye Nyagasani Imana ntazemera ko muzatikira; niyo mpamvu, azababera umunyembabazi n’urubyaro rwanyu iteka ryose.

8 Kandi habayeho ko nyuma y’uko data yari amaze kuvugana n’abahungu n’abakobwa ba Lamani, yatumyeho abahungu n’abakobwa ba Lemuweli ngo bazanwe imbere ye.

9 Nuko ababwira, avuga ati: Dore bahungu banjye n’abakobwa banjye, mukaba abahungu n’abakobwa b’ubuheta bwanjye; dore, mbasigiye umugisha umwe n’uwo nsigiye abahungu n’abakobwa ba Lamani; kubera iyo mpamvu, ntimuzarimburwa burundu; ahubwo amaherezo urubyaro rwanyu ruzahabwa umugisha.

10 Kandi habayeho ko ubwo data yari amaze kubabwira, dore, yabwiye abahungu ba Ishimayeli, koko, kandi ndetse urugo rwe rwose.

11 Nuko nyuma y’uko yari amaze kubabwira, yabwiye Samu, avuga ati: Urahirwa, n’urubyaro rwawe; kuko uzaragwa igihugu kimwe n’umuvandimwe wawe Nefi. Kandi urubyaro rwawe ruzabaranwa n’urwe; kandi uzaba ndetse nk’umuvandimwe wawe, n’urubyaro rwawe rube nk’urubyaro rwe; kandi uzahirwa mu minsi yawe yose.

12 Kandi habayeho ko nyuma y’uko data, Lehi, yari amaze kubwira urugo rwe rwose, akurikije ibyiyumviro by’umutima we na Roho wa Nyagasani wari muri we, yarashaje. Nuko habayeho ko yapfuye, maze arahambwa.

13 Kandi habayeho ko nta minsi myinshi nyuma y’urupfu rwe, Lamani na Lemuweli n’abahungu ba Ishimayeli barandakariye kubera imiburo ya Nyagasani.

14 Kuko njyewe, Nefi, nahatiwe kubabwira, hakurikijwe ijambo rye; kuko nari narababwiye ibintu byinshi, ndetse na data, mbere y’urupfu rwe; ibyinshi by’ibyavuzwe byanditswe ku bindi bisate byanjye; kuko ibice binini by’amateka byanditswe ku bindi bisate.

15 Kandi kuri ibi nanditseho ibintu bya roho yanjye kandi ibyinshi by’ibyanditswe bitagatifu byaharagaswe ku bisate by’umuringa. Kuko roho yanjye inenezwa n’ibyanditswe bitagatifu, kandi umutima wanjye ukabitekerezaho byimbitse, maze ukabyandika kubera inyingisho n’inyungu by’abana banjye.

16 Dore, roho yanjye inezezwa n’ibintu bya Nyagasani; kandi umutima wanjye utekereza byimbitse ubudahwema ku bintu nabonye kandi numvise.

17 Icyakora, uretse ubwiza bukomeye bwa Nyagasani, mu kunyereka imirimo ye ikomeye kandi itangaje, umutima wanjye uraboroga: Mbega umutindi ndiwe! Koko, umutima wanjye urashavuye kubera umubiri wanjye; roho yanjye irababaye kubera ubukozi bw’ibibi bwanjye.

18 Ndagoswe, kubera ibishuko n’ibyaha bimpfukirana mu buryo bworoshye.

19 Kandi iyo nifuje kunezerwa, umutima wanjye uraniha kubera ibyaha byanjye; icyakora, nzi uwo niringiye.

20 Imana yanjye yambereye inkingi; yaranyoboye mu makuba yanjye mu gasi; kandi yarandinze mu mazi maremare.

21 Yanyujuje urukundo rwayo, ndetse rugurumana mu mubiri wanjye.

22 Yakojeje isoni abanzi banjye, ituma bahinda umushyitsi imbere yanjye.

23 Dore, yumvise ugutakamba kwanjye ku manywa, kandi yampaye ubumenyi mu mayerekwa nijoro.

24 Kandi ku manywa nashize amanga mu isengesho rikomeye imbere yayo; koko, ijwi ryanjye nararizamuye mu ijuru; maze abamarayika baramanuka kandi barampumuriza.

25 Kandi ku mababa ya Roho we umubiri wanjye wajyanywe kure hejuru y’imisozi miremire bikabije. Kandi amaso yanjye yabonye ibintu bikomeye, koko, ndetse bikomeye cyane ku muntu; kubera iyo mpamvu, nabujijwe kuzabyandika.

26 O bityo, niba narabonye ibintu bikomeye, niba Nyagasani mu kwimanura hasi mu bana b’abantu yaragendereye abantu n’imbabazi nyinshi, kuki umutima wanjye warira na roho yanjye igahera mu kibaya cy’agahinda, kandi umubiri wanjye ugatentebuka, n’intege zanjye zigacogora, kubera amakuba yanjye?

27 Kandi kuki nakwiyegurira icyaha, kubera umubiri wanjye? Koko, kuki naha icyuho ibishuko, kugira ngo umubisha agire umwanya mu mutima wanjye ngo ahungabanye amahoro yanjye kandi ababaze roho yanjye? Kuki ndakaye kubera umwanzi wanjye?

28 Kanguka, roho yanjye! Ntiwongere kugondwa n’icyaha. Nezerwa, O mutima wanjye, kandi ntuhe icyuho umwanzi wanjye.

29 Ntiwongere kurakara kubera abanzi banjye. Ntucogoze intege zanjye kubera amakuba yanjye.

30 Nezerwa, O mutima wanjye, kandi utakambire Nyagasani, maze uvuge uti: O Nyagasani, nzagusingiza iteka ryose; koko, roho yanjye izanezererwa muri wowe, Mana yanjye, n’urutare rw’agakiza kanjye.

31 O Nyagasani, mbese uzacungura roho yanjye? Mbese uzangobotora mu maboko y’abanzi banjye? Mbese uzantera kwishisha nsatiriwe n’icyaha?

32 Amarembo y’ikuzimu ahora afunze imbere yanjye, kubera ko umutima wanjye umenetse kandi roho yanjye ishengutse! O Nyagasani, ntuzakinge amarembo y’ubukiranutsi bwawe imbere yanjye, kugira ngo ngendere mu nzira yo mu kibaya giciye bugufi, kugira ngo nitonde munzira itunganye!

33 O Nyagasani, uzamfubike mu igishura cy’ubukiranutsi bwawe! O Nyagasani, uzancire icyanzu imbere y’abanzi banjye! Uzancire inzira igororotse imbere yanjye! Ntuzashyire igisitaza mu nzira yanjye—ahubwo uzantunganyirize inzira yanjye imbere yawe, kandi ntuzazitire inzira yanjye, ahubwo inzira z’umwanzi wanjye.

34 O Nyagasani, narakwiringiye, kandi nzakwiringira iteka ryose. Sinzashyira ibyiringiro byanjye mu kuboko k’umuntu; kuko nzi ko havumwe ushyira ibyiringiro bye mu kuboko k’umuntu. Koko, havumwe ushyira ibyiringiro bye mu muntu cyangwa akishima amaboko ye.

35 Koko, nzi ko Imana izahera ubuntu uyisabye. Koko, Imana yanjye izampa, niba ntasabye nabi; niyo mpamvu nzakurangururira ijwi ryanjye; koko, nzagutakambira, Mana yanjye, rutare rw’ubukiranutsi bwanjye. Dore, ijwi ryanjye rizakuzamukiraho iteka ryose, rutare rwanjye n’Imana yanjye ihoraho. Amena.