Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 8


Igice cya 8

Imihengeri, imitingito, imiriro, serwakira, n’imidugararo ifatika bitanga ikimenyetso cy’ibambwa rya Kristo—Abantu benshi barimbuka—Umwijima utwikira igihugu mu gihe cy’iminsi itatu—Abasigaye barizwa n’ibyababayeho. Ahagana 33–34 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko bijyanye n’inyandiko yacu, kandi tuzi ko inyandiko yacu ari iy’ukuri, kuko dore, yari umugabo w’umukiranutsi wabungabunze inyandiko—kuko mu by’ukuri yakoze ibitangaza byinshi mu izina rya Yesu; kandi nta muntu uwo ari we wese washoboraga gukora igitangaza mu izina rya Yesu keretse yarasukuwe kuri buri kintu cyose cy’ubukozi bw’ibibi bwe—

2 Nuko ubwo habayeho ko, niba nta kosa ryakozwe n’uyu mugabo mu ibarura ry’igihe cyacu, umwaka wa mirongo itatu na gatatu wari umaze guhita.

3 Nuko abantu batangira gushakisha n’umwete ukomeye ikimenyetso cyari cyaratanzwe n’umuhanuzi Samweli, w’Umulamani, koko, bibaza ku igihe cyagombaga kubamo umwijima mu gihe cy’iminsi itatu mu gihugu.

4 Kandi hatangiye kubaho urwikekwe rukomeye n’impaka mu bantu, nubwo ibimenyetso byinshi cyane byari byaratanzwe.

5 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itatu na kane, mu kwezi kwa mbere, mu munsi wa kane w’ukwezi, hazamutse ishuheri ikomeye, nk’imwe itari yarigeze kumenyekana mu gihugu cyose.

6 Kandi habayeho na none umuhengeri ukomeye kandi uteye ubwoba; kandi habayeho inkuba iteye ubwoba, ku buryo yanyeganyeje isi uko yakabaye nk’aho yari igiye gusadagurika.

7 Kandi habayeho imirabyo ityaye bikabije, nk’itarigeze imenyekana mu gihugu cyose.

8 Kandi umurwa wa Zarahemula wafashwe n’umuriro.

9 N’umurwa wa Moroni urigitira mu ndiba y’inyanja, n’abaturage bawo baramirwa.

10 Kandi isi yajyanywe ku murwa wa Moroniha, kugira ngo mu mwanya w’umurwa hahinduke umusozi munini cyane.

11 Kandi habayeho ukurimbuka gukomeye kandi guteye ubwoba mu gihugu cy’amajyepfo.

12 Ariko dore, habayeho ukurimbuka gukomeye kurushaho kandi guteye ubwoba mu gihugu cy’amajyaruguru; kuko dore, igihugu uko cyakabaye cyarahindutse, kubera umuhengeri na za serwakira, n’inkuba n’imirabyo, n’umutingito ukomeye bikabije w’isi uko yakabaye.

13 Kandi amayira nyabagendwa yaracikaguritse, n’imihanda irambaraye yarononekaye, n’ahantu henshi haringaniye hahindutse imanga.

14 Kandi imirwa myinshi ikomeye kandi y’ingenzi yararigise, kandi imyinshi yarahiye, n’indi myinshi yaranyeganyejwe kugiza ubwo inyubako zayo zari zaguye ku butaka, n’abaturage bayo bishwe, kandi uturere twasizwe ari amatongo.

15 Kandi habayeho imirwa imwe yasigaye; ariko igihombo cyayo cyari gikomeye bikabije, kandi habayeho benshi muri yo bishwe.

16 Nuko habayeho bamwe bajyanywe muri serwakira; kandi aho bagiye nta muntu uhazi, uretse ko bazi ko bajyanywe.

17 Kandi bityo isi uko yakabaye yahinduye isura, kubera imihengeri, n’inkuba, n’imirabyo, n’umutingito.

18 Kandi dore, ibitare byasadutsemo kabiri; byarashwanyaguritse ku isi uko yakabaye, ku buryo byagaragaye mu bimene byashwanyaguritse, no mu mitutu no mu bisate, ku isi hose.

19 Kandi habayeho ko ubwo inkuba, n’imirabyo, n’ishuheri, n’umuhengeri, n’imitingito byahoshaga—kuko dore, byamaze igihe cy’amasaha hafi atatu; kandi byavugwaga na bamwe ko igihe cyari gikomeye kurushaho; nyamara, ibi bintu byose bikomeye kandi biteye ubwoba byakozwe mu gihe cy’amasaha hafi atatu—kandi noneho dore, habayeho umwijima mu isi.

20 Kandi habayeho ko umwijima ubuditse ku isi yose, ku buryo abaturage bayo batari baraguye bashoboraga kumva igihu cy’umwijima.

21 Kandi ntihashoboraga kubaho urumuri, kubera umwijima, ntawari kwatsa inkongi; cyangwa amafumba, nta nubwo hashoboye kubaho umuriro wakijwe n’inkwi zabo nziza kandi zikabije kuma, kugira ngo hadashobora kubaho urumuri urwo ari rwo rwose na busa.

22 Kandi nta rumuri urwo ariwo rwose rwabonekaga, cyangwa umuriro, cyangwa akanyenyeretso, nta zuba, cyangwa ukwesi, cyangwa inyenyeri, kuko byari bikomeye ibihu by’umwijima byari mu gihugu.

23 Kandi habayeho ko hamaze igihe cy’amasaha atatu nta rumuri rubonetse; kandi habayeho amarira menshi n’umuborogo n’amarira mu bantu bose ubudahwema; koko, yarikomeye iminiho y’abantu, kubera umwijima n’ukurimbuka gukomeye kwari kwabajeho.

24 Kandi ahantu hamwe bumvikanaga barira, bavuga bati: O iyo tuba twarihannye mbere y’uyu munsi ukomeye kandi uteye ubwoba, maze bityo abavandimwe bacu bakaba bararokotse, kandi ntibaba baratwikiwe muri uriya murwa ukomeye wa Zarahemula.

25 Kandi ahandi hantu bumvikanaga barira kandi baniha, bavuga bati: O iyo tuba twarihannye mbere y’uyu munsi ukomeye kandi uteye ubwoba, kandi ntitube twarishe kandi twarateye amabuye abahanuzi, kandi twarabirukankanye; bityo ba mama n’abakobwa bacu beza, n’abana bacu baba bararokotse, maze ntibabe barahambwe muri uriya murwa ukomeye wa Moroniha. Kandi uko niko imiborogo y’abantu yari ikomeye kandi iteye ubwoba.