Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 6


Igice cya 6

Abantu bicuza babatizwa kandi bitabwaho—Abanyamuryango b’Itorero bihana bakababarirwa—Amateraniro ayoborwa kubwa Roho Mutagatifu. Ahagana 401–421 N.K.

1 Kandi ubu ndavuga ibyerekeye batisimu. Dore, abakuru, abatambyi, n’abigisha barabatijwe; kandi ntibabatizwaga keretse bareze imbuto zigaragaza ko babikwiriye.

2 Nta nubwo babatizwaga keretse iyo bazaga bafite umutima umenetse na roho ishengutse, kandi barahamirije itorero ko mu by’ukuri bihannye ibyaha byabo byose.

3 Kandi ntawakirwaga mu mubatizo keretse bariyitiriye izina rya Kristo, kandi baragize ishyaka ryo kumukorera kugeza ku ndunduro.

4 Kandi nyuma y’uko babaga bamaze kubona umubatizo, kandi bakozweho kandi basukuwe kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, babarurwaga mu bantu b’itorero rya Kristo; kandi amazina yabo yarandikwaga, kugira ngo bashobore kwibukwa no gutungwa n’ijambo ryiza ry’Imana, kugira ngo bakomeze kugira umwete wo gusenga, bishingikiriza gusa ku bigwi bya Kristo, wari warahanze kandi yarasohoje ukwizera kwabo.

5 Kandi itorero ryahuriraga kenshi, kwiyiriza no gusenga, no kuganira ibyerekeye imibereho myiza ya roho zabo.

6 Kandi bahuriraga kenshi hamwe kugira ngo basangire umugati na vino, mu rwibutso rwa Nyagasani Yesu.

7 Kandi bari bariyemeje kwitwararika ko hatazabaho ubukozi bw’ibibi muri bo; kandi abo basangaga bafite ubukozi bw’ibibi, abahamya batatu b’itorero babahaniraga imbere y’abakuru, kandi iyo batihanaga, kandi ntibature, amazina yabo yarasibwaga, kandi ntibabarurwaga mu bantu ba Kristo.

8 Ariko uko kenshi bihanaga kandi bagasaba imbabazi, babikuye ku mutima, barababarirwaga.

9 Kandi amateraniro yabo yayoborwaga n’itorero mu buryo bw’imikorere ya Roho, no kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu; kuko uko ububasha bwa Roho Mutagatifu bwabayoboraga kubwiriza, cyangwa gushishikaza, cyangwa gusenga, cyangwa kwinginga, cyangwa kuririmba, niko byakorwaga.