Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 5


Igice cya 5

Uburyo bwo gutanga vino y’isakaramentu busobanurwa. Ahagana 401–421 N.K.

1 Uburyo bwo gutanga vino—Dore, bafashe inkongoro, nuko baravuga bati:

2 O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza iyi vino kubwa roho z’abayinywaho bose; kugira ngo babikore bibuka amaraso y’Umwana wawe, yabamenewe; kugira ngo baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bahora bamwibuka, kugira ngo bagire Roho we abane nabo. Amena.