Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 22


Igice cya 22

Mu minsi ya nyuma, Siyoni n’imambo zayo bizubakwa, kandi Isirayeli izakoranyirizwa mu mpuhwe n’ubwuzu—Bizatsinda Yesaya 54. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ibyanditswe bizabaho: Singiza, wa ngumba we, wowe utabyara, turagara uririmbe, utere hejuru, wowe utaramukwa; kuko abana b’ingumba baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe, niko Nyagasani avuga.

2 Agura ikibanza cy’ihema ryawe, kandi urege inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe kandi ushimangire imambo zawe;

3 Kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso, kandi urubyaro rwawe ruzahindura Abanyamahanga kandi ruzatuza abantu mu mirwa yabaye amatongo.

4 Witinya kuko utazashoberwa; nta nubwo uzakorwa n’isoni; kuko ntuzamwara; kuko uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, kandi ntuzibuka umugayo wo mu buto bwawe, kandi ntuzibuka ukundi umugayo w’ubupfakazi bwawe.

5 Kuko umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Nyagasani Nyiringabo niryo zina rye; n’Umucunguzi wawe, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli—Imana y’isi yose niko azitwa.

6 Kuko Nyagasani yaguhamagaye nk’umugore w’igishubaziko ufite agahinda mu mutima nk’umugore wo mu busore, iyo asenzwe, niko Nyagasani avuga.

7 Kuko nabaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye impuhwe nyinshi.

8 Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire impuhwe, niko Nyagasani Umucunguzi wawe avuga.

9 Kuko ibi, ndabihwanya n’iby’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, kuko nk’uko narahiriye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, niko narahiriye ko ntazakurakarira.

10 Kuko imisozi izavaho n’udusozi tuzavanwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakuvaho, kandi n’igihango cyanjye cy’amahoro nagusezeranyije ntikizavaho, niko Nyagasani ugufite impuhwe avuga.

11 Yewe urengana, ugahungabanywa n’umuhengeri ntuhumurize! O yewe urengana, ugahungabanywa n’inkubi y’umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, kandi imfatiro zawe nzazishingisha safiro.

12 Kandi iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza.

13 Kandi abana bawe bose bazigishwa na Nyagasani; kandi bazagira amahoro menshi.

14 Uzakomezwa n’ubukiranutsi; agahato kazakuba kure kuko utazatinya, kandi uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera.

15 Dore, mu by’ukuri bazagukoranira ariko ni njyewe uzaba mbakoranyije; uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.

16 Dore, ni njye urema umucuzi uvugutira umuriro w’amakara, agakuramo icyuma akoresha umurimo we; kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura.

17 Nta ntwaro baremeye kukurwanya izagira icyo igutwara kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo nibyo murage w’abagaragu ba Nyagasani, kandi ubukiranutsi bwabo buturuka kuri njye, niko Nyagasani avuga.