Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 9


Urwandiko rwa kabiri Morumoni yandikiye umuhungu we Moroni.

Biri mu gice cya 9.

Igice cya 9

Bose Abanefi n’Abalamani bariyandaritse kandi bata agaciro—Barashinyaguriranye kandi barahotorana—Morumoni asengera ko inema n’ubwiza bishobora guhama kuri Moroni iteka ryose. Ahagana 401 N.K.

1 Mwana wanjye mukundwa, nongeye kukwandikira kugira ngo ushobore kumenya ko nkiriho; ariko hari ikintu nandika ku bibabaje.

2 Kuko dore, nagiranye umurwano ukabije n’Abalamani, tutatsinzemo; kandi Arikiyentusi yagushijwe n’inkota, ndetse na Luramu na Emuroni; koko, twatakaje umubare munini w’ingabo zacu zatoranyijwe.

3 None ubu dore, mwana wanjye, ndatinya ko hato Abalamani bazarimbura aba bantu; kuko batihana, kandi Satani abahwiturira ubutitsa kugirirana umujinya.

4 Dore, ndimo gukorana na bo ubutitsa; kandi iyo mvuga ijambo ry’Imana n’ubukana bahinda umushyitsi kandi bakangirira umujinya; kandi iyo ntakoresheje ubukana banangira imitima yabo kuri ryo; kubera iyo mpamvu, ntinya ko hato Roho wa Nyagasani yareka kubana nabo.

5 Kuko bagira umujinya bikabije cyane ku buryo bingaragarira ko badafite ubwoba bw’urupfu; kandi batakaje urukundo rwabo, umwe ku wundi; kandi bafite inyota y’amaraso kandi bahora ubutitsa.

6 None ubu, mwana wanjye mukundwa, hatitaweho ukwinangira kwabo, reka dukorane umwete; kuko nituzareka gukora, tuzacirwaho iteka; kuko dufite umurimo wo gukora muri iki gihe turimo muri ubu buturo bw’ibumba, kugira ngo dushobore gutsinda umwanzi w’ubukiranutsi bwose, no kuruhurira roho zacu mu bwami bw’Imana.

7 Kandi ubu ndandika ikintu cyerekeye imibabaro y’aba bantu. Kuko bijyanye n’ubumenyi nahawe na Amoroni, dore, Abalamani bafite imbohe nyinshi, bavanye ku munara wa Sheriza; kandi hari abagabo, abagore, n’abana.

8 Kandi abagabo na ba se b’abo bagore n’abana barishwe; kandi bagaburira abagore umubiri w’abagabo babo, n’abana umubiri wa ba se; kandi nta mazi, uretse makeya, babaha.

9 Kandi nubwo iri shyano rikomeye ry’Abalamani, ntiriruta iry’abantu bacu muri Moriyantumu. Kuko dore, benshi mu bakobwa b’Abalamani bafashweho imbohe; kandi nyuma yo kubambura ibyo bakundaga kandi by’agaciro gakomeye kurusha ibintu byose, aribyo ubusugi n’ubugiraneza—

10 Kandi nyuma y’uko bari bamaze gukora iki kintu, babicaga mu buryo burenze ubunyamaswa, bashinyagurira imibiri ndetse no kugera ku rupfu; kandi nyuma yo gukora ibi, baryaga inyama zabo nk’ibikoko by’agasozi, kubera ukunangira kw’imitima yabo; kandi babikora nk’ikimenyetso cy’ubutwari.

11 O mwana wanjye mukundwa, bishoboka bite ko abantu nk’aba, baba batajijutse—

12 (Kandi imyaka mikeya gusa yarahise, nuko baba abantu bajijutse kandi bashimishije)

13 Ariko O mwana wanjye, bishoboka bite ko abantu nk’aba, bashyira ibyiza byabo mu mahano—

14 Dushobora dute kwitega ko Imana izafata ukuboko kwayo mu rubanza turegwa?

15 Dore, umutima wanjye urarira: Baragowe aba bantu. Ca urubanza, O Mana, maze uhishe uruhanga rwawe ibyaha byabo, n’ubugome, n’amahano!

16 Kandi byongeye, mwana wanjye, hariho abapfakazi benshi n’abakobwa babo basigaye muri Sheriza; kandi cya gice cy’ibyo kubatunga Abalamani batatwaye, dore, ingabo za Zenefi zaragitwaye, nuko zibasiga bazerera aho ariho hose bashobora bashakisha ibiryo; kandi abagore benshi bashaje barabiranira ku nzira maze bagapfa.

17 Kandi ingabo ziri hamwe na njye nta ntege zifite; naho ingabo z’Abalamani ziri hagati ya Sheriza na njye; kandi bose abahungiye mu ngabo za Aroni bahindutse ingorwa z’ubunyamaswa bwabo.

18 O ubwiyandarike bw’abantu banjye! Ntibafite gahunda kandi nta mpuhwe. Dore, ndi umuntu gusa, kandi mfite gusa imbaraga z’umuntu, kandi singishoboye kubahiriza amategeko yanjye.

19 Kandi barakomeye mu kwigoreka kwabo; kandi bahubuka kimwe, nta n’umwe basiga, nta mukuru cyangwa umutoya, kandi bishimira buri kintu uretse icyiza; kandi umubabaro w’abagore bacu n’abana bacu mu gihugu cyose urenze buri kintu; koko, ururimi ntirwabivuga, kandi ntibishobora kwandikwa.

20 None ubu, mwana wanjye, simpama kuri aya marorerwa. Dore, uzi ubugome bw’aba bantu; uzi ko batagira ihame, ntacyo bumva; kandi ubugome bwabo burenze ubw’Abalamani.

21 Dore, mwana wanjye, sinshobora kubashimira Imana hato itazanyica.

22 Ariko dore, mwana wanjye, ndagushimira Imana, kandi mfite icyizere muri Kristo ko uzakizwa; kandi ndasenga ngo izarengere ubuzima bwawe, kugira ngo uzatange ubuhamya bw’ukumugarukira kw’aba bantu, cyangwa ukurimbuka kwabo kwa burundu; kuko nzi ko bagomba kurimbuka keretse nibihana kandi bakamugarukira.

23 Kandi nibarimbuka bizaba nk’Abayeredi, kubera ubwiyemezi bw’imitima yabo, bushakisha amaraso n’uguhora.

24 Kandi nibibaho ko barimbuka, tuzi ko benshi mu bavandimwe bacu basanze Abalamani, ndetse benshi kurushaho bazabasanga; kubera iyo mpamvu, ugire ibintu bikeya wandika, niba wararokotse kandi nzapfa kandi sinzakubona; ariko mfite icyizere ko nshobora kukubona vuba; kuko mfite inyandiko ntagatifu nshaka kugushyikiriza.

25 Mwana wanjye, uzabe indahemuka muri Kristo, kandi icyampa ibintu nanditse ntibigutere agahinda, ngo bikuremerere kugeza ku rupfu; ahubwo icyampa ngo Kristo akuzamure, kandi icyampa ngo imibabaro ye n’urupfu, n’ukugaragariza umubiri we abasogokuruza bacu, n’impuhwe ze n’ukwihangana kwe, n’ibyiringiro by’ikuzo rye n’iby’ubugingo buhoraho, bibe mu bitekerezo byawe iteka ryose.

26 Kandi icyampa inema y’Imana Data, ifite intebe iri hejuru mu majuru, na Nyagasani wacu Yesu Kristo, wicaye iburyo bw’ububasha bwe, kugeza ubwo ibintu byose bizagengwa nawe, ibane, kandi ihorane nawe iteka ryose. Amena.