Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 24


Igice cya 24

Intumwa ya Nyagasani izategura inzira y’Ukuza kwa Kabiri—Yesu azicara mu ntebe y’urubanza—Isirayeli itegetswe kwishyura ibya cumi n’amaturo—Igitabo cy’urwibutso kirakomezwa—Gereranya na Malaki 3 Ahagana 34 N.K.

1 Kandi habayeho ko yabategetse ko bazandika amagambo Data yari yarahaye Malaki, azababwira. Nuko habayeho ko nyuma y’uko yari yanditswe yayabasonuye. Kandi aya niyo magambo yababwiye, avuga ati: Uko niko Data abwira Malaki—Dore, nzohereza intumwa yanjye, kandi azategura inzira imbere yanjye, kandi Nyagasani ushakisha azaza atunguranye mu ngoro ye, ndetse intumwa y’igihango, mwishimana; dore, iraje, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

2 Ariko ni nde uzashobora kwihangana ku munsi w’ukuza kwe, kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.

3 Kandi azicara nk’ucura feza akayitunganya akayimaramo inkamba, kandi azatunganya abahungu ba Lewi, azabacencura nk’uko bancecura zahabu na feza maze bazature amaturo Nyagasani mu bukiranutsi.

4 Nuko amaturo ya Yuda na Yerusalemu azanezeze Nyagasani, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.

5 Kandi nzabegera nce urubanza, kandi nzabangukira gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, n’abagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

6 Kuko ndi Nyagasani, simpinduka; niyo mpamvu mwebwe abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

7 Ndetse uhereye mu minsi ya ba sogokuruza banyu mwateshutse ku migenzo yanjye, kandi ntimwayitondeye. Nimungarukire kandi nanjye nzabagarukira, niko Nyagasani Nyiringabo avuga. Ariko muravuga muti: Tuzagaruka dute?

8 Mbese umuntu yakwambura Imana? Nyamara mwarayambuye. Ariko muravuga muti: Twakwambuye dute? Mu bya cumi n’amaturo.

9 Mwavumwe umuvumo, kuko mwanyambuye, ndetse iki gihugu uko kingana.

10 Nimuzane ibya cumi byose mu bubiko, kugira ngo hashobore kuba ibiryo mu nzu yanjye; nuko bingeragereshe, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru. Maze nkabasukaho umugisha ku buryo muzabura aho muwukwiza.

11 Nzacyaha indyanyi nyibahora, kandi ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu; nta nubwo umuzabibu wanyu uzaragarika imbuto mu mirima igihe kitaragera. Niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

12 Kandi amoko yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

13 Amagambo yanyu aransesereza, niko Nyagasani avuga. Ariko muravuga muti: Twakuvuze iki?

14 Mwaravuze muti: Ntacyo bimaze gukorera Imana, kandi byatumariye iki ko twitonderaga imigenzo yayo tukagenda imbere ya Nyagasani Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?

15 None ubu abibone nibo twita abanyamahirwe, koko, abagome bamerewe neza; koko ndetse n’abagerageza Imana barakizwa.

16 Ubwo abatinya Nyagasani baraganiraga kenshi; maze Nyagasani abatega amatwi kandi arabumva; nuko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye kubw’abatinya Nyagasani, n’abitaye ku izina rye.

17 Kandi bazaba abanjye, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, kuri uwo munsi ubwo nzakoranyaho imirimbo yanjye; nzabarengera nk’uko umuntu arengera umwana we bwite umukorera.

18 Ubwo muzagaruka kandi mumenye gutandukanya abakiranutsi n’abagome, abakorera Imana n’abatayikorera.