Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 7


Igice cya 7

Hatangwa ubutumire bwo kwinjira mu buruhukiro bwa Nyagasani—Musenge bibavuye ku mutima—Roho wa Kristo ashoboza abantu gutandukanya icyiza n’ikibi—Satani yemeza abantu guhakana Kristo no gukora ikibi—Abahanuzi bahishura ukuza kwa Kristo—Kubw’ ukwizera, ibitangaza birakorwa kandi abamarayika barafasha—Abantu baziringira ubugingo buhoraho kandi bihambire ku rukundo nyakuri. Ahagana 401–421 N.K.

1 Kandi ubu njyewe, Moroni, nanditse amagambo makeya ya data Morumoni, yavuze yerekeye ukwizera, ukwiringira, n’urukundo nyakuri; kuko muri ubu buryo yabwiye abantu, ubwo yabigishirizaga mu isinagogi bari barubakiye kuramirizamo.

2 Kandi ubu njyewe, Morumoni, ndababwira, bavandimwe banjye bakundwa; kandi ni kubw’inema y’Imana Data, na Nyagasani wacu Yesu Kristo, n’ugushaka kwe gutagatifu, kubera impano y’ukumpamagara kwe, ko nemerewe kubavugisha muri iki gihe.

3 Kubera iyo mpamvu, ndashaka kubabwira mwebwe ab’itorero, muri abayoboke b’abanyamahoro ba Kristo, kandi mwabonye ukwiringira guhagije kwatuma mushobora kwinjira mu buruhukiro bwa Nyagasani, uhereye iki gihe na nyuma y’aho kugeza ubwo muzaruhukana nawe mu ijuru.

4 Kandi ubu bavandimwe banjye, ndasanga mumeze mutyo kubera imyitwarire yanyu y’amahoro ku bana b ’abantu.

5 Kuko nibuka ijambo ry’Imana rivuga ko ku bw’imirimo yabo muzabamenya; kuko niba imirimo yabo ari myiza, ubwo nabo ni beza.

6 Kuko dore, Imana yavuze ko kubera ko umuntu ari mubi adashobora gukora icyiza; kuko natura impamo, cyangwa agasenga Imana, keretse abikoze abivanye ku mutima, naho ubundi ntibimugirira umumaro.

7 Kuko dore, ntibimubarwaho nk’ubukiranutsi.

8 Kuko dore, iyo umuntu mubi atanze impano, abikora yinuba; kubera iyo mpamvu abarwaho kimwe nk’aho yari yimanye iyo mpano; kubera iyo mpamvu abarwaho ububi imbere y’Imana.

9 Kandi ni nk’uko na none habarwaho ububi umuntu, iyo asenga kandi atabikuye ku mutima; koko, kandi ntacyo bimumarira, kuko Imana nta numwe nk’uwo yakira.

10 Kubera iyo mpamvu, umuntu mubi ntashobora gukora icyiza; nta nubwo yatangana impano nziza.

11 Kuko dore, isoko irura ntishobora kubyara amazi meza; nta nubwo isoko nziza ishobora kubyara amazi arura; kubera iyo mpamvu, umuntu w’umugaragu wa sekibi ntashobora gukurikira Kristo; kandi akurikiye Kristo ntiyashobora kuba umugaragu wa sekibi.

12 Kubera iyo mpamvu, ibintu byose byiza biva ku Mana; kandi ikibi kiva kuri sekibi; kuko sekibi ni umwanzi w’Imana, kandi ayirwanya ubudahwema, kandi ahamagarira kandi akararikiza gukora ibyaha, no gukora ikibi ubudahwema.

13 Ariko dore, iby’Imana bihamagarira kandi bikararikiza gukora icyiza ubudahwema; kubera iyo mpamvu, buri kintu kibwiriza kandi kikararikiza gukora cyiza, no gukunda Imana, no kuyikorera, kiba gihumetswe n’Imana.

14 Kubera iyo mpamvu, nimwitonde, bavandimwe banjye bakundwa, kugira ngo mushishoze ko ikibi cyaba icy’Imana, cyangwa se ko icyiza kandi cy’Imana cyaba icya sekibi.

15 Kuko dore, bavandimwe banjye, mwahawe gushishoza, kugira ngo mushobore kumenya icyiza ku kibi; kandi inzira yo gushishoza ireruye, kugira ngo mumenye n’ubumenyi bunononsoye, nk’umucyo w’umunsi ku ijoro ryijimye.

16 Koko dore, Roho wa Kristo yahawe buri muntu, kugira ngo ashobore gutandukanya icyiza n’ikibi; kubera iyo mpamvu, ndabereka inzira yo gushishoza; kuko buri kintu kibwiriza gukora icyiza, kandi gihendahendera kwemera Kristo, kiba cyoherejewe kubw’ububasha n’impano ya Kristo; kubera iyo mpamvu mushobora kumenya n’ubumenyi bunononsoye ko ari icy’Imana.

17 Ariko ikintu icyo aricyo cyose gihendahendera gukora ikibi, no kutemera Kristo, no kumuhakana, no kudakorera Imana, ubwo mumenye n’ubumenyi bunononsoye ko ari icya sekibi; kuko sekibi akora muri ubu buryo, kuko nta muntu ahendahendera gukora icyiza, oya, nta n’umwe; nta n’abamarayika be; nta n’imbata ze.

18 Kandi ubu, bavandimwe banjye, kubera ko mbona ko muzi urumuri rutuma mushishoza, urwo rumuri rukaba ari urwa Kristo, murebe ko mudashishoza mu mafuti; kuko muri ubwo bushishozi icyo muzashishozaho, namwe niko muzashishozwaho.

19 Kubera iyo mpamvu, ndabingingira, bavandimwe, ko mwashishozanya ubwitonzi mu mucyo wa Kristo kugira ngo mutandukanye icyiza n’ikibi; kandi nimukomera kuri buri kintu cyiza, kandi ntimukinegure, muzaba by’ukuri umwana wa Kristo.

20 Kandi ubu, bavandimwe banjye, byashoboka bite kugira ngo musigasire buri kintu cyiza?

21 Kandi ubu ngeze kuri kwa kwizera, navuze ko mvugaho; kandi ndababwira inzira yatuma mushobora gukomera kuri buri kintu cyiza.

22 Kuko dore, kubera ko Imana izi ibintu byose, kubera ko yabayeho ubuziraherezo kandi izahoraho, dore yohereje abamarayika bayo gufasha abana b’abantu, guhishura ibyerekeye ukuza kwa Kristo; kandi muri Kristo hazazamo buri kintu cyiza.

23 Ndetse Imana yatangarije abahanuzi, n’akanwa kayo bwite, ko Kristo azaza.

24 Kandi dore, hariho inzira zitari zimwe yeretsemo ibintu abana b’abantu, zari nziza; kandi ibintu byose byiza bituruka kuri Kristo; bitabaye bityo abantu bari kugwa, maze ntihagire ikintu no kimwe kibageraho.

25 Kubera iyo mpamvu, kw’umurimo w’abamarayika, no kubwa buri jambo ryasohotse mu kanwa k’Imana, abantu batangiye gukoresha ukwizera muri Kristo; kandi uko niko kubw’ukwizera, basigasiye buri kintu cyiza; kandi byabayeho bityo kugeza ku ukuza kwa Kristo.

26 Ndetse nyuma yo kuza kwe abantu bakijijwe n’ukwizera izina rye; no kubw’ukwizera, bahindutse abana b’Imana. Kandi uko mu by’ukuri Kristo ariho yabwiye aya magambo abasogokuruza bacu, avuga ati: Ikintu icyo aricyo cyose muzasaba Data mu izina ryanjye, ari cyiza, mu kwizera mwemera ko muzagihabwa, kizabakorerwa.

27 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye bakundwa, ibitangaza byarahagaze se kubera ko Kristo yazamukiye mu ijuru, kandi yicaye iburyo bw’Imana, kugira ngo agabane kuri Se uburenganzira bw’impuhwe afite ku bana b’abantu?

28 Kuko yubahirije ibisabwa n’itegeko, kandi yagabanye abafite abamwizera bose; kandi abamwizera bazikubira kuri buri kintu cyiza; kubera iyo mpamvu avuganira abana b’abantu; kandi atuye ubuziraherezo mu majuru.

29 None kubera ko yakoze ibi, bavandimwe banjye bakundwa, ibitangaza byarahagaze? Dore ndababwira, Oya; nta nubwo abamarayika bahagaze gufasha abana b’abantu.

30 Kuko dore, bagengwa nawe, kugira ngo bafashe bijyanye n’ijambo ry’itegeko rye, bigaragariza ab’ukwizera gukomeye n’ibitekerezo bitajegajega muri buri shusho y’ubutagatifu.

31 Kandi inshingano y’umurimo wabo ni uguhamagarira abantu kwihana, no kuzuza no gukora umurimo w’ibihango bya Data, yagiranye n’abana b’abantu, gutegura inzira mu bana b’abantu, batangariza ijambo rya Kristo ibikoresho byatoranyijwe bya Nyagasani, kugira ngo bashobore kumuhamya.

32 Kandi mu gukora batyo, Nyagasani Imana ategura inzira kugira ngo abantu basigaye bagire ukwizera muri Kristo, kugira ngo Roho Mutagatifu agire umwanya mu mitima yabo, bijyanye n’ububasha bwayo; kandi ni muri ubu buryo Data, yuzuza ibihango yagiranye n’abana b’abantu.

33 Kandi Kristo yaravuze ati: Nimungirira ukwizera muzagira ububasha bwo gukora ikintu icyo aricyo cyose gikwiye muri njye.

34 Kandi yaravuze ati: Nimwihane mwebwe mwese mpera z’isi, kandi munsange, nuko mubatizwe mu izina ryanjye, maze munyizere, kugira ngo mukizwe.

35 Kandi ubu, bavandimwe bakundwa, ibi niba bimeze bityo ko ibi bintu nababwiye ari iby’ukuri, n’Imana ikazabereka, n’ububasha n’ikuzo rikomeye mu munsi wa nyuma, ko ari iby’ukuri, none se niba ari iby’ukuri igihe cy’ibitangaza cyarahagaze?

36 Cyangwa se abamarayika barekeye aho kwigaragariza abana b’abantu? Cyangwa se yabambuye ububasha bwa Roho Mutagatifu? Cyangwa se azabikora, uko igihe kizangana, cyangwa isi izahagarara, cyangwa nta muntu n’umwe uzabaho ku isi uzakizwa.

37 Dore ndababwira, Oya, kuko ni kubw’ukwizera ko ibitangaza birimo gukorwa, kandi ni kubw’ukwizera abamarayika bagaragaye kandi bigisha abantu; kubera iyo mpamvu, niba ibi bintu byarahagaze baragowe abana b’abantu, kuko ni ukubera ukutemera, kandi byose ni impfafusa.

38 Kuko nta muntu ushobora gukizwa, bijyanye n’amagambo ya Kristo, keretse nibazagira ukwizera mu izina rye; kubera iyo mpamvu, niba ibi bintu byarahagaze, ubwo n’ukwizera nako kwarahagaze; kandi imimerere y’umuntu iteye yaba ubwoba, kuko bimeze nk’aho nta ncungu yari yarabayeho.

39 Ariko dore, bavandimwe banjye bakundwa, ndabasangamo ibintu byiza kurushaho, kuko ndasanga ko mufite ukwizera mu izina rya Kristo kubera ukwiyoroshya kwanyu; kuko niba mutagize ukwizera muri we ubwo ntimukwiriye kubarurirwa mu bantu b’iri torero.

40 Kandi byongeye, bavandimwe banjye bakundwa, ndashaka kubabwira ibyerekeye ibyiringiro. None mwashyikira mute ukwizera, niba mudafite ibyiringiro?

41 None se muziringira iki? Dore ndababwira ko muzagira ibyiringiro binyuze mu mpongano ya Kristo n’ububasha bw’umuzuko we, kugira ngo mugarurwe mu bugingo buhoraho, kandi ibi kubera ukwizera kwanyu muri we bijyanye n’isezerano.

42 Kubera iyo mpamvu, iyo umuntu afite ukwizera agomba kugira ibyiringiro; kuko nta kwizera ntihashobora na gato kubaho ibyiringiro.

43 Kandi byongeye, dore ndababwira ko adashobora kugira ukwizera n’ibyiringiro, keretse naziyoroshya, kandi akicisha bugufi mu mutima.

44 Bibaye bityo, ukwizera kwe n’ibyiringiro ni impfabusa, kuko nta n’umwe wemerwa mu maso y’Inama, uretse uwiyoroshya n’uwicisha bugufi mu mutima, kandi akatura kubwa Roho Mutagatifu ko Yesu ari Kristo, agomba kugira urukundo nyakuri, kuko iyo adafite urukundo rw’ukuri ntacyo aricyo; kubera iyo mpamvu agomba kugira urukundo nyakuri.

45 Kandi urukundo rw’ukuri rurihangana, kandi rugira imico myiza, kandi ntirugira ishyari, kandi ntirwirata, ntirushakisha inyungu, ntirurakara, ntirutekereza ikibi, kandi ntirunezezwa n’ubukozi bw’ibibi ahubwo runezezwa n’ukuri, rubabarira ibintu byose, rwemera ibintu byose, rwiringira ibintu byose, kandi rwihanganira ibintu byose.

46 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye bakundwa, niba mudafite urukundo nyakuri, ntacyo muri cyo, kuko urukundo nyakuri ntirwigera rushira. Kubera iyo mpamvu, nimwikubire ku rukundo nyakuri, rwo rukomeye kurusha byose, kuko ibintu byose bigomba gushira—

47 Ariko urukundo nyakuri ni urukundo rutagira inenge rwa Kristo, kandi rwihangana iteka ryose; kandi uzarusanganwa ku munsi wa nyuma, bizamubera byiza.

48 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe bakundwa, musenge Data n’imbaraga zose z’umutima, kugira ngo mwuzure uru rukundo, yashyize ku bayoboke b’ukuri bose b’Umwana we, Yesu Kristo; kugira ngo mushobore guhinduka abana b’Imana; kugira ngo ubwo azigaragaza tuzabe kimwe nawe kuko tuzamubona uko ari; kugira ngo dushobore kubona ibi byiringiro; kugira ngo twezwe nk’uko we ari umuziranenge. Amena.