Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 7


Igice cya 7

Umucamanza mukuru yicwa, ubutegetsi burimbuka, n’abantu bigabanya mu miryango—Yakobo, wari Umu Anti-Kristo, ahinduka umwami w’agatsiko k’ibanga—Nefi yigisha ukwihana n’ukwizera muri Kristo—Abamarayika bamwigisha buri munsi, kandi agahagurutsa umuvandimwe we mu bapfuye—Benshi bihana kandi bakabatizwa. Ahagana 30–33 N.K.

1 Ubwo dore, nzabereka ko batashyizeho umwami mu gihugu; ahubwo muri uwo mwaka nyine, koko, umwaka wa mirongo itatu, biciye ku ntebe y’ubucamanza, koko, bishe umucamanza mukuru w’igihugu.

2 Kandi abantu bari barigabanyije umwe ku wundi; kandi baritandukanyirije umwe ku wundi mu miryango, buri muntu akurikije umuryango we na mwene wabo n’inshuti; nuko bityo barimbura ubutegetsi bw’igihugu.

3 Kandi buri muryango watoranyije umukuru cyangwa umuyobozi kuri bo; nuko bityo bahinduka imiryango n’abayobozi b’imiryango.

4 Ubwo dore, nta mugabo wari muri bo keretse iyo yabaga afite umuryango na bene wabo benshi n’inshuti; kubera iyo mpamvu imiryango yabo yarakomeye bihebuje.

5 Ubwo ibi byose byarakozwe, kandi nta ntambara yari yakaba muri bo; kandi ubu bukozi bw’ibibi bwose bwari bwaraje ku bantu kubera ko biyeguriye ububasha bwa Satani.

6 Kandi amabwiriza y’ubutegetsi yararimbuwe, kubera agatsiko k’ibanga k’inshuti na bene wabo b’abishe abahanuzi.

7 Kandi bateje umurwano mu gihugu, ku buryo igice kinini cy’abantu bakiranutse bendaga bose guhinduka abagome; koko, hariho gusa abantu b’abakiranutsi bakeya muri bo.

8 Kandi uko niko imyaka itandatu yahise uhere igihe igice kinini cy’abantu cyari cyarateye umugongo ubukiranutsi, nk’uko imbwa isubira ku birutse byayo, cyangwa nk’uko ingurube isubira kwigaragura mu bisogororo byayo.

9 Ubwo aka gatsiko k’ibanga, kari karazanye ubukozi bw’ibibi bukomeye cyane mu bantu, bikoranyirije hamwe, nuko bashyira ku mutwe wabo umugabo bari barise Yakobo;

10 Nuko bamwita umwami wabo; kubera iyo mpamvu yabaye umwami ku mutwe w’abagome; kandi yari umwe mu bakomeye cyane wari waratanze ijwi rye arwanya abahanuzi bahamije ibya Kristo.

11 Kandi habayeho ko batari bakomeye cyane mu mubare nk’imiryango y’abantu, bifatanyije uretse abayobozi bashyizeho amategeko yabo, buri wese bijyanye n’umuryano we; nyamara bari abanzi; nubwo batari abantu b’abakiranutsi, ariko bari bifatanyije mu rwango rw’abari baragiranye igihango cyo kurimbura ubutegetsi.

12 Kubera iyo mpamvu, kubera ko Yakobo yabonye ko abanzi be bari benshi kubarusha, kubera ko yari umwami w’umutwe, kubw’iyo mpamvu yategetse abantu be ko bagomba guhungira mu gice cya kure cy’amajyaruguru y’igihugu, nuko aho bakiyubakirayo ubwami, kugeza ubwo bazasangwayo n’abitandukanyije, (kuko yababeshyabeshyaga ko hazabaho abitandukanyije benshi) maze bagakomera bihagije kugirango barwane n’imiryango y’abantu; kandi babikoze batyo.

13 Kandi urugendo rwabo rwagize umuvuduko mwinshi ku buryo bitashobotse ko babuzwa kugeza ubwo bari bamaze kugera kure y’abantu. Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo itatu, kandi ni uko byabaye ibibazo by’abantu ba Nefi.

14 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo itatu na rimwe ko bigabanyijemo imiryango, buri muntu akurikije umuryango we, bene wabo n’inshuti ze; icyakora bari baragize ubwumvikane ko batazajya kurwana umwe n’undi; ariko ntibari bifatanyije ku byerekeranye n’amategeko yabo, n’ubwoko bw’ubutegetsi, kuko bari barashyizweho bijyanye n’ibyifuzo by’abari abakuru babo n’abayobozi babo. Ahubwo bashyizeho amategeko adakuka na gatoya ko umuryango utagomba guhemukira undi, ku buryo ku rugero rumwe bari bafite amahoro mu gihugu; icyakora, imitima yabo yari yarateye umugongo Nyagasani Imana yabo, kandi bateye amabuye abahanuzi kandi babirukana muri bo.

15 Kandi habayeho ko Nefi—kubera ko yari yaragendererewe n’abamarayika ndetse n’ijwi rya Nyagasani, kubw’iyo mpamvu kubera ko yari yarabonye abamarayika, kandi yari yarabyiboneye n’amaso ye, kandi kubera ko yari yarabonye ububasha yahawe kugira ngo ashobore kumenya ibyerekeranye n’umurimo wa Kristo, ndetse yariboneye n’amaso ye ugutera umugongo ubukiranutsi bwabo bagasubira mu bugome bwabo n’amahano.

16 Kubera iyo mpamvu, kubera ko yari atewe impungenge n’ukwinangira kw’imitima yabo n’ubuhumyi bw’ibitekerezo byabo—yarabasanze muri uwo mwaka nyine, nuko atangira guhamya, ashize amanga, ukwihana n’ukubabarirwa kw’ibyaha binyuze mu ukwizera Nyagasani Yesu Kristo.

17 Nuko yabigishije ibintu byinshi; kandi byose uko bingana ntibishobora kwandikwa, kandi igice cyabyo nticyaba gihagije, kubera iyo mpamvu ntibyanditse muri iki gitabo. Na Nefi yigishanyije ububasha n’ubushobozi bukomeye.

18 Kandi habayeho ko bamurakariye, ahanini kubera ko yari afite ububasha bukomeye kubarusha, kuko ntibyari gushoboka ko bashobora kutemera amagambo ye, kuko kwari gukomeye cyane ukwizera kwe muri Nyagasani Yesu Kristo ku buryo abamarayika bamwigishaga umunsi ku wundi.

19 Kandi mu izina rya Yesu yirukanye amadayimoni na roho mbi; ndetse umuvandimwe we yamuhagurukije mu bapfuye, nyuma y’uko yari amaze guterwa amabuye no kwicwa n’abantu.

20 Kandi abantu barabibonye, nuko barabihamya, kandi baramurakariye kubera ububasha bwe; ndetse yanakoze ibitangaza byinshi, mu maso y’abantu, mu izina rya Yesu.

21 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo itatu n’umwe wahise, kandi habayeho bakeya gusa bahindukiriye Nyagasani; ariko abenshi bahindutse basobanuriye mu by’ukuri abantu ko bari baragenderewe n’ububasha na Roho y’Imana, yari muri Yesu Kristo, bemera.

22 Kandi benshi birukanywemo amadayimoni, kandi bakijijwe indwara zabo n’ubumuga bwabo, bagaragarije mu by’ukuri abantu ko bari bakozweho na Roho w’Imana, kandi bari bakijijwe; ndetse berekanye ibimenyetso kandi bakoze ibitangaza mu bantu.

23 Uko niko umwaka wa mirongo itatu na kabiri nawo wahise. Kandi Nefi yatakambiye abantu mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo itatu na gatatu; kandi yabigishije ukwihana n’ukubabarirwa kw’ibyaha.

24 Ubwo nashakaga ko namwe mwibuka, ko nta n’umwe wamenyeshejwe ukwihana utarabatijwe n’amazi.

25 Kubera iyo mpamvu, himitswe na Nefi, abantu muri uyu murimo, kugira ngo abantu bose nk’aho bazabasanga bazabatizwe n’amazi, kandi ibi nk’ikimenyetso n’ubuhamya imbere y’Imana, n’abantu, ko bari barihannye kandi bakiriye ukubabarirwa kw’ibayaha byabo.

26 Kandi habayeho benshi mu ntangiriro y’uyu mwaka babatijwe kugira ngo bihane; kandi uko niko igice kinini cy’umwaka cyahise.