Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 26


Igice cya 26

Yesu asobanura ibintu byose uhereye mu ntangiriro kugeza ku ndunduro—Impinja n’abana bavuga ibintu bitangaje bidashobora kwandikwa—Abo mu Itorero rya Kristo bose bafite ibintu bahuriyeho muri bo. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kuvuga ibi bintu yabisobanuriye imbaga; kandi yabasobanuriye ibintu byose, haba ibikomeye n’ibitoya.

2 Nuko aravuga ati: Ibi byanditswe, mwari mudafite, Data yategetse ko mbibaha; kuko byari mu bushishozi bwe ko byahabwa ibisekuruza bizaza.

3 Kandi yasobanuye ibintu byose, ndetse uhereye ku ntangiriro kugeza ku gihe azazira mu ikuzo rye—koko, ndetse ibintu byose bigomba kuzabaho ku isi, ndetse kugeza ubwo ibintu bizashongeshwa n’ubushyuhe bugurumana, kandi isi izizingazingira hamwe nk’igitabo, kandi amajuru n’isi bizashira.

4 Kandi ndetse kuri uwo munsi wa nyuma ukomeye, ubwo abantu bose, n’amoko yose, n’amahanga yose n’indimi bazahagarara imbere y’Imana, kugira ngo bacirwe imanza z’imirimo yabo, niba ari myiza cyangwa niba ari mibi.

5 Niba ari myiza, bazabona umuzuko w’ubugingo budashira; kandi niba ari mibi, bazabona umuzuko w’icirwaho iteka; biringaniye, kimwe ku ruhande rumwe n’ikindi ku ruhande rundi, bijyanye n’impuhwe, n’ubutabera, n’ubutagatifu buri muri Kristo, wariho mbere y’uko isi itangira.

6 Kandi ubu ntihashobora kwandikwa muri iki gitabo nibura igice kimwe cy’ijana cy’ibintu Yesu mu by’ukuri yigishije abantu;

7 Ariko dore ibisate bya Nefi biriho igice kinini cy’ibintu yigishije abantu.

8 Kandi ibi bintu nanditse, nibyo gice gitoya cy’ibintu yigishije abantu; kandi nabyanditse ngamije ko byakongera kugarurirwa aba bantu, bivuye mu Banyamahanga, hakurikijwe amagambo Yesu yavuze.

9 Kandi igihe bazaba bamaze kubibona, bikaba ari ngombwa ko babibona mbere, kubw’ukugerageza ukwizera kwabo, noneho byazabaho ko bizera ibi bintu noneho ibintu bikomeye kurushaho bikazabagaragarizwa.

10 Kandi byabaho ko batizera ibi bintu, noneho ibintu bikomeye kurushaho bikabahishwa, kubw’ugicirwaho iteka.

11 Dore, nari ngiye kubyandika, ibyaharagaswe byose ku bisate bya Nefi, ariko Nyagasani yarabimbujije, avuga ati: Nzagerageza ukwizera kw’abantu banjye.

12 Kubera iyo mpamvu njyewe, Morumoni, nanditse ibintu nategetswe na Nyagasani. Kandi ubu, njyewe, Morumoni, ndangije amagambo yanjye, kandi nkomereje ku kwandika ibintu nategetswe.

13 Kubera iyo mpamvu, ndashaka ko mwareba ko mu by’ukuri Nyagasani yigishije abantu, mu gihe cy’iminsi itatu; kandi nyuma y’ibyo yarabigaragarije kenshi, kandi yamanyuye umugati kenshi, nuko akawuha umugisha, maze akawubaha.

14 Kandi habayeho ko yigishije kandi afasha abana b’imbaga yavuzweho, kandi yagobotoye indimi zabo, nuko babwira ba se ibintu bikomeye kandi bitangaje, ndetse birushijeho gukomera kurusha ibyo yari yarahishuriye abantu; kandi yagobotoye indimi zabo kugira ngo bashobore kuvuga.

15 Kandi habayeho ko nyuma y’uko yari amaze kuzamuka mu ijuru—incuro ya kabiri yabigaragarije, kandi amaze kujya kwa Data, nyuma yo gukiza abarwayi babo bose, n’abamugaye babo, no gufungura amaso y’impumyi, no gufungura amatwi y’ibipfamatwi byabo, ndetse yari yarakoze ubwoko bwose bw’ubuvuzi muri bo, kandi yarahagurukije umuntu mu bapfuye, kandi yari yaraberetse ububasha bwe, kandi yari amaze kuzamuka kwa Data—

16 Dore, habayeho bukeye bwaho ko imbaga yikoranyirije hamwe, nuko babona kandi bumva aba bana; koko, ndetse impinja zafunguye iminwa yazo maze zivuga ibintu bitangaje; kandi ibintu zavugaga byari bibujijwe ko hagira umuntu uwo ari we wese ubyandika.

17 Kandi habayeho ko abigishwa Yesu yari yaratoranyije batangiye uhereye icyo gihe kubatiza no kwigisha uko benshi babasangaga; kandi abenshi babatijwe mu izina rya Yesu bari bujujwe na Roho Mutagatifu.

18 Kandi abenshi muri bo babonye kandi bumvise ibintu bitavugwa, bitari byemewe kwandikwa.

19 Kandi barigishije, kandi barafashanya; kandi bari bafite ibintu bahuriyeho hagati yabo, buri muntu akoresha ubutabera, umwe ku wundi.

20 Kandi habayeho ko bakoze ibintu byose nk’uko Yesu yari yarabategetse.

21 Kandi abari barabatijwe mu izina rya Yesu bitwaga Itorero rya Kristo.