Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 23


Igice cya 23

Yesu yemeza amagambo ya Yesaya—Ategeka abantu gucukumbura iby’abahanuzi—Amagambo ya Samweli w’Umulamani yerekeye Umuzuko yongerwa ku nyandiko zabo. Ahagana 34 N.K.

1 Nuko ubwo, dore, ndababwira, ko mukwiriye gucukumbura ibi bintu. Koko, itegeko mbahaye ko mucukumbura ibi bintu n’umwete; kuko amagambo ya Yesaya ari ingenzi.

2 Kuko mu by’ukuri yavuze akomoza ku bintu byose byerekeranye n’abantu banjye aribo bo mu nzu ya Isirayeli; kubera iyo mpamvu ni ngombwa ko yagombaga no kubwira Abanyamahanga.

3 Kandi ibintu byose yavuze byabayeho kandi bizabaho, ndetse bijyanye n’amagambo yavuze.

4 Kubera iyo mpamvu nimwitondere amagambo yanjye; mwandike ibintu nababwiye; kandi bijyanye n’igihe n’ugushaka kwa Data azagera ku Banyamahanga.

5 Kandi uzumvira amagambo yanjye kandi akihana maze akabatizwa, uwo azakizwa. Nimucukumbure iby’abahanuzi, kuko benshi bazabaho bahamya iby’ibi bintu.

6 Kandi ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kuvuga aya magambo yongeye kubabwira, nyuma yo kubataturira ibyanditswe byose bahawe, yarababwiye ati: Dore, ibindi byanditswe ndashaka ko mwakwandika, ibyo mutanditse.

7 Kandi habayeho ko yabwiye Nefi ati: Nzanira inyandiko wabitse.

8 Nuko ubwo Nefi yari amaze kuzana inyandiko, kandi azirambuye imbere yabo, yabakwijemo amaso maze aravuga ati:

9 Ni ukuri ndababwira, nategetse umugaragu wanjye Samweli, w’Umulamani, ko azahamiriza aba bantu, ko ku munsi Data azubahiriza izina rye muri njye ko hariho abera benshi bazahaguruka ku bapfuye, nuko bakigaragariza benshi, kandi bakazabafasha. Kandi yarababwiye ati: Siko se byabaye?

10 Kandi abigishwa be baramusubije kandi baravuga bati: Koko, Nyagasani, Samweli yahanuye ibijyanye n’amagambo yawe, kandi yose yarujujwe.

11 Nuko Yesu arababwira ati: Bishoboka bite ko mutanditse iki kintu, ko abera benshi bahagurutse kandi bakagaragarira benshi kandi bakabafasha?

12 Kandi habayeho ko Nefi yibutse ko iki kintu kitari cyaranditswe.

13 Kandi habayeho ko Yesu yategetse ko cyandikwa; kubera iyo mpamvu cyaranditswe bijyanye n’uko yategetse.

14 Nuko ubwo habayeho ko ubwo Yesu yari amaze gutaturira hamwe ibyanditswe byera byose, bari baranditse, yabategetse ko bazigisha ibintu yabasobanuriye.