Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 29


Igice cya 29

Abanyamahanga benshi bazanga Igitabo cya Morumoni—Bazavuga bati: Nta yindi Bibiliya dukeneye—Nyagasani avugisha amahanga menshi—Azacira urubanza isi akurikije ibitabo bizandikwa. Ahagana 559–545 M.K.

1 Ariko dore, hazabaho benshi—kuri uwo munsi ubwo nzakomeza gukora umurimo utangaje muri bo, kugira ngo nshobore kwibuka ibihango byanjye nagiranye n’abana b’abantu, kugira ngo nongere nibuke ubwa kabiri kugarura abantu banjye, aribo abo mu nzu ya Isirayeli;

2 Ndetse, kugira ngo nshobore kwibuka amasezerano nagiranye na we, Nefi, ndetse na so, kugira ngo nzibuke urubyaro rwawe; no kugira ngo amagambo y’urubyaro rwawe azaturuka mu kanwa kanjye agere ku rubyaro rwawe; kandi amagambo yanjye azavugiriza agere ku mpera z’isi, nk’ibendera ry’abantu banjye, aribo bo mu nzu ya Isirayeli;

3 Kandi kubera ko amagambo yanjye azavugiriza—abenshi mu Banyamahanga bazavuga bati: Bibiliya! Bibiliya! Dufite Bibiliya, kandi ntihashobora kubaho indi Bibiliya.

4 Ariko uko niko Nyagasani Imana avuga: Mwa bapfapfa mwe, bazagira Bibiliya; kandi izaturuka mu Bayuda, abantu banjye ba kera b’igihango. None se bashimira Abayuda bate kubwa Bibiliya bahabwa na bo? Koko, ese Abanyamahanga bagamije iki? Bibuka se ingorane, n’imirimo, n’imibabaro y’Abayuda, n’umwete bangirira, wo kuzanira Abanyamahanga agakiza?

5 Mwa Banyamahanga mwe, mbese mwibuka Abayuda, abantu banjye ba kera b’igihango? Oya; ahubwo mwarabatutse, kandi mwarabanze, kandi ntimwashatse kubagarura. Ariko dore, nzagarura ibi bintu byose ku mitwe yanyu bwite; kuko njyewe Nyagasani ntibagiwe abantu banjye.

6 Mwa bapfapfa mwe, muravuga muti: Bibiliya, dufite Bibiliya, none ntidukeneye indi Bibiliya. Mwaba mwarabonye Bibiliya mutayihawe n’Abayuda?

7 Ntimuzi se ko hariho amahanga menshi arenze rimwe? Ntimuzi se ko njyewe, Nyagasani Imana yanyu, naremye abantu bose, kandi ko nibuka abari mu birwa by’inyanjya; kandi ko ntegeka mu ijuru hejuru no mu isi hasi; kandi nzaniye ijambo ryanjye abana b’abantu, koko, ndetse n’amahanga yose yo ku isi?

8 Kubera iyo mpamvu muritotomba, kubera ko muzakira ibiruseho by’ijambo ryanjye? Ntimuzi se ko ubuhamya bw’amahanga abiri ari ikimenyetso ko ndi Imana, ko nibuka ihanga rimwe kimwe n’irindi? Kubera iyo mpamvu, mbwira amagambo amwe ihanga rimwe kimwe n’irindi. Kandi igihe amahanga abiri azahuza ubuhamya bw’amahanga abiri nabwo buzahuzwa.

9 Kandi nkora ibi kugira ngo ngaragarize benshi ko ndi umwe ejo hashize, none, n’iteka ryose; kandi ko mvuga amagambo yanjye bijyanyen’ugushaka kwanjye bwite. Kandi kubera ko navuze ijambo rimwe ntimugomba gutekereza ko ntashobora kuvuga irindi; kuko umurimo wanjye utari warangira; nta nubwo uzarangira kugera ku iherezo ry’umuntu, cyangwa uhereye icyo gihe n’iteka ryose.

10 Kubw’iyo mpamvu, kubera ko mufite Bibiliya ntimugomba gutekereza ko irimo amagambo yanjye yose; nta nubwo mugomba gutereza ko ntategetse ko ibiruseho byandikwa.

11 Kuko ntegeka abantu bose, haba mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyaruguru, no mu majyepfo, no mu birwa by’inyanja, kugira ngo bazabandikire amagambo mbabwira; kuko mpereye ku bitabo bizandikwa nzacira urubanza isi, buri muntu rujyanye n’imirimo ye, bijyanye n’ibyanditswe.

12 Kuko dore, nzavugana n’Abayuda kandi bazabyandika; ndetse nzavugana n’Abanefi kandi bazabyandika; ndetse nzavugisha n’indi miryango y’inzu ya Isirayeli, nayoboye, kandi bazandika; ndetse nzavugisha amahanga yose y’isi kandi bazabyandika.

13 Nuko bizabaho ko Abayuda bazabona amagambo y’Abanefi, n’Abanefi bazabona amagambo y’Abayuda; kandi Abanefi n’Abayuda bazabona amagambo y’imiryango yazimiye ya Isirayeli; kandi imiryango yazimiye ya Isirayeli izabona amagambo y’Abanefi n’Abayuda.

14 Kandi bizabaho ko abantu banjye, aribo bo mu nzu ya Isirayeli, bazakoranyirizwa iwabo mu bihugu bari batunze; kandi ijambo ryanjye naryo rizahurizwa muri rimwe. Maze nzabereke abarwanya ijambo ryanjye n’abantu banjye, aribo bo mu nzu ya Isirayeli, ko ndi Imana, kandi ko nagiranye igihango na Aburahamu ko nzibuka urubyaro rwe iteka ryose.