Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 12


Igice cya 12

Yesaya abona ingoro y’Imana mu bihe bya nyuma, ikoranywa rya Isirayeli, n’urubanza n’amahoro byo mu gihe cy’imyaka igihumbi—Abibone n’abagome bazacishwa bugufi ku Ukuza kwa Kabiri—Gereranya na Yesaya 2. Ahagana 559–545 M.K.

1 Ijambo Yesaya, mwene Amozi, yabonye ryerekeye Yuda na Yerusalemu:

2 Kandi hazabaho ko mu minsi ya nyuma, ubwo umusozi w’inzu ya Nyagasani uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, kandi ugashyirwa hejuru ugasumba iyindi, kandi amahanga yose azawushikira.

3 Kandi amahanga menshi azahaguruka maze avuge ati: Nimuze, maze tujye hejuru ku musozi wa Nyagasani, ku nzu y’Imana ya Yakobo; nuko itwigishe iby’inzira zayo, maze tuzagendere mu nzira zayo; kuko itegeko rizava i Siyoni, naho ijambo rya Nyagasani i Yerusalemu.

4 Kandi azacira imanza amahanga, kandi azahana amoko menshi; kandi mu nkota zabo bazacuramo amasuka, naho amacumu yabo bayacuremo impabuzo—nta hanga rizabangurira irindi hanga inkota, kandi nta nubwo baziga kurwana ukundi.

5 O nzu ya Yakobo, nimuze maze tugendere mu mucyo wa Nyagasani; koko, nimuze, kuko mwese mwataniye, buri wese mu nzira ze z’ubugome.

6 Kubera iyo mpamvu, O Nyagasani, waretse abantu bawe, inzu ya Yakobo, kubera ko buzuye imigenzo y’iburasirazuba, kandi bakumvira abapfumu nk’Abafilisiti, maze bakifatanya n’abana b’abanyamahanga.

7 Igihugu cyabo nacyo cyuzuye feza na zahabu, nta nubwo ubutunzi bwabo bugira ingano; ubutaka bwabo nabwo bwuzuye amafarashi, nta n’ubwo amagare yabo agira ingano.

8 Igihugu cyabo cyuzuye nacyo ibigirwamana; basenga ibikorwa by’amaboko yabo bwite, ibyo intoki zabo bwite zakoze.

9 Kandi uciriritse ntiyiciha bugufi n’ukomeye ntiyiyoroshya, kubera iyo mpamvu, ntuzamubabarira.

10 Mwbwe mwa bagome mwe, nimwinjire mu rutare, maze mwihishe mu mukungugu, kuko igitinyiro cya Nyagasani n’ikuzo ry’icyubahiro cye bizabakubita.

11 Kandi hazabaho ko agasuzuguro k’abantu kazoroshywa, n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, kandi uwo munsi Nyagasani wenyine niwe uzakuzwa.

12 Kuko umunsi wa Nyagasani Nyiringabo uri hafi kugera ku mahanga yose; koko, kuri buri wese; koko, ku mwibone n’umunyagasuzuguro, no kuri buri wese washyizwe hejuru, maze azacishwe bugufi.

13 Koko, kandi uwo munsi wa Nyagasani uzagera ku myerezi yose y’i Lebanoni, kuko ari miremire kandi yishyize hejuru; no ku mirinzi yose y’i Bashani;

14 No ku misozi miremire yose, no ku dusozi twose, no ku mahanga yose yishyize hejuru, no kuri buri bwoko;

15 No kuri buri munara muremure, no kuri buri nkike yose izitiye;

16 No ku nkuge zose zo mu nyanja, no ku nkuge zose z’i Tarushishi, no ku mashusho yose ashimishije.

17 Kandi agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi, n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi; kandi Nyagasani wenyine azakuzwa kuri uwo munsi.

18 Maze ibigirwamana azabimareho burundu.

19 Kandi bazinjira mu buvumo bwo mu bitare, no mu byobo byo mu butaka, kuko igitinyiro cya Nyagasani kizabageraho n’ikuzo ry’icyubahiro cye rizabakubita, ubwo azahagurukira gutitiza isi biteye ubwoba.

20 Uwo munsi umuntu azajugunyira imbeba n’ubucurama ibigirwamana bye bya feza, n’ibigirwamana bye bya zahabu yikoreye ubwe, byo gusengwa;

21 Bajye mu buvumo bwo mu bitare no mu mpinga z’ibihanamanga, kuko igitinyiro cya Nyagasani kizabageraho n’icyubahiro cy’ikuzo rye kizabakubita, ubwo azahagurukira gutitiza isi biteye ubwoba.

22 Nimureke kwishingikiriza ku bantu, bafite umwuka mu mazuru; mbese mubaca iki?