Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 28


Igice cya 28

Amatorero y’ibinyoma menshi azubakwa mu minsi ya nyuma—Bazigisha inyigisho z’ibinyoma, zidafite umumaro, n’izo ubupfafa—Ubuyobe buzagwira kubera abigishabinyoma—Sekibi azatera ubwoba mu mitima y’abantu—Azigisha inyigisho z’ibinyoma z’uburyo bwose. Ahagana 559–545 M.K.

1 None ubu, dore, bavandimwe banjye, nababwiye, nk’uko Roho yabimpatiye; niyo mpamvu, nzi ko bigomba kuzabaho nta kabuza.

2 Nuko ibintu bizandikwa mu gitabo bizaba iby’agaciro gakomeye ku bana b’abantu, kandi by’umwihariko ku rubyaro rwacu, arirwo gisigisigi cy’inzu ya Isirayeli.

3 Kuko hazabaho kuri uwo munsi ko amatorero yubatswe, kandi atari kuri Nyagasani, rimwe rizabwira irindi riti: Dore, njyewe, ndi uwa Nyagasani; n’abandi bakavuga bati: Njyewe, ndi uwa Nyagasani; kandi uko niko buri wese wubatse amatorero azavuga, nyamara atari kuri Nyagasani—

4 Kandi bazajya impaka; n’abatambyi babo bazajya impaka, kandi bazigishisha ubumenyi bwabo, maze bahakane Roho Mutagatifu, ubaha ibyo bavuga.

5 Kandi bahakana ububasha bw’Imana, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; maze bakabwira abantu bati: Nimutwumve, maze mwumve itegeko ryacu; kuko dore nta Mana iriho uyu munsi, kuko Nyagasani n’Umucunguzi yakoze umurimo we, kandi yahaye ububasha bwe abantu;

6 Dore, nimwumve itegeko ryanjye; nibazavuga ko hariho igitangaza cyakozwe n’ukuboko kwa Nyagasani, ntimuzabyemere; kuko uyu munsi nta Mana y’ibitangaza ihari; yarangije gukora umurimo wayo.

7 Koko, kandi hazabaho benshi bazavuga bati: Murye, munywe, kandi munezerwe, kuko ejo tuzapfa; kandi bizatugendekera neza.

8 Kandi hazabaho na none benshi bazavuga bati: Murye, munywe, kandi munezerwe, ariko, mutinye Imana—izabatsindishiriza nimukora icyaha gito; koko, nimubeshya gato, mugafatirana umuntu kubera amagambo ye, mugacukurira umwobo umuturanyi; nta kibi kiri muri ibi byose; kandi mukore ibi bintu, kuko ejo tuzapfa; kandi niba hari icyo dushinjwa, Imana izadukubita inkoni nkeya, maze hanyuma tuzakirizwe mu bwami bw’Imana.

9 Koko, kandi hazabaho benshi bazigisha muri ubu buryo, inyigisho z’ibinyoma kandi zitagira akamaro n’izo ubupfapfa, kandi bazihimbaza mu mitima yabo, kandi bazashakisha guhisha Imana inama zabo; maze imirimo yabo izabere ahijimye.

10 Kandi amaraso y’abatagatifu azatakira mu butaka abashinja.

11 Koko, bose barayobye; kandi barangiritse.

12 Kubera ubwibone, kandi kubera abigishabinyoma, n’inyingisho z’ibinyoma, amatorero yabo yarangiritse, kandi amatorero yabo yashyizwe hejuru; kubera ubwibone barihimbaza.

13 Biba abakene kubera insengero zabo nziza; biba abakene kubera imyambaro yabo myiza; kandi batoteza abagwaneza n’abakene mu mitima, kubera ko mu bwibone bwabo bihimbaza.

14 Bashinga amajosi kandi bakagamika imitwe; koko, kandi kubera ubwibone, n’ubugome, n’amahano, n’ubusambanyi, bose baratannye uretse bakeya, aribo bayoboke bicisha bugufi ba Kristo; nyamara, babwirijwe, ko inshuro nyinshi bayoba kubera ko bigishijwe kubw’amategeko y’abantu.

15 O banyabwenge, n’abigishijwe, n’abakire, bihimbaza mu mitima yabo, n’abigisha bose inyigisho z’ibinyoma, n’abakora ubusambanyi bose, kandi bakagoreka inzira ikwiriye ya Nyagasani, baragowe, baragowe, baragowe niko avuga Nyagasani Imana Ishoborabyose, kuko bazajugunywa hasi ikuzimu!

16 Baragowe abatera umugongo umunyakuri nk’ ikintu kitagira umumaro kandi bagatuka icyiza, nuko bakavuga ko nta gaciro gifite! Kuko umunsi uzaza ubwo Nyagasani Imana azagenderera bwangu abaturage b’isi; kandi kuri uwo munsi abahiye mu bukozi bw’ibibi bazarimbuka.

17 Ariko dore, abaturage b’isi nibihana ubugome bwabo n’amahano ntibazarimburwa, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

18 Ariko dore, rya torero rikomeye kandi rizira, maraya w’isi yose, rigomba guhanukira ku isi, maze ukugwa kwaryo kuzaba gukomeye cyane.

19 Kuko ubwami bwa sekibi bugomba kunyeganyega, kandi ababurimo bagomba gukangurirwa kwihana, cyangwa sekibi akazabafatisha iminyururu ye y’iteka ryose, nuko bagakongerezwa uburakari, maze bakarimbuka;

20 Kuko dore, kuri uwo munsi azatera ubwoba mu mitima y’abana b’abantu, maze abakongezemo uburakari burwanya icyiza.

21 Nuko abandi azabaha amahoro, kandi abashukashukishe umutekano w’umubiri, kugira ngo bazavuge bati: Byose ni byiza muri Siyoni; koko, Siyoni iratunganiwe, byose ni byiza—Nuko bityo sekibi abeshye roho zabo, maze abyitondeye aziyobereze ikuzimu.

22 Kandi dore, abandi azababeshyabeshya, nuko ababwire ko nta kuzimu kubaho, maze ababwire ati: Ntabwo ndi sekibi, kuko ntayo ibaho—nuko bityo abongorere mu matwi yabo, kugeza abafatishije iminyururu ye iteye ubwoba, aho ukwigobotora kutashoboka.

23 Koko, bafashwe n’urupfu, n’ukuzimu; n’urupfu, n’ukuzimu, na sekibi, kandi bose abahafatiwe, bagomba guhagarara imbere y’intebe y’Imana, maze bagacirwa urubanza hakurikijwe imirimo yabo, aho bazava bagomba kujya ahantu bateguriwe, ndetse ikiyaga cy’umuriro n’amazuku, aribyo mubabaro udashira.

24 Ni cyo gituma, aragowe uwadamaraye muri Siyoni!

25 Aragowe utangaza ati: Byose ni byiza!

26 Koko, aragowe uzumvira amategeko y’abantu, maze agahakana ububasha bw’Imana, n’impano ya Roho Mutagatifu!

27 Koko, aragowe uvuga ati: Twarakiriye, none nta bindi dukeneye!

28 Kandi ndangiza, baragowe abahinda umushyitsi, kandi bakarakazwa n’ukuri kw’Imana! Kuko dore, uwubatswe ku rutare akwakirana ibyishimo; naho uwubatswe ku rufatiro rw’umusenyi ahinda umushyitsi ngo hato atagwa.

29 Aragowe uzavuga ati: Twakiriye ijambo ry’Imana, none nta bindi by’ijambo ry’Imana dukeneye, kuko dufite irihagije!

30 Kuko dore, niko Nyagasani Imana avuga: Nzaha abana b’abantu umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko, hano bikeya na hariya bikeya; kandi hahirwa abazumva amategeko yanjye, kandi bagatega ugutwi inama yanjye, kuko baziga ubushishozi; kuko uwakiriye nzamuha ibiruseho; kandi abazavuga bati: Dufite ibihagije, bazamburwa ndetse n’ibyo bari bafite.

31 Havumwe ushyira amizero ye mu muntu, cyangwa akagira umubiri intwaro ye, cyangwa akazumvira amategeko y’abantu, keretse amategeko yabo atanzwe n’ububasha bwa Roho Mutagatifu.

32 Hagowe Abanyamahanga, niko avuga Nyagasani Imana Nyiringabo! Kuko nubwo nzabaramburira ukuboko kwanjye umunsi ku munsi, bazampakana; nyamara, nzabagirira imbabazi, niko Nyagasani Imana avuga, nibazihana kandi bakansanga; kuko ukuboko kwanjye kurambuye igihe cyose, niko Nyagasani Imana Nyiringabo avuga.