Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 29


Igice cya 29

Ugutangazwa kw’Igitabo cya Morumoni ni ikimenyetso ko Nyagasan yatangiye gukoranya Isirayeli no kuzuza ibihango Bye—Abazahakana amahishurwa Ye yo mu minsi ya nyuma n’impano bazavumwa. Ahagana 34–35 N.K.

1 Kandi ubwo dore, ndababwira ko ubwo Nyagasani azabona bikwiriye, mu bushishozi bwe, ko aya magambo azagera ku Banyamahanga bijyanye n’ijambo rye, ubwo muzamenye ko igihango Data yagiranye n’abana ba Isirayeli, cyerekeranye n’igarurwa ryabo mu bihugu by’umurage wabo, cyamaze gutangira kwuzuzwa.

2 Kandi mushobora kuzamenya ko amagambo ya Nyagasani, yavuzwe n’abahanuzi batagatifu, azuzuzwa; kandi ntimugomba kuvuga ko Nyagasani atinza ukuza kwe mu bana ba Isirayeli.

3 Kandi ntimugomba gutekereza mu mitima yanyu ko amagambo yavuzwe ari impfabusa, kuko dore, Nyagasani azibuka igihango cye yagiranye n’abantu b’inzu ya Isirayeli.

4 Kandi ubwo muzabona ibi bintu byigaragaza muri mwe, icyo gihe ntimugomba kwongera gutesha agaciro ibikorwa bya Nyagasani, kuko inkota y’ubutabera bwe iri mu kuboko kwe kw’iburyo; kandi dore, kuri uwo munsi, nimuzatesha agaciro ibikorwa bye azatuma ibafata.

5 Aragowe utesha agaciro ibikorwa bya Nyagasani; koko aragowe uzahakana Kristo n’imirimo ye.

6 Koko, aragowe uzahakana amahishurirwa ya Nyagasani, maze akazavuga ko Nyagasani atagikoresha ihishurirwa, cyangwa ubuhanuzi, cyangwa impano, cyangwa indimi, cyangwa ugukiza, cyangwa ububasha bwa Roho Mutagatifu.

7 Koko, kandi aragowe uzavuga kuri uwo munsi, kugira ngo abone indamu, ko hatazabaho ukundi igitangaza cyakozwe na Yesu Kristo; kuko uzakora ibi azahinduka nk’umwana wo kurimbuka, utaragiriwe impuhwe, bijyanye n’ijambo rya Kristo.

8 Koko, kandi ntimugomba kwongera kwimyoza, cyangwa gushungera Abayuda, cyangwa uwo ari we wese w’igisigisigi cy’inzu ya Isisrayeli; kuko dore, Nyagasani aribuka igihango yagiranye nabo, kandi azabakorera ibyo yabarahiriye.

9 Kubera iyo mpamvu ntimugomba gukeka ko mwahindura ukuboko kw’iburyo kwa Nyagasani mu kw’ibumoso, kugira ngo atarangiza urubanza rw’iyuzuzwa ry’igihango yagiranye n’inzu ya Isirayeli.