Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 26


Igice cya 26

Kristo azigisha Abanefi—Nefi abona mbere ukurimbuka kw’abantu be—Bazavugira mu mukungugu—Abanyamahanga bazubaka amatorero y’ibinyoma n’udutsiko tw’ibanga—Nyagasani abuza abantu gukoresha ubutambyi bw’indonke. Ahagana 559–545 M.K.

1 Nuko nyuma y’uko Kristo azahaguruka mu bapfuye azabiyereka, bana banjye, namwe bavandimwe banjye bakundwa; n’amagambo azababwira azaba itegeko muzakora.

2 Kuko dore, ndababwira ko nabonye ko ibisekuruza byinshi bizahita, kandi hazabaho intambara zikomeye n’amakimbirane mu bantu banjye.

3 Kandi nyuma y’uko Mesiya azaza hazabaho ibimenyetso bizahabwa abantu banjye by’ivuka rye, ndetse n’iby’urupfu rwe n’izuka; kandi uwo munsi uzaba ukomeye kandi uteye ubwoba ku bagome, kuko bazarimbuka; kandi bazarimbuka kubera ko bavumye abahanuzi, n’abera, kandi babateye amabuye, baranabica; niyo mpamvu ugutakamba kw’amaraso y’abera kuzazamuka kugasanga Imana kuvuye mu butaka.

4 Kubera iyo mpamvu, abibone bose, n’abakoresha ubugome, uwo umunsi uje uzabatwika, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, kuko bazaba nk’igikenyeri.

5 Kandi abica abahanuzi, n’abera, indiba z’isi zizabamira, niko Nyagasani Nyiringabo avuga; kandi imisozi izabatwikira, na serwakira zibajyane kure, n’inyubako zizabagwa hejuru nuko zibacagaguremo uduce maze zibasyemo ifu.

6 Kandi bazagendererwa n’inkuba, n’imirabyo, n’imishyitsi, n’uburyo bwose bw’ukurimbuka, kuko umuriro w’uburakari wa Nyagasani uzabakongezwaho, kandi bazaba nk’igikenyeri, kandi umunsi uje uzabakongora, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

7 Mbega ububabare, n’igishyika cya roho yanjye kubw’ugutakaza abantu banjye bishwe! Kuko njyewe, Nefi, narabibonye, kandi byari binkongoreye imbere ya Nyagasani; ariko ngomba gutakambira Imana yanjye nti: Inzira zawe ni intabera.

8 Ariko dore, abakiranutsi bumvira amagambo y’abahanuzi, kandi ntibayasenye, ahubwo bakareba imbere kuri Kristo bashikamye kubw’ ibimenyetso byatanzwe, batitaye ku itotezwa ryose—dore, nibo batazarimbuka.

9 Ahubwo Umwana w’Ubukiranutsi azababonekera; kandi azabakiza, nuko bazagire amahoro muri we, kugeza ibisekuruza bitatu bihise, kandi benshi bo mu gisekuruza cya kane bazaba bamaze gupfira mu bukiranutsi.

10 Kandi ubwo ibi bintu bizaba bimaze guhita ukurimbuka kwihuta kuzaza ku bantu banjye; kuko, ntitaye ku mibabaro ya roho yanjye, narakubonye; kubera iyo mpamvu, nzi ko kuzabaho; kandi barahongerera ubusa; kuko, kubw’ igihembo cy’ubwibone bwabo n’ubupfapfa bwabo bazasarura ukurimbuka; kuko kubera ko batsinzwe n’umubi kandi bagahitamo imirimo y’umwijima kuruta umucyo, nicyo gituma bagomba kujya hasi ikuzimu.

11 Kuko Roho wa Nyagasani ntazahora ahendahenda umuntu. Kandi ubwo Roho azareka guhendahenda umuntu ubwo hazaza ukurimbuka kwihuse, kandi ibi bibabaza roho yanjye.

12 Kandi nk’uko navugaga ibyerekeye ukwemeza Abayuda, ko Yesu ari Kristo ubwe, byabaye ngombwa ko Abanyamahanga nabo bemezwa ko Yesu ari Kristo, Imana Ihoraho;

13 Kandi ko yiyereka ubwe abamwemera bose, kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu; koko, kuri buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu, akora ibitanganza bikomeye, ibimenyetso, n’ibitangaje, mu bana b’abantu akurikije ukwizera kwabo.

14 Ariko dore, ndabahanurira ibyerekeye iminsi ya nyuma; ibyerekeye iminsi ubwo Nyagasani Imana azazana ibi bintu ku bana b’abantu.

15 Nyuma y’uko urubyaro rwanjye n’urubyaro rw’abavandimwe banjye ruzaba rwarahwekerereye mu ukutemera, kandi barakubiswe n’Abanyamahanga; koko, nyuma y’uko Nyagasani Imana azaba yarashyizeho inkambi hirya no hino, kandi yarabagotesheje ibirundo by’itaka, yaranabazamuriyeho ibihome; na nyuma y’uko bazaba baramanuwe hasi mu mukungugu, ndetse batakiriho, ariko amagambo y’umukiranutsi azandikwa, n’amasengesho y’indahemuka azumvikana, kandi abahwekereye bose mu kutizera ntibazibagirana.

16 Kuko abazarimbuka bazababwirira mu gitaka, n’amagambo yabo azaba aturuka hasi mu mukungugu, n’ijwi ryabo rizaba nk’iryo ufite umuzimu; kuko Nyagasani Imana azamuha ububasha, kugira ngo abongorere ibiberekeyeho, ndetse nkaho ari hejuru y’igitaka; n’amagambo yabo azongorerera mu mukungugu.

17 Kuko Nyagasani Imana avuga atya: Bazandika ibintu bizakorerwa muri bo, kandi bizandikwa maze bifungirwe mu gitabo, kandi abahwekerereye mu ukutemera ntibazabibona, kuko bashaka kurimbura ibintu by’Imana.

18 Kubera iyo mpamvu, nk’uko abarimbuwe barimbuwe bwangu; n’imbaga y’ababo bateye ubwoba izamera nk’umurama utumuka—koko, Nyagasani Imana avuga ati: bizaba mu gihe gitoya, ako kanya—

19 Kandi hazabaho, ko abahwekerereye mu kutemera bazakubitwa n’ukuboko kw’Abanyamahanga.

20 Nuko Abanyamahanga bashyirwe hejuru mu bwibone mu maso yabo, maze basitare, kubera ugukomera kw’ibisitaza byayo, kubw’uko bubatse amatorero menshi; nyamara, bashyize hasi ububasha n’ibitangaza by’Imana, kandi bihimbariza ubwenge bwabo n’inyingisho yabo bwite, kugira ngo babone indonke kandi basye isura y’umukene.

21 Kandi hariho amatorero menshi yubatswe akurura ukwifuza, n’intonganya, n’uburyarya.

22 Ndetse hariho n’udutsiko tw’ibanga, ndetse nko mu bihe bya kera, tujyanye n’udutsiko tw’umubi, kuko ari we washinze ibi bintu byose; koko, uwashinze ubwicanyi, n’imirimo y’umwijima; koko, kandi abakururisha ijosi umugozi w’umugwegwe, kugeza aho abazirikishije imigozi ye ikomeye ubuziraherezo.

23 Kuko dore, bavandimwe banjye bakundwa, ndababwira ko Nyagasani Imana adakorera mu mwijima.

24 Ntacyo atakora kitari kubw’ inyungu y’isi; kuko akunda isi, ndetse kugeza aho arambitse hasi ubuzima bwe bwite kugira ngo ashobore kwiyegereza abantu bose. Kubera iyo mpamvu, nta n’umwe abuza gufata ku gakiza ke.

25 Dore, ese hari abo akanga, avuga ati: Nimumveho? Dore, ndababwira, Ntawe; ahubwo aravuga ati: Nimunsange mwebwe mpera zose z’isi, mugure amata n’ubuki, nta feza nta n’ikiguzi.

26 Dore, mbese hari abo yategetse ko bava mu isinagogi, cyangwa mu mazu baramirizamo? Dore, ndababwira, Ntawe.

27 Mbese hari abo yategetse ko batafata ku gakiza ke? Dore, ndababwira, Ntawe; ahubwo yagatangiye ubuntu ku bantu bose; kandi yategetse abantu be ko bagomba kwemeza abantu bose kwihana.

28 Dore, haba se hari abo Nyagasani yategetse ko batafata ku bwiza bwe? Dore, ndababwira, Ntawe; ahubwo abantu bose bafite ayo mahirwe umwe nk’uwundi, kandi nta n’umwe uyabujijwe.

29 Yategetse ko nta butambyi bw’indonke buzabaho; kuko, dore, ubutambyi bw’indonke ari uko abantu bigisha kandi bishyiraho ubwabo nk’urumuri rw’isi, kugira ngo bashobore kubona indonke n’icyubahiro by’isi; ahubwo ntibashakire ibyiza Siyoni.

30 Dore, Nyagasani yabujije iki kintu; niyo mpamvu, Nyagasani Imana yatanze itegeko kugira ngo abantu bose bazagire urukundo nyakuri, urukundo nyakuri nirwo rukundo. Kandi keretse nibagira urukundo nyakuri naho ubundi ntacyo baricyo. Kubera iyo mpamvu, nibagira urukundo nyakuri ntibazatuma umukozi w’i Siyoni atikira.

31 Ahubwo umukozi w’i Siyoni azakorera Siyoni; kuko niba bakorera feza bazatikira.

32 Kandi byongeye, Nyagasani Imana yategetse ko abantu batazica; ko batazabeshya; ko bataziba; ko batazavuga izina rya Nyagasani Imana yabo mu busa; ko batazifuza; ko batazagira uburyarya; ko batazatongana; ko batazakora ubusambanyi; ko batazagira icyo bakora na kimwe muri ibi bintu; kuko uzabikora azatikira.

33 Nta na kimwe muri ubu bukozi bw’ibibi kiva kuri Nyagasani; kuko akora icyiza mu bana b’abantu; kandi ntacyo akora kitari ukwerurira abana b’abantu; kandi akabahamagarira bose kumusanga no gufata ku bwiza bwe; kandi nta n’umwe yangira kumusanga, umwirabura n’umwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore; kandi yibuka umupagani; kandi bose barasa ku Mana, haba Umuyuda n’Umunyamahanga.