Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 6


Igice cya 6

Abanefi baratunganirwa—Ubwibone, ubutunzi, n’ubusumbane mu byiciro by’abantu buvuka—Itorero ricagagurwa n’amacakubiri—Satani ashora abantu mu bwigomeke bugaragara—Abahanuzi benshi ba kwihana kandi baricwa—Abahotozi babo bagambana kugira ngo bigarurire ubutegetsi. Ahagana 26–30 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko abantu b’Abanefi basubiye mu bihugu byabo bwite mu mwaka wa makumyabiri na gatandatu, buri mugabo, hamwe n’umuryango we, amashyo ye n’imikumbi, amafarashi ye n’inka ze, n’ibintu ibyo aribyo byose byabo.

2 Kandi habayeho ko bari bataramaze ibibatunga byabo byose; kubera iyo mpamvu batwaye ibyo batari barariye byose, iby’impeke za buri bwoko, na zahabu yabo, na feza yabo, n’ibintu byose by’agaciro gakomeye, maze basubira mu bihugu byabo bwite no mu mitungo yabo, haba mu majyarugu no mu majyepfo, haba mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu gihugu cyo mu majyepfo.

3 Kandi bemereye abo bambuzi bari baragiranye igihango cyo kubungabunga amahoro mu gihugu, bifuzaga kugumya kuba Abalamani, bijyanye n’imibare yabo, ko bashobora kubona, ibihugu, kubw’imirimo yabo, yabatunga, kandi bityo bimakaje amahoro mu gihugu cyose.

4 Kandi bongeye gutangira gutunganirwa no gukomera; nuko imyaka ya makumyabiri na gatandatu na karindwi yarahise, kandi habayeho umutekano mu gihugu; nuko bakora amategeko yabo bijyanye n’uburinganire n’ubutabera.

5 Kandi icyo gihe nta kintu cyabayeho mu gihugu cyose cyo gukoma mu nkokora abantu mu gutunganirwa ubudahwema, keretse iyo bagwa mu gicumuro.

6 Kandi ubwo yari Gijidoni, n’umucamanza, Lakoniyasi, n’abari baratorewe kuba abayobozi, bari barimakaje aya mahoro akomeye mu gihugu.

7 Kandi habayeho ko imirwa myinshi yubatswe bushya, kandi habayeho imirwa ishaje myinshi yasanwe.

8 Kandi habayeho inzira nyabagendwa zutunganyijwe, n’imihanda myinshi yakozwe, yavaga mu murwa ijya mu wundi, no kuva mu gihugu ijya mu kindi, no kuva ahantu ijya ahandi.

9 Kandi uko niko wahise umwaka wa makumyabiri n’umunani, kandi abantu bari bafite amahoro arambye.

10 Ariko habayeho ko mu mwaka wa makumyabiri n’icyenda hatangiye kubaho intonganya ziringaniye mu bantu; kandi bamwe bizamuriye mu ubwibone n’ubwirasi kubera ubutunzi bwabo bukomeye bikabije, koko, ndetse n’amatotezwa akomeye.

11 Kuko habayeho abacuruzi benshi mu gihugu, ndetse abanyamategeko benshi, n’abategetsi benshi.

12 Kandi abantu batangiye gutandukanywa hakurikijwe ibyiciro, bijyanye n’ubutunzi bwabo n’amahirwe yabo yo kwiga; koko, bamwe bari injiji kubera ubukene bwabo, n’abandi babonye inyigisho zikomeye kubera ubutunzi bwabo.

13 Bamwe bizamuriye mu bwibone, naho abandi bariyoroshyaga bihebuje; bamwe basubizanya igitutsi ku gitutsi, mu gihe abandi batukwaga kandi bagatotezwa n’uburyo bwose bw’imibabaro, kandi ntibasubize kandi ntibongere gutukana, ahubwo bakiyoroshya kandi bakicuza imbere y’Imana.

14 Kandi uko niko haje ubusumbane bukomeye mu gihugu cyose, ku buryo itorero ryatangiye gucikagurika; koko, ku buryo mu mwaka wa mirongo itatu itorero ryacikaguritse mu gihugu cyose uretse mu Balamani bakeya bari barahindukiriye ukwizera nyakuri; nuko ntibakuvaho, kuko bari bahamye, bashikamye, kandi batanyeganyega, bashaka n’umurava wose kubahiriza amategeko ya Nyagasani.

15 Ubwo impamvu y’ubu bukozi bw’ibibi bw’abantu yari iyi—Satani yari afite ububasha bukomeye, ku buryo yakongeje mu bantu gukora uburyo bwose bw’ibibi no kwibyimbisha mu bwibone, aboshya ngo bashake ububasha, n’ubushobozi, n’ubutunzi, n’ibintu by’amanjwe by’isi.

16 Kandi uko niko Satani yayobeje imitima y’abantu kugira ngo bakore uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi; kubera iyo mpamvu bari barishimiye amahoro mu gihe cy’imyaka mikeya yonyine.

17 Kandi uko niko, mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo itatu—abantu baragobotowe mu mwanya w’igihe kirekire ku buryo bajyanywe mu bishuko bya sekibi aho yashatse hose kuba kubajyana, no gukora ibibi ibyo aribyo byose yashakaga ko bakora—nuko bityo mu ntangiriro y’ibi, mu mwaka wa mirongo itatu, bari mu miterere y’ubugome buteye ubwoba.

18 Ubwo ntibakoraga icyaha mu buryo bw’ubujiji, kuko bari bazi ugushaka kw’Imana kuri bo, kuko bari barabyigishijwe; kubera iyo mpamvu ku bushake bigometse ku Mana.

19 Kandi ubwo byari mu minsi ya Lakoniyasi, mwene Lakoniyasi, kuko Lakoniyasi yasimbuye se ku ntebe kandi yategetse abantu muri uwo mwaka.

20 Kandi hatangiye kubaho abantu bahumekewemo n’ijuru kandi boherejwe, bahagaze mu bantu mu gihugu cyose, babwiriza kandi bahamya bashize amanga iby’ibyaha n’ubukozi bw’ibibi bw’abantu, kandi babahamiriza ibyerekeye ugucungurwa Imana yakoreye abantu bayo, cyangwa mu yandi magambo umuzuko wa Kristo; kandi bahamije bashize amanga iby’urupfu rwe n’imibabaro.

21 Ubwo hariho abantu benshi bari barakaye bikabije kubera abo bahamije ibi bintu; kandi abari barakaye bari ahanini abacamanza bakuru, n’abari barabaye abatambyi bakuru n’abanyamategeko; koko, abari abanyamategeko bose bari barakariye abo bahamije iby’ibyo bintu.

22 Ubwo nta munyamategeko cyangwa umucamanza cyangwa umutambyi mukuru washoboraga kugira ububasha bwo gucira urubanza uwo ari we wese rwo gupfa keretse ukwemezwa icyaha gusinywe n’umutegetsi w’igihugu.

23 Ubwo hariho benshi b’abo bahamyaga iby’ibyo bintu byerekeranye na Kristo, babihamyaga bashize amanga, batwawe maze bicwa urwo gupfa mu ibanga n’abacamanza, ku buryo ukumenyekana kw’urupfu rwabo rwageze ku mutegetsi w’igihugu mbere y’urupfu rwabo.

24 Ubwo dore, ibi byari bihabanye n’amategeko y’igihugu, ko umuntu uwo ari we wese yashobora kwicwa keretse bafite ububasha buvuye ku mukuru w’igihugu.

25 Kubera iyo mpamvu ikirego cyaravutse mu gihugu cya Zarahemula, ku mutegetsi w’igihugu, kirega aba bacamanza bari baraciriye urubanza rw’urupfu abahanuzi ba Nyagasani, bitajyanye n’itegeko.

26 Ubwo habayeho ko bafashwe nuko bazanwa imbere y’umucamanza, kugira ngo bacirwe urubanza rw’icyaha bari barakoze, bakurikije itegeko bari barahawe n’abantu.

27 Ubwo habayeho ko abo bacamanza bari bafite inshuti nyinshi na bene wabo; nuko abasigaye, koko, ndetse hafi y’abanyamategeko bose, bikoranyirije hamwe, maze bifatanya na bene wabo w’abo bacamanza bari bagiye gucirwa urubanza hakurikijwe itegeko.

28 Kandi bagiranye igihango umwe ku wundi, koko, ndetse cya gihango cyatanzwe n’abakuru, icyo gihango cyatanzwe kandi cyayobowe na sekibi, kugira ngo agambanire ubukiranutsi bwose.

29 Kubera iyo mpamvu bagambaniye abantu ba Nyagasani kandi bagirana igihango cyo kubarimbura, no kugobotora abahamwaga n’ubuhotozi mu maboko y’ubutabera, bwari bugiye gukorwa hakurikije itegeko.

30 Kandi baciye inyuma itegeko n’uburenganzira bw’igihugu cyabo; kandi bagiranye igihango umwe ku wundi cyo kurimbura umuyobozi, maze bagashyiraho umwami mu gihugu, kugira ngo igihugu kitazabona ukundi umudendezo ahubwo kiyoborwe n’abami.