Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 2


Igice cya 2

Ugucungurwa guturuka kuri Mesiya Mutagatifu—Ubwigenge bw’ugutoranya (amahitamo) ni ingenzi ku kubaho n’ugutera imbere—Adamu yaraguye kugira ngo abantu bashobore kubaho. Abantu bafite ubwigenge bwo guhitamo umudendezo n’ubuzima buhoraho. Ahagana 588–570 M.K.

1 None ubu, Yakobo, ndabwira wowe: Uri imfura yanjye yo mu minsi y’akaga kanjye mu gasi. Kandi dore, mu bwana bwawe wagowe n’imibabaro n’ishavu ryinshi, kubera amahane y’abavandimwe bawe.

2 Nyamara Yakobo, mfura yanjye yo mu gasi, uzi ubwiza bw’Imana; kandi izahindura imibabaro yawe kubw’inyungu yawe.

3 Kubera iyo mpamvu, roho yawe izahabwa umugisha, kandi uzaba mu mahoro n’umuvandimwe wawe, Nefi; kandi iminsi yawe uzayimara mu murimo w’Imana yawe. Kubera iyo mpamvu, nzi ko wacunguwe, kubera ubukiranutsi bw’Umucunguzi wawe kuko wabonye ko mu bwuzure bw’igihe agiye kuzana agakiza ku bantu.

4 Kandi wabonye mu busore bwawe ikuzo rye; kubera iyo mpamvu, uhawe umugisha ndetse kimwe n’abo azafashiriza mu mubiri; kuko Roho ari umwe, ejo hashize, none, n’iteka ryose. Kandi inzira yateguwe uhereye ku kugwa kwa muntu, kandi agakiza ni ubuntu.

5 Kandi abantu barabwirijwe bihagije kugira ngo batandukanye icyiza n’kibi. Kandi itegeko ryahawe abantu. Kandi kubw’itegeko, nta mubiri utsindishirizwa; cyangwa, kubw’itegeko abantu baraciwe. Koko, kubw’itegeko ry’umuntu, baraciwe; ndetse, kubw’itegeko rya roho bapfuye ku cyiza, kandi bahindutse imbabare ubuziraherezo.

6 Kubera iyo mpamvu, ugucungurwa kuzanwa kandi kunyuzwa muri Mesiya Mutagatifu, kuko yuzuye inema n’ukuri.

7 Dore, yitanzeho ubwe igitambo cy’icyaha, kugira ngo yubahirize ibisabwa n’itegeko, kubw’abo bose bafite umutima umenetse na roho ishengutse; kandi nta n’umwe wundi wasubirizwamo ibisabwa n’itegeko.

8 Kubera iyo mpamvu, kumenyesha ibi bintu abatuye isi ni iby’akamaro gakomeye cyane, kugira ngo bamenye ko nta mubiri ushobora gutura imbere y’Imana, keretse binyuze mu bigwi, n’imbabazi, n’inema bya Mesiya Mutagatifu, urambika ubuzima bwe hasi bijyanye n’umubiri, kandi akongera kubusubirana kubw’ububasha bwa Roho, kugira ngo hazabeho izuka ry’abapfuye, kubera ko ari we wa mbere uzazuka.

9 Kubera iyo mpamvu, ni we muganura w’Imana, kubera ko azavugira abana bose b’abantu; kandi abazamwemera bazakizwa.

10 Kandi kubera ukwinginga kubwa bose, abantu bose basanga Imana; kubera iyo mpamvu, bahagarara imbere yayo, kugira ngo bacirwe urubanza nayo bijyanye n’ukuri n’ubutagatifu buri muri yo. Kubera iyo mpamvu, ibisabwa n’itegeko Mutagatifu Rukumbi yatanze, kugira ngo hatangwe igihano cyagenwe, icyo gihano cyagenwe ’kinyuranye n’icyo ibyishimo byagenwe, kugira ngo bisubize impamvu zimpongano—

11 Kubera bigomba kubaho, ko habaho ikinyuranyo mu bintu byose. Iyo bitaba bityo, mfura yanjye yo mu gasi, ubukiranutsi ntibwari kubaho, nta bugome, nta butagatifu cyangwa ishavu, nta cyiza cyangwa ikibi. Kubera iyo mpamvu, ibintu byose bigomba kuba inyunganizi mu kintu kimwe; kubera iyo mpamvu, kiramutse kibaye umubiri umwe byaba ngombwa ko uhama upfuye, kubera ko waba udafite ubuzima cyangwa urupfu, nta kubora cyangwa kutabora, ibyishimo cyangwa agahinda gakabije, nta kumva cyangwa kutumva.

12 Kubera iyo mpamvu, byari kuba byararemewe ubusa; kubera iyo mpamvu nta mugambi wari kuba uriho ku iremwa ryabyo. Kubera iyo mpamvu, iki kintu cyagombaga kwica ubushishozi bw’Imana n’imigambi yayo ihoraho, ndetse n’ububasha, n’imbabazi, n’ubutabera bw’Imana.

13 Kandi nimuvuga ko nta tegeko ririho, muzavuga na none ko nta cyaha kiriho. Nimuvuga ko nta cyaha kiriho, muzavuga na none ko nta bukiranutsi buriho. Kandi niba nta bukiranutsi bubaho nta byishimo bibaho. Kandi niba nta bukiranutsi cyangwa ibyishimo bibaho nta gihano cyangwa ishavu bibaho. Kandi niba ibi bintu bitabaho nta Mana ibaho. Kandi niba Imana itabaho ntitubaho, nta n’isi; kuko ntihaba harabayeho iremwa ry’ibintu, nta gukora cyangwa gukoreshwa; kubera iyo mpamvu, ibintu byose biba byaravuyeho.

14 None ubu, bana banjye, ndababwira ibi bintu ku nyungu n’ubumenyi byanyu; kuko hariho Imana, kandi yaremye ibintu byose, byaba amajuru n’isi, n’ibintu byose bibirimo, byaba ibintu bikorwa n’ibintu bikoreshwa.

15 Kandi kugira ngo isoze imigambi yayo ihoraho ku mpamvu y’umuntu, nyuma y’uko yari imaze kurema ababyeyi bacu ba mbere, n’ibikoko byo mu ishyamba n’ibiguruka byo mu kirere, no muri make, ibintu byose byaremwe, byabaye ngombwa ko habamo ikibusanyo; ndetse urubuto rwabujijwe rubusana n’igiti cy’ubugingo; rumwe ruraryohera naho urundi rurasharira.

16 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani Imana yahaye umuntu guhitamo ku bwe. Kubera iyo mpamvu, umuntu ntiyari gushobora guhitamo ubwe uretse kuba yarashukashutswe n’umwe cyangwa undi.

17 Kandi, njyewe, Lehi, nkurikije ibintu nasomye, ngomba gutekereza ko umumarayika w’Imana, bijyanye n’ibyanditswe, yaguye avuye mu ijuru, kubera iyo mpamvu, yahindutse sekibi, kubera ko yifuje ikibi imbere y’Imana.

18 Kandi kubera ko yaguye avuye mu ijuru, kandi agahinduka umunyamibabaro ubuziraherezo, nawe ashakira imibabaro inyokomuntu yose. Kubera iyo mpamvu, yabwiye Eva, koko, ndetse iyo nzoka ya kera, ikaba sekibi, ikaba se w’ibinyoma byose, kubera iyo mpamvu yaravuze iti: Fata ku rubuto rubujijwe, kandi ntuzapfa, ahubwo uzaba nk’Imana, umenya icyiza n’ikibi.

19 Nuko nyuma y’uko Adamu na Eva bari bamaze gufata ku rubuto rwabujijwe birukanywe mu busitani bwa Edeni, kugira ngo bahinge isi.

20 Kandi babyaye abana; koko, ndetse umuryango w’isi yose.

21 Nuko iminsi y’abana b’abantu irongerwa, bijyanye n’ugushaka kw’Imana, kugira ngo bashobore kwihana mu gihe bakiri mu mubiri, kubera iyo mpamvu, imiberebo yabo yahindutse imibereho y’igeregezwa, kandi igihe cyabo cyabaye kirekire, bijyanye n’amategeko Nyagasani Imana yahaye abana b’abantu. Kuko yatanze itegeko ko abantu bose bagomba kwihana; kuko yeretse abantu bose ko bari barazimiye, kubera igicumuro cy’ababyei babo.

22 Kandi ubu, dore, iyo Adamu adacumura ntiyari kugwa, ahubwo yari kuba yarahamye mu busitani bwa Edeni. Kandi ibintu byose byari byararemwe byagombaga guhama mu mimerere imwe n’iyo byarimo nyuma y’uko biremwa; kandi byari guhama bityo iteka ryose kandi ntibigire iherezo.

23 Kandi ntibari kugira abana, niyo mpamvu, baba baragumye mu mimerere yubujiji, nta munezero, kuko nta ’mubabarobamenye; nta cyiza bakoze, kuko nta cyaha bamenye.

24 Ariko dore, ibintu byose byakozwe mu bushishozi bwe we uzi ibintu byose.

25 Adamu yaraguye kugira ngo abantu bashobore kubaho; kandi abantu bariho, kugira ngo bashobore kugira umunezero.

26 Kandi Mesiya azaza mu gihe cyuzuye, kugira ngo ashobore gucungura abana b’abantu ngo batagwa. Kandi kubera ko bacunguwe ku kugwa barisanzuye ubuziraherezo, mu gutandukanya icyiza n’ikibi, kwikorera ubwabo aho gukoreshwa, keretse bibaye kubw’igihano cy’itegeko ku munsi wa nyuma ukomeye, hakurikijwe amategeko Imana yatanze.

27 Kubera iyo mpamvu, abantu barisanzuye hakurikijwe iby’umubiri; kandi ibintu byose byarabahawe biri ngombwa ku muntu. Kandi barisanzuye mu guhitamo umudendezo n’ubugingo buhoraho, binyujijwe ku Muhuza ukomeye w’abantu bose, cyangwa guhitamo uburetwa n’urupfu, bijyanye n’uburetwa n’ububasha bwa sekibi; kuko ashaka ko abantu bose baba imbabare nka we ubwe.

28 None ubu, bana banjye, ndifuza ko murangamira Umuhuza ukomeye, nuko mukumvira amategeko ye akomeye; kandi mukaba indahemuka ku magambo ye, maze mugahitamo ubugingo buhoraho, hakurikijwe ugushaka kwa Roho Mutagatifu we;

29 Kandi ntimuhitemo urupfu ruhoraho, bijyanye n’icyifuzo cy’umubiri n’ikibi kiwurimo, kikaba giha roho ya sekibi ububasha bwo kuboha, kubamanura hasi ikuzimu, kugira ngo ishobore kubategekera mu bwami bwayo bwite.

30 Nababwiye aya magambo make mwese, bana banjye, mu minsi ya nyuma y’igeragezwa ryanjye; kandi nahisemo umugabane mwiza, nkurikije amagambo y’umuhanuzi. Kandi nta wundi mugambi mfite, uretse imibereho myiza idashira ya roho zanyu. Amena.