Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 10


Igice cya 10

Ubuhamya bw’Igitabo cya Morumoni buzanwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu—Impano za Roho zihabwa abizera—Impano za Roho zihora ziherekeje ukwizera—Amagambo ya Moroni avugira mu mukungugu—Nimusange Kristo, nimutunganyirizwe muri We, kandi mutagatifuze roho zanyu. Ahagana 421 N.K.

1 Ubu njyewe, Moroni, nanditse icyo mbona ko ari ngombwa; none nandikiye abavandimwe banjye, Abalamani; kandi ndashaka ko bazamenya ko imyaka irenga magana ane na makumyabiri yahise kuva ikimenyetso gitanzwe cy’ukuza kwa Kristo.

2 Kandi nshyize ikimenyetso kuri izi nyandiko, nyuma y’uko navuze amagambo make mu buryo kwo kubinginga.

3 Dore, ndabingingira ubwo muzasoma ibi bintu, nibiba mu bushishozi bw’Imana ko muzabisoma, kugira ngo muzibuke uko Nyagasani yabereye umunyempuhwe abana b’abantu, uhereye ku iremwa rya Adamu ndetse kugeza igihe muzabonera ibi bintu, kandi mukabitekerezaho byimbitse mu mitima yanyu.

4 Kandi ubwo muzabona ibi bintu, ndabingingira ko muzasaba Imana, Data Uhoraho, mu izina rya Kristo, niba ibi bintu ari iby’ukuri; kandi nimusabana umutima uzira uburyarya, mubikuye ku mutima, mufite ukwizera muri Kristo, azabagaragariza ukuri kwabyo, kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.

5 Kandi kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu mushobore kumenya ukuri kw’ibintu byose.

6 Kandi ikintu icyo aricyo cyose cyiza kiba gikwiriye kandi ari icy’ukuri; kubera iyo mpamvu, nta kintu cyiza gihakana Kristo, ahubwo gihamya ko ariho.

7 Kandi mushobora kumenya ko ariho, kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu; kubera iyo mpamvu ndabingingira ko mutahakana ububasha bw’Imana; kuko ikoresha ububasha, bijyanye n’ukwizera kw’abana b’abantu, umwe uyu munsi n’ejo, n’iteka ryose.

8 Kandi byongeye, ndabingingira, bavandimwe banjye, ko mutahakana impano z’Imana, kuko ari nyinshi; kandi zituruka ku Mana imwe. Kandi hariho uburyo butandukanye izi mpano zitangwamo; ariko ni Imana ikorera byose muri bose ni imwe; kandi zitangwa kubw’ukwigaragaza kwa Roho Mutagatifu ku bana b’abantu, kugira ngo zibagirire akamaro.

9 Kuko dore, umwe ahabwa kubwa Roho w’Imana, ko ashobora kwigisha ijambo ry’ubushishozi,

10 Kandi undi, ko ashobora kwigisha ijambo ry’ubumenyi kubw’iyo Roho,

11 Undi, agahabwa ukwizera gukomeye bihebuje; n’undi agahabwa impano zo gukiza kubw’iyo Roho,

12 Kandi byongeye, undi agahabwa, ko ashobora gukora ibitangaza bikomeye;

13 Kandi byongeye, undi agahabwa, ko ashobora guhanura ibyerekeye ibintu byose;

14 Kandi byongeye, undi agahabwa, kubona abamarayika na roho zigisha;

15 Kandi byongeye, undi, agahabwa ubwoko bwose bw’indimi,

16 Kandi byongeye, undi, agahabwa gusobanura imvugo n’ubwoko butandukanye bw’indimi.

17 Kandi izi mpano zose zituruka kuri Roho wa Kristo; kandi ziza kuri buri muntu ku giti cye, bijyanye n’ugushaka kwe.

18 Kandi ndabingingira, bavandimwe banjye bakundwa, ko mwibuka ko buri mpano nziza ituruka kuri Kristo.

19 Kandi ndabingingira, bavandimwe banjye bakundwa, ko mwibuka ko ari umwe ejo hashize, uyu munsi, n’iteka ryose, kandi ko izi mpano zose navuze, za roho, zitavanwaho na rimwe, igihe cyose isi izaba iriho, keretse bitewe n’ukutemera kw’abana b’abantu.

20 Kubera iyo mpamvu, hagomba kubaho ukwizera, kandi niba hagomba kubaho ukwizera hagomba kubaho na none ibyiringiro; kandi niba hagomba kubaho ibyiringiro hagomba kubaho na none urukundo nyakuri.

21 Kandi keretse nimugira urukundo nyakuri naho ubundi nta kuntu mushobora gukizwa mu bwami bw’Imana; nta nubwo mushobora gukizwa mu bwami bw’Imana niba mudafite ukwizera; nta nubwo mwabishobora niba mudafite ibyiringiro.

22 Kandi niba mudafite ibyiringiro mugomba kuba mwihebye; kandi ukwiheba kuza kubera ubukozi bw’ibibi.

23 Kandi ni ukuri Kristo yabwiye abasogokuruza bacu ati: Nimugira ukwizera mushobora gukora ibintu byose nifuza.

24 Kandi ubu ndabwira impera zose z’isi—ko umunsi nuza ngo ububasha n’impano z’Imana zihagarikwe muri mwe, bizaba ari ukubera ukutemera.

25 Kandi baragowe abana b’abantu nibibaho bityo; kuko ntihazabaho n’umwe ukora ibyiza muri mwe, nta n’umwe. Kuko niba hari umwe muri mwe ukora ibyiza, azakora kubw’ububasha n’impano z’Imana.

26 Kandi baragowe abazahagarika ibi bintu kandi bagapfa, kuko bapfira mu byaha byabo, kandi ntibashobora gukizwa mu bwami bw’Imana; kandi ndabivuga bijyanye n’amagambo ya Kristo; kandi simbeshya.

27 Kandi ndabingingira kwibuka ibi bintu; kuko igihe kiraje bwangu kugira ngo muzamenye ko ntabeshya, kuko muzambona imbere y’intebe y’urubanza y’Imana; kandi Nyagasani Imana azababwira ati: Sinabatangarije amagambo yanjye, yanditswe n’uyu mugabo, ameze nk’uririra mu bapfuye, koko, ndetse nk’uvugira mu mukungugu?

28 Ndabatangariza ibi bintu kugira ngo ubuhanuzi bwuzuzwe. Kandi dore, buzasohoka mu kanwa k’Imana ihoraho; kandi ijambo ryayo rizavugiriza uko ibisekuruza bisimburana.

29 Kandi Imana izabereka, ko ibyo nanditse ari iby’ukuri.

30 Kandi byongeye ndabingingira ko muzasanga Kristo, kandi mugasigasira buri mpano nziza, kandi ntimukore ku mpano mbi, cyangwa ikintu cyanduye.

31 None kanguka, kandi uhaguruke mu mukungugu, O Yerusalemu; koko, nuko wambare imyambaro yawe y’umurimbo, O mukobwa wa Siyoni; maze ukomeze imambo zawe kandi wagure imbibi zawe ubuziraherezo, kugira ngo utazongera ukundi gukozwa isoni, kugira ngo ibihango bya Data Uhoraho yagiranye nawe, O nzu ya Isirayeli, bishobore kuzuzwa.

32 Koko, sanga Kristo, utunganyirizwe muri we, kandi wihakane ubugome; kandi niwihakana ubugome, kandi ugakunda Imana n’ubushobozi bwawe bwose, n’ibitekerezo byawe byose n’imbaraga zawe zose, ubwo inema yayo irahagije kuri wowe, ku buryo kubw’inema yayo ushobora kuba utunganye muri Kristo; kandi nuba kubw’inema y’Imana utunganye muri Kristo; nta kuntu washobora guhakana ububasha bw’Imana.

33 Kandi byongeye, nuba kubw’ububasha bw’Imana utunganye muri Kristo, kandi ntuhakane ububasha bwayo, ubwo utagatifurijwe mu Kristo kubw’inema y’Imana, binyuze mu imenwa ry’amaraso ya Kristo, riri mu gihango cya Data kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu, kugira ngo mube batagatifu, nta kizinga.

34 None ubu ndabasezeraho mwese. Ngiye vuba aha kuruhukira muri paradizo y’Imana, kugeza igihe roho n’umubiri byanjye bizongera guhurira hamwe, maze nkagarukana intsinzi mu kirere, kugira ngo mpurire namwe imbere y’intebe y’urubanza ya Yehova ukomeye, Umucamanza Uhoraho w’abariho n’abapfuye. Amena.

Impera